Home AMAKURU ACUKUMBUYE Icyo abakristo bizera ku”ijuru”, igihe cyo kurijyamo naho riherereye by Pastor Basebya...

Icyo abakristo bizera ku”ijuru”, igihe cyo kurijyamo naho riherereye by Pastor Basebya Nicodème

Twongeye kubaramutsa basomyi dukunda, mu gihe giheruka twabandikiye iby’ubukristo n’uko twari dukeneye kugira Pawulo cyangwa abandi bameze nkawe bagerageza kuduhugura uburyo bwo kwifata no kugendera muri iyi si ya none. Mu ngingo y’uyu munsi ndavuga kubyerekeye “ijuru” aho abizera Imana bavuga ko bajya cyangwa bazaba nyuma y’ubu buzima bwa hano ku isi.

Muri rusange hari uburyo bwinshi bwo kwemera iby’ijuru n’uburyo bwo kurijyamo. Aha ndashaka kubwira wowe usoma uri umukristo ko atari wowe gusa wizera iby’ijuru cyangwa iby’ubuzima abantu bazabaho nyuma y’ubuzima bwo ku isi. Hari amadini (religions) yandi menshi yizera ko nyuma y’ubu buzima hariho ubundi buzima kandi ko uko umuntu azabaho muri ubwo buzima bizajyana n’uko yitwaye akiri hano ku isi. Ntabwo ngiye gusobanura imyemerere inyuranye kubyerekeye ijuru ahubwo ndashaka kuvuga ku cyo abakristo bizera kuri ryo, igihe cyo kurijyamo naho ryaba riherereye.

Igitekerezo cy’uko hariho ahandi hantu tuzaba nyuma y’uko dukuwe muri uyu mubiri gifite ishingiro muri Bibiliya cyane cyane mu Isezerano Rishya. Urugero, hari aho Yesu agira ati “Hahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Matayo 5:3) agakomeza agira ati “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, mwishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru…” (Matayo 5:12).

Nkunda kwibaza nti niba ijuru ririho kandi rikaba ubuturo bwacu bw’iteka mbese ubwo abantu dukunze kubizirikana no kubiha umwanya? Urebye ibyo abantu muri rusange dushyize imbere, ibyo duha umwanya, ibyo dushoramo igihe cyacu n’ubutunzi bwacu wakwibaza niba ibyo kuzajya mu ijuru byaba koko bidushishikaje!  Ndashaka kwisegura ntimunyumve nabi cyangwa ngo mumfate nkushaka guca imanza, ariko reka tujye tuzirikana ibyo twemera n’ibyo twatura ko twizeye tubihuze n’imibereho tubayeho nk’uko bigaragarira mu bitekerezo, imigambi, n’ibikorwa byacu bya buri munsi. Jye nakunze kujya nitekerezaho nkibaza nti “niba koko mvuga ko niteguye kuzaba mu ijuru, nibiki nkora bigaragaza ko ntari uw’isi nubwo nyituyeho byakanya gato?”

Abenshi iyo ubabajije aho ijuru riherereye bakwereka hejuru

Yesu yadusengeye isengesho agira ati “Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:14). Yesu ahamya ko abamaze kumwizera baba batakiri ab’isi! Muyandi magambo baba bahindutse ab’ijuru. Aba bantu bafatwa nk’ab’ijuru ntabwo bahita bavanwa mu isi bakimara kwizera ahubwo bakomeza kuba ku isi barindiriye umunsi Imana yagennye ngo bazajye kuba muri iryo juru. “Sinsaba ko ubakura mu isi ahubwo ubarinde Umubi” (Yohana 17:15). Nkurikije aya magambo ya Yesu, abizera izina rye baba bahinduye umwirondoro w’irangamimerere yabo. Aba bantu ibitekerezo n’ibikorwa byabo byose bikwiye kwerekeza k’ubuzima bagiye kubamo kuruta kwibanda k’ubwo bariho bw’akanya gato hano ku isi. Munyumve neza, sinshaka ko tumera nk’abakristo b’iTesalonike abo Pawulo yigishije ko Yesu azagaruka vuba bagahita bahagarika gukora imirimo yose bakerekera mu masengesho bategereje Yesu! Muribuka ko Pawulo yabandikiye ababwira ko bakwiye gusubira mu mirimo yabo bagategereza Yesu bakora. Natwe abizera ko tuzajya mu ijuru, igihe tukiri ku isi dufite ibyo dukora ngo tubeho neza kuri iyi si ariko twirinde ntibitwibagize iyo tujya.

Aho ngeza kureba mbona ibyo dushyiraho umwete cyane ari ibihereranye n’iby’isi cyane kurusha uko twitwararika iby’ijuru. Tuzirikane ko mu ijuru ari ahantu tuzaba iteka ryose naho mu isi tuhamara igihe gito cyane kijyanye n’iminsi Rugira yageneye umuntu. Ndahamya ko abavuga ko turi kujya mu ijuru tugiye dutekereza kenshi k’ubuzima bwa nyuma y’ubu bwo ku isi tukazirikana ubuzima bundi tuzabaho bw’iteka byanze bikunze imitekerereze n’imigirire byacu byahinduka. Nawe niwibaze igihe waba waravukiye mu Rwanda ariko ukaba uzi neza ko atariho uzaba iteka ahubwo ko umunsi n’isaha utazi uzimurwa ukajyanwa mukindi gihugu (ukizi ku izina gusa) akaba ariho uzaba ubuzima bwawe bwose buzira iherezo. Ndizera ko nubwo wakora byinshi ngo ukomeze kugira ubuzima buzima mu gihugu urimo, ariko ndahamya ko agatima kahora karehareha gashaka kumenya amakuru y’icyo gihugu uzabamo iteka ryose. Ndetse ndahamya ko haramutse hariho uburyo bwateganijwe bwo kwizigamira no gushora muri icyo gihugu uzajyamo, ngira ngo wakoresha ibishoboka byose ngo ugire ibikorwa byinshi n’ubutunzi bwinshi muri icyo gihugu wenda kuzajya kubamo iteka ryose. Amakuru meza nuko Bibiliya itwereka uburyo bunyuranye twabitsa ubutunzi bwacu mu ijuru kandi tukibereye ku isi!

Ijuru tujyamo twatangiye kuribamo muburyo bw’umwuka kuva igihe twizeraga Yesu akaza mu mitima yacu kuko aho Imana iri niho nijuru riri. Ijuru kubwanjye si ahantu runaka hejuru mukirere, munsi y’ubutaka cyangwa munsi y’amazi ikuzimu, ahubwo ijuru riri aho Imana iri. Abizera Kristo Yesu twizera ko Imana itura mu mitima yacu, muyandi magambo ijuru turaritemberana muburyo butaboneka bw’umwuka kugeza ubwo rizajya k’umugaragaro muburyo buboneka bw’umubiri. Tugitegereje kuritahamo k’umugaragaro, dukwiye kuvuga, gukora no gutegura imigambi yacu byose byubakiye k’ubuzima bw’iteka tuzabaho muri iryo juru gusumba uko twubakira ku buzima bw’akanya gato hano ku isi. Duharanire kwisanisha n’igihugu tuzabamo iteka (ijuru) kurusha uko twisanisha n’icyo turimo by’akanya gato.

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here