Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibyiyumviro bya bamwe mu baturage ku izamurwa ry’ingano y’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru

Ibyiyumviro bya bamwe mu baturage ku izamurwa ry’ingano y’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru

Bamwe mu baturage bagaragaza ko hari ibyari bikwiye kunozwa mbere y’uko Ikigo cy’Iguhugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB)  kizamura ingano y’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana ku wa 09 Ugushyingo 2024, yemeje Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena ingano y’imisanzu itangwa mu bwiteganyirize bw’izabukuru(Pansiyo). Nyuma y’iminsi mike Ikigo cy’Iguhugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyatangaje ko umusanzu wa pansiyo ugiye kuva kuri 6% ukagera kuri 12% guhera muri Mutarama 2025.

Abanyarwanda bamwe bacyumva inkuru y’izamurwa ry’umusanzu wa pansiyo bagaragaje icyo babitekerezaho, bavuga ko bitabashimishije bakurikije uko ibiciro bihagaze ku isoko muri iki gihe n’uko umushahara usanzwe ari muto kandi wo utazamuka. NSHIMYUMUKIZA Théodomir wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati : « kuzamura umusanzu wa pansiyo nta kibazo binteye, ahubwo ikimpangayikishije ni ukuntu n’ubusanzwe duhembwa make, none akaba agiye kugabanuka kuko umushahara ntuzazamurwa cyangwa ngo ibiciro ku isoko biganuke. Leta yakabaye yarabanje kubiganiraho n’abakozi mbere yo gufata iki cyemezo.”

Hari n’abagaragaje ko batishimiye uburyo RSSB ishora imisanzu y’abanyamuryango nyamara ntihagire icyo bo babona ku nyungu ikuramo, nka  NTWALI Jean Marie utuye mu Karere ka Huye ugira ati : « Numvise ko RSSB ikora ishoramari mu bikorwa byinshi bitandukanye, ariko sindabona hari icyo bangeneye kandi nanjye imisanzu yanjye yarashowe muri iyo mishinga bavuga. Mbona ko rero RSSB yaba iturira mu mibare aho ngaho ! »

Justine MUGEMA, utuye muri Gasabo nawe yabigarutseho agira  ati ”Igihe hari ibigomba guhinduka kandi bigira ingaruka ku mukozi, abayobozi bakwiye kubanza gufata umwanya wo kubisobanura no kubyumvisha abaturage, maze bakabikorerwa nta kangononwa.”

ku rubuga rwa X, Sadate Munyakazi we, yavuze ko abona ikibazo kiri mu bakoresha bikunda badahuza umushahara n’igihe ndetse n’umusaruro ibigo bakorera bibona. Akavuga ko umushahara ugiye uzamurwa bihuje n’isoko, nta kibazo cyabaho mu kuzamura na pansiyo.

Ibi kandi byatangajwe mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aherutse kugaragaza, muri raporo y’ibiro bye iheruka gusohoka, ko RSSB mu ishoramari yakoze, yashyize amafaranga miliyaridi 438 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda muri kampani 35. Cumi n’imwe (11) muri zo yazishoyemo miliyaridi zirenga 127, maze igahomba agera kuri 80% byazo, ni ukuvuga agera kuri miliyaridi 102.

Ababikurikiranira hafi bakavuga ko imyinshi mu mishinga iki kigo gishoramo bigaragarira ijisho ko itunguka. Aha bagatanga ingero z’amazu y’imiturirwa yubaka hirya no hino mu gihugu atagira abakiriya. Itegeko rigena ibya pansiyo ryemerera RSSB gucunga mu buryo bwunguka kandi bwizewe. Igashora imari mu bikorwa byemewe nk’iby’amabanki, inganda, imishinga y’amajyambere n’ibindi.

Ubusobanuro bw’abayobozi….

Bamwe mu bayobozi bafite aho bahurira n’aya makuru bagiye basobanurira abaturage mu buryo butandukanye, kugira ngo barusheho gusobanukirwa. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisitiri w’Umurimo, Umuyobozi Mukuru wa RSSB bari mu bagize ibisobanuro batanga mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 02 Ukuboza 2024, mu cyumba cy’inama cya MINECOFIN, maze basaba Abanyarwanda kumva ko ibyo byose biri gukorwa mu nyungu z’abanyamuryango n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Bwana Régis RUGEMANSHURO, muri iki kiganiro yagize ati : « Ndatekereza ko hari iyo misconception ko RSSB ikorera mu gihombo, ariko nk’uko mubibonye mu myaka yose ishize RSSB ntabwo iri mu gihombo, miliyari 285 z’umutungo wanyu nk’abanyamuryango wiyongereye. Mujye mudufasha nk’abanyamakuru gutanga abwo butumwa kugira ngo abanyamuryango baticara bazi ko umutungo wabo uri mu gihombo, n’ubwo hari ibigomba gukemuka.”

Agaruka ku mategeko arengera umukozi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Ambasaderi Christine NKURIKIYINKA, yagize ati : « ku bijyanye n’icyo kuzamura imishahara, ni ikintu aho bishobotse bagiye banabikora cyane cyane muri Private Sector… Amategeko arahari arengera uburenganzira bw’umukozi yagiye anavugururwa ndetse hagenzurwa uburyo yubahirizwa, ariko tureba cyane formal sector… Hari ingamba zigenda zifatwa kugira ngo n’ubwo ku ruhande habeho ishoramari, ariko no ku rundi ruhande tunongerere ubushobozi abakozi. Nk’ubu ku ishoramari rikozwe nk’uyu mwaka, birashoboka ko nko mu myaka itanu iri imbere umunyamuryango yazabona ku nyungu yavuye muri iryo shoramari.”

Naho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Bwana Yussuf MURANGWA, yagize ati : « Ibi turi kuvuga byose bireba abakozi bari muri Formal Sector gusa, ni ukuvuga abakozi 9%. Abo ni abakozi bishyura pansiyo n’umusoro ukomoka ku mushahara (TPR). Ntabwo bishimishije… Impamvu bakiri 9% ni uko Private sector yacu itarakura neza. Impamvu itarakora neza, ngira ngo muriho murisubiza ubu ngubu : ni ukubera ko ubu nta mafaranga ahari meza yo gushora igihe kirekire, ku nyungu ziringaniye, yafasha Private sector gushora neza, igakora neza. Kugira ngo bikemuke birasaba ko tubona ayo mafaranga… Bumwe mu buryo bwo kuyabona ni pansiyo…

RSSB kandi inacunga umusanzu wa Ejo Heza na wo ukaba ari umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru utangwa ku bashake n’abantu ku giti cyabo badakora mu bigo n’inzego bibateganyiriza,

Uyu musanzu ntiwari warigeze uhinduka kuva mu 1962! Itegeko rigena kandi rikagenga imisanzu ya pansiyo mu Rwanda, rigena ko umukozi n’umukoresha batanga umusanzu mu buryo bungana. Bivuze ko umukozi azajya atanga 6% n’umukoresha agatanga 6%. Kugeza ubu umuntu ugeze mu zabukuru ufata amafaranga make, afata ibihumbi cumi na itatu(13.000) by’amafaranga y’uRwanda ku kwezi.

 

Tugirimana Jean Paul

 

NO COMMENTS