Home AMAKURU ACUKUMBUYE IBYAHA BY’INZANDUKA NI IBYAHA BIMEZE BITE ?

IBYAHA BY’INZANDUKA NI IBYAHA BIMEZE BITE ?

Ni kenshi twumva ngo kanaka akurikiranyweho icyaha cy’inzaduka, cyagwa ukumva uti muri iyi minsi ibyaha by’inzaduka bikomeje gukaza umurego, ariko se ibi byaha ubundi baba bashaka kuvuga ibihe?

Iyi mvugo akenshi ikunda gukoreshwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kwumva abaturage benshi, uretse kuyumva batyo, ariko badasobanukirwa neza nicyo baba bashatse kuvuga. Ubumwe.com bwegereye Col. Jeannot Ruhunga, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, ngo adusobanurire ibi byaha ibyo aribyo.

Dore ikiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Ubumwe.com:

Umunyamakuru: Iyo muvuga ibyaha by’inzaduka muba mushaka kuvuga ibihe byaha?

Col. Ruhunga Jeannot: Ni ibyaha biba bitari bisanzwe mu mateka y’ibyaha…Mbese ni ibyaha bije vuba. Ndetse ni ibyaha byazanywe n’ikoranabuhanga mbese ni ibyaha bigiye bizanwa n’impinduka zibaye ku Isi..

Umunyamakuru: Nonese ko iyo muri kubivuga muvuga imvugo ebyiri zitandukanye. Muti: “ Ibyaha by’inzaduka ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga” Ibi bitandukaniye hehe?

 Col. Ruhunga Jeannot: Biratandukanye, kuko hari ibyaha bisanzwe, ariko bikoreshejwe ikoranabuhanga. Aha naguha nk’urugero rw’icyaha cy’ubujura. Ni icyaha gisanzwe, ariko gishobora gukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Niba umuntu ashobora kugushuka kuri telephone yawe akaba yakwiba amafaranga, aho akoze icyaha gisanzwe, ariko akoresheje ikoranabuhanga. Naho niba yinjiye muri Banke agakoresha ikoranabuhanga, akajya kuri konti yawe agakuraho amafaranga, aho biba bibaye icyaha cy’inzaduka, kuko aba akoreshege ikoranabuhanga(Technology) itari iriho mu myaka ishize,10 cyangwa 20. Ibyo biba bibaye icyaha cy’inzaduka.

Umunyamakuru: Mwaduha urugero rw’ibyaha by’inzaduka ubu dufite mu Rwanda?

Col. Ruhunga Jeannot: Icyaha cy’iterabwoba ni icyaha cy’inzaduka, ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga ritari rimenyerewe ndetse no gucuruza abantu ni icyaha cy’inzaduka,…

Umunyamakuru: Ese ibi byaha bifatwa nk’izanduka ku rwego mpuzamahanga cyangwa ni mu Rwanda gusa?

Col. Ruhunga Jeannot: Hoya, ibi byaha bishya byose biba ari kurwego rw’Isi yose. Ntabwo ari mu Rwanda gusa.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here