Home AMAKURU ACUKUMBUYE IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA RYIYONGEREYE KU KIGERO CYA 20%, AKARERE KA GASABO...

IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA RYIYONGEREYE KU KIGERO CYA 20%, AKARERE KA GASABO KU MWANYA WA MBERE.

Uyu mwaka wa 2019/2020 imibare igaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina ryiyongereye ku kigero cya 20%, naho Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere nk’Akarere kabonetsemo imibare myinshi y’abahohotewe.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina utangira ku itariki 25/11-16/12 ufite insanganyamatsiko igira iti” Kubaka Umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”  Wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Rweramvura, hagarustwe cyane mu kugaragaza ibipimo bishingiye ku ihohoterwa byagaragaye muri uyu mwaka wa 2019/2020

Umuyobozi w’ungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB Isabelle Karihangabo, yavuze ko akarere ka Gasabo ariko kayoboye utundi mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihugu hose

Yagize ati” Nshingiye ku rugero rw’ibyaha bine nahisemo, muri uyu mwaka ushize twakiriye ibyaha byo guhohotera abana 404 muri Gasabo, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranye ibyaha 200, gukoresha nabi umutungo w’umuryango 139, no kwica uwo bashyingiranye ibyaha 6.”

Karihangabo yongeyeho kandi ko ibyaha byinshi ari ibikorerwa abagore, ariko kandi bakaba batirengagiza ko hari n’ibikorerwa abagabo ariko bo bakaba badakunda gutanga ibirego.

Umuyobozi w’ungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB Isabelle Karihangabo,

Uyu muhango ukaba watangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’igihugu Dr Bayisenga Jeannette, ushinzwe ubukungu mu Mujyi wa Kigali Gatsinzi Umutoni Nadine ndetse n’abandi bayobozi barimo umuyobozi wa One UN mu Rwanda Bwana Fode Ndiaye.

Bwana Fode akaba yaranagarutse mu kuba u Rwanda ruyoboye ku rwego rw’isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse agashimira Leta y’Urwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Igihugu kuba idahwema kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko anagaragaza impungenge zo kuba iyi mibare igenda yiyongera

Mu magambo ye yagize ati“u Rwanda rurayoboye ku rwego rw’isi mu kurwanya ihohoterwa rishingira ku gitsina.Nkuko byatangajwe na RIB ko uyu mwaka imibare  y’abagore n’abana b’abakobwa bahohotewe yiyongereye ku kigero cya 20%, ibyo turabyamaganye kuko bidindiza iterambere ry’igihugu muri rusange ”

umuyobozi wa One UN mu Rwanda Bwana Fode Ndiaye.

Mu ijambo rya Minisitiri Dr Bayisenga Jeannette yavuze ko ababyeyi bakwiye gufata iyambere mu kuganiriza abana babo nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Dr Bayisenga yagize ati “Hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu kuganiriza abana; nibyo turi mu isi y’iterambere urazinduka wirukanka ngo ubone icyo ugaburira abana. Nibyo ushobora kumuha ibyo byose ariko kubera kutamuganiriza ugasanga akorewe ihohoterwa rikica za ndoto ze. Ndetse n’aba bana batwaye inda ntabwo byakagombye kuba imbogamizi yo gukomeza amashuri yabo. N’uruhare rw’ababyeyi niba umwana wawe atwaye inda mube hafi umufashe asubire ku ishuri akomeze ubuzima mu buryo busanzwe.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’igihugu Dr Bayisenga Jeannette yasabye ababyeyi kuganiriza abana.

Nkuko byagiye bishimangirwa n’abantu bafashe ijambo batandukanye bose bagiye bavuga ko nubwo ari ikibazo kitoroshye ariko bitewe nuko u Rwanda rwahisemo inzira yo kwishakamo ibisubizo kuri ubwo n’iki kirashoboka mu bufatanye bwacu twese.

Nkuko raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yerekana ko muri uyu mwaka wa (2019/2020) yerekana ko hakiriwe ibyaha by’ihohoterwa bingana na 10,842. Muri byo higanjemo ibyo gusambanya abana ku nguvu (4,054), guhoza ku nkeke (2,502), gukomeretsa ku bushake (862), gufatwa ku nguvu (803) n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo (653). Ibyaha by’ihohoterwa bikaba byariyongereye ku kigero cya 19.62% ugereranyije n’ibyabonetse mu mwaka wa 2018/2019 byanganaga na 9,063.

Irène Nyambo

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here