Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igitsure cya Mwalimu umusaruro ku kazi ke.

Igitsure cya Mwalimu umusaruro ku kazi ke.


Abantu benshi bakunze kuvuga ko iyo witegereje imyigire y’ubu ukanayigereranya n’iya mbere nko mu myaka ya za 80 na 90, usangamo itandukaniro rinini cyane. N’iyo uganiriye n’abize muri iyo myaka twavuze hejuru, nabo kenshi bakubwira ko bitandukanye cyane, haba mu ireme ry’uburezi, haba ndetse no mu myitwarire y’abanyeshuri, no mu barezi ubwabo. Benshi usanga bavuga ko uburezi bwo muri iyo myaka aribwo bwatangaga umusaruro ku bana kurusha ubw’ubu.

Kera muri iyo myaka, abarimu bacishaga akanyafu ku mwana wakerewe, waje yambaye imyenda itameshe, udaciye inzara, utiyogoshesheje umusatsi, cyangwa se utazanye ibyo yategetswe na mwarimu we( ibirere byo gusasira ikawa y’ikigo, amazi yo kuminjira mu ishuri bakubura,cyangwa ikindi gikenewe n’ishuri).

Uwo babitumaga wese, yakoraga uko ashoboye akabizana kugirango batamukubita iminyafu, cyangwa bakamutuma ababyeyi. Yanabikoraga kandi kugirango yubahirize itegeko rya mwarimu, kuko mwarimu icyo yategekaga abanyeshuri bagombaga kugikurikiza. Mu nsisiro nyinshi ahabaga hari abarimu, abana barahatinyaga cyane, bakaba batakora amakosa ngo mwarimu runaka atazabimenya akazabamerera nabi baje ku ishuri. Kenshi n’iyo wabaga uri umunyeshuri ukabona mwarimu wenda ugiye nko kuvoma wambaye imyenda isa nabi, warihishaga ngo atakubona wambaye imyenda mibi.

Abana bakundaga gukubagana mu rugo, wasangaga ababyeyi babakangisha kuzabarega kuri mwarimu, kuko umwana yatinyaga akanubaha mwarimu cyane, bigatuma yitwararika ngo mwarimu atazamubona mu makosa runaka. Ibyo byose abana bari bafite ku barimu cyane cyane nko kubatinya, ntibabiterwaga wenda n’ubugome babonaga mu barimu cyangwa kubera ikindi kintu kibi bababonagamo, ahubwo byaterwaga n’agaciro babaga bahaye mwarimu, ndetse tutanibagiwe n’agaciro mwarimu yihaga imbere y’abanyeshuri. Mwarimu wakwigishaga ukamenya gusoma no kwanduika, ukamenya kubara ndetse n’indi mico myiza wamukuragaho, nibyo byatumaga wowe mwana wumva ko mwarimu ari umuntu w’igitangaza (kandi ni nabyo). Noneho byarushagaho gukomera rero iyo wabonaga nk’umuntu ukomeye (wenda w’umuyobozi runaka) aje nko ku ishuri hari ikimuzanye, maze akababwira ko kuba ari umuyobozi abikesha mwarimu runaka (wenda wigisha kuri icyo kigo) wamwigishije, wahitaga wumva mwarimu ari umuntu ukomeye cyane bikagutera kumwubaha no kumutinya.

Ibyo byose n’ibindi ntarondoye byateraga umwana kumva akamaro gakomeye ka mwarimu, bikanamutera kumukurikira cyane mu ishuri igihe ari kwigisha, bityo umwana nawe akabyungukiramo kuko byatumaga akurikira amasomo atarangara. Urangaye cyagwa ukoze ibidakwiye, bakamushyira imbere ku kabarore agahanirwa iryo kosa,bikabera abandi urugero.

Iyo migenzereze ya mwarimu imbere y’umunyeshuri, iyo uganiriye n’abantu benshi bakubwira ko ubungubu isa n’iyagabanutse yewe hari n’abadatinya kukubwira ko yacitse burundu, ari naho bahera bavuga ko uburezi bwa kera bwarushaga ubw’ubu gutanga umusaruro. Bakubwira ko igitsure cya mwarimu cyari ingenzi mu myigire y’abana, kuko hari icyo cyabafashaga cyane. Umwarimu akubwira ko nta mwana ugicishwaho akanyafu yakosheje, yakerewe se, afite umusatsi udasobanutse n’ibindi! Nk’umwana wabaga afite umusatsi mwinshi, bamubwiraga kwiyogoshesha maze yatinda kubikora bakamutega ibiharanjongo (gucishamo umukasi hagati bogosha) maze ukagenda abandi bana baguseka, wagera mu rugo ugasaba ababyeyi kukogoshesha cyagwa bakakwiyogoshera.

Ubu rero abarezi bakubwira ko gufata umwana ukamushyiraho ibiharanjongo ababyeyi be mutakumvikana.
Gusa wenda ku by’imisatsi hari amashuri amwe namwe yemera ko umwana umuterekera umusatsi ariko akawugirira isuku nta kibazo (cyane cyane ayigenga), gusa hari n’andi atabyemera. Ibi byose biri kuvugwa, mu gihe leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri ku byari bisanzwe, ndetse no kubaka neza amashuri kurusha uko yari yubatse muri iriya myaka twavuze haruguru.
Ese koko mubona ireme ry’uburezi ryo muri iyo myaka twavuze rirusha iki iry’ubu?
Ese mubona ari iki twakwigira ku burezi bwo muri iyo myaka ngo tucyongere muri iki gihe?
Ese koko hakenewe kongerwa igitsure cya mwarimu ku bana arera mwe mubona hari icyo bimarira abana?
Ese mubona ari iki leta yakora kugirango ireme ry’uburezi ryavuzweho kenshi gusubira inyuma rigaruke mu mwanya rishakwaho?
Ese mubona ababyeyi bo uruhare rwabo ari uruhe mu kuzahura iryo reme ry’uburezi,cyane cyane ko abana biga ari abacu?
Igitekerezo cyawe, inama n’inyunganizi ni umusanzu ukomeye mu iterambere ry’abana bacu, igihugu cyacu, ndetse n’isi yacu muri rusange.

Titi leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here