Basomyi bacu dukunda, murabizi ko hashize hafi ibyumweru bibiri ubuyobozi bwacu bw’igihugu butanze uburenganzira ku nsengero, kiriziya n’imisigiti bwo kongera gukingura abantu bagasubira gusengeramo. Nubwo bimeze bityo, si ugupfa gukingura no guterana uko twiboneye. Twese tuzi ubukana icyorezo cya Covid 19, gifite akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwacu bwashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abanyamadini igihe bakinguye inzu zisengerwamo. Gusa ishyirwa mubikorwa ry’aya mabwiriza ryabaye nkiriciye intege bamwe bari basanzwe basenga kuko inzu nyinshi muzisengerwamo ntizahise zuzuza ibisabwa. Abakristo bacitse ururondogoro, abandi barakubita epfo na ruguru ngo barebe ko bakuzuza ibisabwa ngo bemererwe guterana nta nkomyi.
Twibukiranye ko impamvu hashyizweho amabwiriza yo kugenderaho mu ifungurwa ry’insengero ni ukugira ngo dukomeze kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19. Ibi ntibikwiriye gutuma twitotomba cyangwa ngo ducike intege, kuko amabwiriza aradushakira ikiza. Ni ingamba zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage aribo bayoboke b’amadini yacu. Turi gusaba ko duterana kuko turi bazima ariko igihe twaba turwaye cyangwa turwaje ndahamya ko igitekerezo cyo guterana dusenga atari cyo cyaza imbere. Ubuzima buzima niyo ntango y’ibindi byose.
Kimwe mubintu Imana yashyize ku isi ngo gifashe abaturage bayo kubaho neza ni Leta. Leta igizwe n’abayobozi n’abayoborwa aribo baturage bigihugu. Bibiliya ni igitabo abakristo twemera ko gikubiyemo ijambo ry’Imana ritwereka ubushake bwayo kubantu bayo. M’urwandiko ruboneka muri iki gitabo rwandikiwe Abaroma ibice 13:1-7 harimo inama nziza zerekeye umwifato imbere y’ubuyobozi. Umurongo wa 1 nuwa 2 handitswe ngo “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.” Umurongo wa 4 uvuga ko umutware “…ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza.” Abatware aribo bayobozi b’inzego z’igihugu ni Abakozi b’Imana. Iri ni ihame rya Bibiliya, kutabumvira bikururira umuntu gutsindwa n’urubanza rw’Imana. Burya Abakozi b’Imana si gusa abo twita ko bihaye Imana, ahubwo umuntu wese wuzuza inshingano ze neza muburyo buzanira ibyiza abo ayoboye ni umukozi w’Imana mu rwego rwe. Si abatware cyangwa abihaye Imana gusa, ahubwo umuntu wese uharanira ineza y’abandi, agaharanira inyungu rusange, gutekana no kugubwa neza kwa bose uwo nawe ni umukozi w’Imana.
Abakozi b’Imana barimo ingeri ebyiri z’ingenzi, hari abakozi b’Imana bakora muburyo bushakira abantu kubaho baguwe neza muburyo twita ubw’umubiri, imibanire, ibyiyumvo n’imitekerereze (physically, socially and morally) hakabaho n’abakozi b’Imana baharanira ko abantu babaho bafitanye imibanire myiza n’Imana Umuremyi wabo, bakabaho bafite impagarike yo muby’umwuka (spiritual welfare). Ntibibujije ko aba bakozi b’Imana b’urwego rwa kabiri bashobora nabo gukora no kugice cy’umubiri, imibanire n’ibyiyumvo ariko sicyo bashyize imbere. Igikorwa gikuru kurusha ibindi abayobozi b’iby’umwuka bashyize imbere nicyo gutunganya imibanire y’abantu n’Imana bitabujije ko bafasha no muzindi nzego z’ubuzima kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse afite ibimukwiye byose bituma aramya Imana adafite kirogoya.
Nkuko nababwiye ko leta ari urwego Imana yashyize ku isi ngo rufashe abaturage bayo kubaho batunganiwe, urwego rwa kabiri Imana yashyize ku isi kugira ngo rwunganire leta ni Itorero (Eglise/Kiliziya). Leta n’Itorero si abakeba ahubwo baruzuzanya buri wese mu nshingano ze nk’uko Imana yaziteganije. Leta ntihangana n’Itorero (KILIZIYA), bigenze gutyo haba habayeho guhusha intego Imana yashyiriyeho izo nzego (institutions) zombi. Buri rwego rukoze neza inshingano yarwo, rukamenya ko umukoresha mukuru ari Imana yaremye uwo muntu cyangwa uwo muturage, ntakabuza ko habaho ubwumvikane, ubufatanye n’ubwuzuzanye bityo umuntu w’Imana akabaho afite impagarike mubice byose by’ubuzima. Kimwe muri ibi bice iyo kituzuye cyangwa kidafite ibikwiye bishyitse, iterambere ry’umuntu ntabwo riba ryuzuye.
Leta rero iyo ifite imiyoborere myiza, hakabaho n’Itorero rifite icyerekezo kizima cy’Ubwami bw’Imana ku isi, ntakabuza ko abaturage bicyo gihugu bazabaho mu mahoro baguwe neza kandi bafite ibyangombwa fatizo bituma babaho mu munezero. Ubwuzuzanye n’imikoranire ni ngombwa igihe cyose ikigambiriwe ari ugushaka ineza y’abaturage aribo bayoboke b’Itorero. Igihe kimwe gusa abizera Imana basabwa kutumvira abayobozi babo ni igihe baba bayoborwa mubinyuranye n’ukuri ko kubaha Imana. Leta iramutse iyoboye cyangwa igahatira abaturage gukora ibidahesha Imana icyubahiro twahitamo nka Petero na Yohana aho basubije abatware n’abasirikare b’Abaroma bari babafunze bakabarekura ariko bakabasaba kutongera kwigisha mu izina rya Yesu. Barasubije bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe n’Intumwa 5:29).
Ngirango benshi muri mwe mwaba mwibuka inkuru ya Saduraka, Meshaki na Abedenego mugihe cy’ubwami bwa Babuloni aho umwami w’abami Nebukadineza yategetse abantu bose gupfukamira no kuramya igishushanyo yashinze, abakangisha ko utari bukiramye ari butwikwe. Aba basore buhaga Imana Rurema, baramusubije bati “…Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, …. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.” Izi ni ingero zaho uwizera atakumvira ubuyobozi bwe bw’igihugu. Igihe cyose wasabwa gukora ibinyuranye n’ugushaka kw’Imana k’ukuri kwa Bibiliya, ntukwiye kwemera naho byakugeza ku gupfa. Ariko igihe cyose ubuyobozi bushyiraho amabwiriza agambiriye ineza rusange ya bose nawe ubwawe urimo kandi akaba nta tegeko ry’Imana risuzuguwe, iyo leta ikwiye kumvirwa, gusengerwa no gushyigikirwa.
Muri iki gihe sibyiza gutererana abayobozi bawe mugihe bari gukoresha ibishoboka byose ngo urusengero rwanyu rwuzuze amabwiriza y’ubwirinzi, ahubwo iki nicyo gihe buri wese akwiye guhesha agaciro ubukristo bwe yitanga uko ashoboye ngo ibisabwa biboneke. Hari ushobora kwihiringa ahubwo agahora abaririza niba iwabo barafunguye, none se urumva hazafungurwa gute utabigizemo uruhare? Ibyinshi mubiri gukorwa birasaba amafranga n’ubwitange bw’abakorera bushake. Garagaza urukundo ukunda itorero ryawe, n’urwo ukunda inzu y’Imana. Baza abayobozi bawe uti: mbese hari uruhare nagira ngo twuzuze ibisabwa? Ibi nibyo bikwiye kumvikana, aho kwifata mapfubyi, kwiheba, guca imanza mu mutima no kuvuga menshi.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com