Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ikibumbano cy’umwami w’Ububiligi cyongeye kwangizwa i Buruseli

Ikibumbano cy’umwami w’Ububiligi cyongeye kwangizwa i Buruseli

Ikibumbano cy’uwahoze ari umwami w’Ububiligi, Leopold II kiri hafi y’umurwa mukuru Buruseli, cyongeye kwangizwa ku nshuro ya gatatu n’abigaragambya bamagana ivangura rishingiye ku ruhu, nk’uko bivugwa n’ibiro ntara makuru AFP.

Iyi shusho y’umwami Leopold II yibasiwe cyane kubera ko yategetse ikizwi muri iki gihe nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kinyejana cya 19 igihe abantu bafashwe ku buryo bubi bikomeye.

Abigaragambya bibumbiye muri BLM bisobanuye Black Lives Matter cyangwa ‘Ubuzima bw’Abirabura bufitye agaciro’ ugenekereje mu Kinyarwanda, banditse izi nyuguti mu ishusho y’umwami iri hanze y’inzu ndangamurage irimo amateka yerekeranye n’umugabane wa Afurika.

AFP ivuga ko umuyobozi w’iyi nzu ndangamurage Guido Gryseels yavuze ko yateganyaga gushyira akantu gasobanura birambuye iby’amateka y’umwami Leopold II ariko yemeye ko kuba iki kibumbano cyaguma aho kiri bikwiye kugibwaho impaka.

N.Aimee

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here