Home AMAKURU ACUKUMBUYE Icyamamare mu bworozi bw’inzoka yahitanywe n’imwe muzo yari yoroye

Icyamamare mu bworozi bw’inzoka yahitanywe n’imwe muzo yari yoroye

Icyamamare mu bworozi bw’inzoka, Laura Hurst w’imyaka 36 y’amavuko mu mujyi wa Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishwe n’inzoka imwe mu nini yari yoroye.

Abapolice bo muri aka gace, bemeje ko basanze izindi nzoka 140 munzu ya nyakwigendera.

Bavuze ko bahamagajwe ejo nimugoroba ikitaraganya kuri nomero yabo ya 911, bavuga ko basanze umugore w’imiringa myinshi yamizwe n’inzoka muri ako gace ka Indiana.

« Ubwo umuhanga muby’ubuzima yageraga mu rugo iwe, yagerageje kumutabara no kumuha ubutabazi bw’ibanze, ariko ikibabaje ntacyo byatanze kuko n’ubundi byarangiye ahatakarije ubuzima »

Izo nzoka zorowe ahantu hihariwe kandi habugenewe aho zose zari 140,ariko nyakwigendera Laura ize zari 20 naho izisigaye zikaba iza mugenziwe.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here