Kagere Nasri ni umwana wa Kagere Meddy ,rutahizamu wanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda nka Mukura, Police Fc na Rayon Sport ndetse anakina mu ikipe y’Igihugu Amavubi, ubu akaba akina mu Gihugu cya Tanzania Mu ikipe ya Gohumahiya.
Umwana we Kagere Nasri ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 7, hari ifoto ye yacicikanye mbuga nkoranyambaga abantu bayitangariye uko uyu mwana Nasri yifotoje nk’umunyu mukuru w’umu star. Ndetse bamwe bagiye bavuga amazina y’ibyamamare bizwi cyane yaba muri Africa ndetse n’ahandi ku isi.
Uyu mwana ni infura ya Kagere Meddy na Waitwawo Odda. Akaba akurikirwa n’abakobwa 3 harimo impanga 2 baheruka kwibaruka.
Amafoto yaranze ibirori bye by’amavuko, ubwo yajyanwaga gutemberezwa ahantu hatandukanye ndetse no kugurirwa ibishimisha abana ku munsi wabo w’amavuko.
Mukazayire- Youyou