Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igifaransa kigiye kwongererwa imbaraga kugira ngo kidasigara inyuma mu ndimi zikoreshwa mu...

Igifaransa kigiye kwongererwa imbaraga kugira ngo kidasigara inyuma mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda

Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda yateguye ibikorwa bitandukanye muri uku kwezi kwa Werurwe kwahariwe ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa( Francophonie) mu kwongera imbaraga n’umubare wabakoresha uru rurimi mu Rwanda kugira ngo rudasigara inyuma.

Ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’imyaka 50 uyu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa,mu Rwanda nabo ntibasigaye inyuma, kuko hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizaranga uku kwezi kwose, harimo: Amarushanwa mu gusoma, imivugo, ibitaramo bitandukanye byaba ib’indirimbo ndetse n’urwenya.

Ibi byose byateguwe mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda gukoresha ururimi rw’Igifaransa nk’uko byagarustweho na Bwana Jérémie Blin ushinzwe ububanyi by’Ubufaransa n’ u Rwanda ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu Tariki o4/03/2020. Yagize ati: “Nibyo koko uku ni ukwezi kwahariwe ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, ariko siyo mpamvu twateguye ibi bikorwa bitandukanye gusa, ahubwo ni umugambi dufite wo gushyira imbaraga muri uru rurimi rw’Igifaransa kugira ngo rutazasigara inyuma mu ndimi  zikoreshwa mu Rwanda”

Blin yakomeje avuga ko n’ubwo iki ari igikorwa mpuzamahanga, ariko ari umwihariko ku Rwanda kuko umuyobozi mukuru w’uyu muryango ari Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, umaze umwaka kuri uyu mwanya.

Yakomeje agira ati: « Ibi ni akarusho mu Rwanda ndetse biranumvikana cyane n’ubwo ari ukwezi kw’ahariwe ibihugu byose bikoresha Igifaransa, kugira ngo twongere duhure ndetse tunasabane mu bakoresha uru rurimi ndetse no gukomeza kuruteza imbere, ariko mu Rwanda ni akarusho kuko umuyobozi w’uyu muryango ari Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.”

Yakomeje agira ati:  « Ubundi iyo turi kwizihiza imyaka 50 y’abakoresha ururimi rw’Igifaransa, Ni ukugira ngo twiyibutseko Miliyoni 300 bakoresha uru rurimi, bafite munsi y’imyaka 30 y’amavuko 59% bari ku mugabane wa Africa. Ikindi uyu mwaka wa 2020 ni uwo gushimangira umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa cyane cyane mu bijyanye n’umuco aho mu mpera z’uyu mwaka hazafungurwa ikigo mberamuco, kizubakwa ku Kimihurura hafi ya Convetion Center. Iki kigo kizaba gishimangira ubumwe bw’ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubufaransa, ndetse n’ururimi rw’Igifaransa cyane ko arirwo rurimi ruzaba ruduhuza.”

Kanda hano urebe indi nkuru bifitanye isano: 

Dore ibikorwa byateguwe muri uku kwezi kwahariwe Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa(Francophonie) :

.  6-25 Werurwe,Ibigo bifitane umubano na Ambasade y’Ubufaransa( Aho igifaransa arirwo rurimi rwiganje) bazakora amarushanwa atandukanye harimo indirimbo, imikino,….Aho n’ishuri  rya Seminari nto yo Ku Rwesero bazashyira ku mugaragaro ikinyamakuru cyitwa  « le Rayon ».

. Ku Itariki 14 ku isaha ya 15h ku kigo cy’Urubyiruko rwa Kimisagara naho hazabera amarushanwa y’urubyiruko bagaragaza impano zitandukanye mu rurimi rw’Igifaransa.

. Ku Itariki 16-22 Hazaba imyidagaduro ndetse n’imurikabikorwa ku isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library) kugira ngo hashimangirwe n’ubufatanye Ubufaransa bufitenye n’iri somero guhera umwaka wa 2015.

. Tariki 20 Werurwe 19h30 kuri Serena Hotel hazaba igitaramo cya Yvan Buravan,aho kwinjira azaba ari ubuntu kubantu bose.

. Tariki 21 Werurwe hazasozwa amarushanwa yatangijwe mu ntangiriro z’umwaka hamwe na Edition Bakame, bizabera ku Isomero rusange rya Kigali.

. Mugusoza ukwezi kwahariwe ibihugu bivuga Igifaransa kuwa Gatandatu Tariki 28, Werurwe, hazaba umugoroba wo guseka no kunezerwa. Aho bazazana abanyarwenya harimo Michel Sengazi weguganye igihembi cyo gusetsa mu mwaka wa 2019, mu irushanwa rya RFI, ndetse na Hervé Kimenyi.  Iki gitaramo kikazatangira ku isaha ya 18h30 kuri Kigali Cultural Village. Nacyo kwinjira azaba ari ubuntu.

 

Mukazayire youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here