Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyimuwe

Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyimuwe

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 20 Nzeri 2022 rivuga ko amatiliki  y’igitaramo “Nahawe Ijambo Album Launch Concert”  cya Vestine na Dorcas yimuwe, aho kuba ku itariki 18/12/2022 nk’uko byari biteganyijwe, kikaba kimuriwe ku wa 24/12/2022.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “Nyuma yo gusoma itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ryageze ahabona kuwa 09-09-2022 risobanura ingengabihe ireba umwaka w’amashuri wa 2022-2023, kandi hashingiwe ku busabe bwa benshi biganjemo urungano rw’abahanzi Vestine na Dorcas, ubuyobozi bwa MIE bwanzuye kwimura italiki y’igitaramo “Nahawe Ijambo Album Launch Concert” cyagombaga kuba kuwa 18-12-2022 kikimurirwa kuwa 24-12-2022 hagamijwe imigendekere yacyo myiza.”

Ubuyobozi busoza iri tangazo busaba abakunzi baba bahanzi kwakira neza izo mpinduka no gutegerezanya amatsiko andi makuru ajyanye n’iki gitaramo nk’uko bizagenda binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za MIE. Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo nka: ‘Nahawe Ijambo’, iyi ikaba ari yo ndirimbo yabo ya mbere basohoye, ‘Arakiza’, indirimbo yabo iheruka hanze ndetse n’izindi.

 

Reba hano Indirimbo “Nahawe Ijambo”:

Ndacyayisenga Bienvenu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here