Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igihe urunturuntu runutse mbese abakristo babyitwaramo gute kugira ngo umubano usubirane cyangwa...

Igihe urunturuntu runutse mbese abakristo babyitwaramo gute kugira ngo umubano usubirane cyangwa ibyasenyutse bisanwe ?

Mumibanire y’abantu hakunda kubonekamo ukutumvikana cyangwa amakimbirane bitewe n’itandukaniro ry’imiterere y’abantu, aho bakuriye n’ibyo baciyemo, ibyo bakora, ibyo baha agaciro kuruta ibindi, inyungu bimirije imbere n’ibindi. Abanyarwanda dufite imvugo ivuga ko ntazibana zidakomanya amahembe kandi ko ahari abantu hanuka urunturuntu. Turashaka kuganira twungurana inama twifashishije Bibiliya turebera hamwe igihe izibana zikomanyije amahembe bigenda gute kugira ngo umubano usubirane? Igihe urunturuntu runutse mbese abakristo babyitwaramo gute kugira ngo umubano usubirane cyangwa ibyasenyutse bisanwe?

Turibanda cyane cyane kubantu basanzwe ari Abakristo, twerekana icyo ijambo ry’Imana riteganya igihe abakristo bagiranye amakimbirane no kureba igihe byaba ngombwa gushaka ubutabera hifashishijwe inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta. Hari uwakwibaza ati, byagenda gute iyo inzira ziteganywa n’Ijambo ry’Imana zinaniwe gukemura ikibazo kiri hagati y’impande zitumvikana kandi bose ari Abakristo? Iki kibazo kiraza gusubizwa tumaze kwerekana inzira iboneye Abakristo bakwiriye gukemuramo amakimbirane yabo hakurikijwe imirongo itangwa muri Matayo 18 :15-17: “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri, ngo ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Kandi niyanga kumvira abo, uzabibwire itorero, niyanga kuryumvira naryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.”

Kumenyesha umuntu icyaha cye. Dukurikije ibyo Yesu yigishije, intambwe ya mbere yo gukemura amakimbirane cyangwa gutunganya ibidatunganye hagati y’abakristo babiri cyangwa itsinda ry’abakristo, ni ugusanga uwo muntu (cyangwa abo bantu) ukamumenyesha icyaha cye. Umuntu rimwe na rimwe ashobora kuba afite icyaha cyangwa amakosa ariko akaba atayazi. Ikindi gihe haba ubwo yaba akora amakosa ariko akaba aziko ibyo akora ari ibintu bitagize icyo bitwaye abandi bantu. We akaba aribwo buryo bwe bwo gutunganya ibintu cyangwa kugera kunyungu ze nubwo abandi bibabangamiye cyangwa bibakomeretsa. Gusa hakaba nubwo abikora ariko atazi ko hari abo acumuza. Birakwiye ko amenyeshwa icyaha cyangwa amakosa ye muburyo bw’urukundo no mubugwaneza. Pawulo yatanze inama z’uburyo kumenyesha umuntu icyaha cye bikwiye gukorwamo: “Ahubwo tuvuge ukuri turi murukundo, ” (Abefeso 4:15). Nubwo hariho kumenyesha umuntu icyaha cye ni ukubikorana ubwitonzi kandi bigakorwa m’urukundo. Si uburyo bwo gusa no gutoteza cyangwa gushinja cyangwa gupfobya uwakoze icyaha, ahubwo ni ukubikorana urukundo rukunze ubugingo bwa mwene Data ngo mufashishijwe n’imbaraga z’Umwuka Wera uyu muntu yumve icyaha cye hanyuma agaruke munzira iboneye. Niba hari ibikosorwa bikosorwe, niba hari ibyasenyutse bisanwe hagambiriwe kubaka umubiri wa Kristo.

Guteza umunyacyaha undi muntu cyangwa babiri: Igihe umuntu umusanze ukamubwira icyaha cye mumwuka w’urukundo n’ubugwaneza ariko ntiyemere icyaha cyangwa ngo agaragaze umutima wo guca bugufi no kwihana, ntabwo waterera iyo, Yesu yavuze ko washaka undi muntu cyangwa abandi bantu nka babiri hanyuma mukamusanga muri kumwe. Aba bantu bakwiye kuba inyangamugayo kandi bibaye byiza bakaba abantu uyu wakoze icyaha yakubaha kandi akaba yabizeramo kuvuga ukuri no kuba abantu b’Umwuka n’abanyebanga.

Intumwa Pawulo yabivuzeho muri aya magambo: “Bene Data umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mumugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza; ariko umuntu wese yirinde kugira ngo nawe adashukwa” (Abagalatiya 6:1). Abantu b’Umwuka (ni ukuvuga abantu bubaha Imana kandi birinda icyaha) nibo bahamagarirwa gufasha bagenzi babo kumenya icyaha cyabo no kuba babageza kukwicuza no kwihana nyakuri.  Igihe abakristo bafasha mugenzi wabo kwemera icyaha bakwiye kuyoborwa n’Umwuka w’Imana kandi bakabikorana ubwenge n’ubugwaneza kugira ngo batahava barushaho gutuma ubwirwa yinangira umutima cyangwa nabo bakaza kuba bavuga nabi cyangwa batekereza nabi bityo nabo bakaba baguye mumutego wa satani. Si umwanya wo kujya impaka za ngo turwane, si umwanya wo gushinja ibyaha nkaho ari abashinjacyaha, ni umwanya wo gufasha umunyacyaha kwimenyaho icyaha bigakorwa mu mwuka w’urukundo, ubugwaneza, guca bugufi, gukoresha ubwenge no gusenga. Kuko Umwuka Wera niwe wemeza abantu ibyaha byabo nk’uko byanditswe muri Yohana 16:8 “Ubwo azaza azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka.”

Guteza umunyacyaha itorero ryose. Nkuko twabisomye hejuru, igihe umunyacyaha (abanyabyaha) yasanzwe akanga kwemera icyaha cye, ukamuteza undi muntu cyangwa babiri nabwo agakomeza kwinangira ntabwo nubundi warekera aho ahubwo uyu muntu ibye bibwirwa itorero. Ibi bikwiye kwitonderwa no gusengerwa cyane kugira ngo habeho kuyoborwa n’Umwuka Wera. Dukwiye kwibaza impamvu mwene Data w’Umukristo adashaka kwemera icyaha cye niba koko icyo cyaha kiriho. Ntidukwiye gutwarira iyo rigoramiye ngo dushinje umuntu cyangwa abantu ibyaha bidahari cyangwa bidafitiwe ibimenyetso. Ikindi dukwiye kumenya ko ikingenzi kigenderewe ari urukundo mukunze wamunyacyaha mwifuza kumugarura mubumwe bw’abana b’Imana no kumufasha gutunganya iby’ubugingo bwe. Hari ubwo uwakoze icyaha yakwanga kukemera bitewe n’umwifato w’abakimumenyesha cyangwa atinya ingaruka zamubaho igihe yaba yemeye icyo cyaha. Ab’Umwuka namwe igihe mwereka umuntu icyaha cye ni ukwitonda mugenzura impamvu ibasunikira kwemeza uwo muntu icyaha cye. Uwanze kumvira abantu babiri rero ibye bibwirwa itorero ryose naryo rikagerageza kumusanga no kumufasha kwihana no kugaruka munzira iboneye. Kuri ubu buryo bw’Itorero, buri torero rifite imirongo iteganijwe y’uko uwakoze icyaha amenyeshwa icyaha cye, uko acyahwa n’uko ahanwa iyo bibaye ngombwa.

Gufata umunyacyaha wanze kwemera icyaha cye nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro. Iyi niyo ntambwe ya nyuma muzo Yesu yatanze muri Matayo 18 :15-17. Gufata umuntu nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro (umusoresha, muminsi ya Yesu abasoresha bari abantu rubanda rufata nk’abantu badatunganye mubyo bakora, bakabafata nk’abanyabyaha) bisobanuye kumufata nk’utarigeze amenya Yesu. Kuko iyo aza kumenya Yesu, akamwizera akaba afite Umwuka Wera muri we ntabwo yarushya abantu kugera kuri iyi ntera. Ariko niba bigeze aho n’itorero ryose rinanirwa kumufasha uwo bisa naho atigeze yizera; kubw’ibyo afatwa nk’umupagani muyandi magambo afatwa nk’utizera. Ni ukuvuga ko haba hasigaye gusubira kumwigisha Ubutumwa Bwiza bwo kwihana no kwakira Yesu.  Ikindi nibaza ko inzira zari zanyuzwe zari izikoreshwa kubantu bizera Yesu bagize itorero ariko kuko uyu ari umupagani, kubwanjye ndatekereza ko ariho noneho haba hageze ko uyu ashyikirizwa inzego za leta zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage zikaba arizo zitanga ubutabera. Aha ariko ndavuga umuntu cyangwa abantu baba barakoze ibyaha bisaba ko hakenerwa ubutabera butanzwe n’inzego za leta zibifite munshingano. Kuko hari ibyaha bitagombera kujyanwa munzego za leta niba ari ibireba iby’Umwuka n’iby’itorero gusa. Pawulo yatanze inama agira ati “Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye kuby’ubu bugingo, niki gituma mubishyira abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero, ngo abe aribo bazica ? …Mbese koko, nta munyabwenge numwe uba muri mwe, wabafasha gucira bene Se urubanza ?” (1 Abakorinto 6 :4-5).

Birumvikana rero ko amakimbirane cyangwa imanza zifitanye isano n’iby’Itorero zikwiye kurangirira mu itorero naho izindi manza zikajyanwa munzego zibishinzwe z’ubuyobozi bw’igihugu. Ntabwo ari amakosa cyangwa icyaha kwitabaza inzego za leta mubibazo bitandukanye cyane cyane kuri wa muntu cyangwa babantu ab’Itorero bamaze gufata nk’abapagani. Inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zishyirwaho n’Imana ngo zitunganye ibidatunganye no guhana inkozi z’ibibi. “Kuko ari ntabutware butava ku Mana, ni abatware bashyizweho n’Imana” (Abaroma 13:1).

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here