Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ikigega « Inkomoko » kigiye gutanga inkunga ku bacuruzi bato n’abaciriritse yo...

Ikigega « Inkomoko » kigiye gutanga inkunga ku bacuruzi bato n’abaciriritse yo kwiyubaka nyuma ya Covid-19

Ikigega cy’ingoboka cy’Inkomoko cyatangije gahunda yo gutanga imfashanyo ku bigo by’ubucuruzi bito n’Ibiciriritse mu Rwanda, mu rwego rwo kubifasha gukemura ibibazo byatewe n’ibihombo byagize mu gihe cya COVID-19 cyane cyane mu gihe cya “guma mu rugo”

kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro cyatambutse mu buryo bw’ikoranabuhanga Umuyobozi Mukuru w’Inkomoko mu Rwanda Nathalie Niyonzima yatangaje ko imirimo yose y’ubucuruzi yagezweho n’ingaruka za Covid-19, ndetse bikagera no ku muryango mugari, ariyo mpamvu iyi nkunga ikenewe.

Mu magambo ye yagize ati : « Ubucuruzi bwose mu Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 izi ngaruka ntabwo zageze gusa ku bacuruzi, ahubwo zageze ku bantu bose : Abaguzi, abakozi muri rusange ndetse no ku miryango yabo, cyane cyane ku bacuruzi bafunze. Iyo ubucuruzi buhagaze ntabwo aribwo bugerwaho n’ingaruka gusa, ahubwo bigera no ku miryango yabo muri rusange, bigenda ari uruhererekane. Binyuze mu kigega cy’ingoboka ku bufatanye na MasterCard Foundation, Inkomoko tuzafasha ba rwiyemezamirimo bangana na 3500 bo mu Rwanda guhangana n’ingaruka bagizweho n’icyorezo cya Covid-19 tubaha inkunga y’ingoboka »

Niyonzima yakomeje agira ati : « Inkunga y’ingoboka itangwa n’inkomoko izafasha ubucuruzi guhindura imikorere,gutanga ibicuruzwa bishya,gusimbura ibyatumizwaga mu mahanga. Hanirindwa ihererekanwa ry’amafaranga mu ntoki. Mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo bahabwa inkunga y’ingoboka na serivisi z’ubujyanama, ubucuruzi buzabasha kwongera gutanga akazi kandi bwongere gucuruza ku kigero bwariho mbere ya Covid-19. »

Ibi kandi ni ibyagarustweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu gihugu, hakozwe ibishoboka byose ngo ibikorwa by’ingenzi cyane bikomeze gukora ariko hanatekerezwa ku buryo bwo gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka nayo, aho yanagaragaje ko aba bacuruzi bakoze iyo bwabaga mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

Minisitiri Soraya yagize ati: « Nko kuboherezaga ibicuruzwa byabo hanze cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’ibijyana nabwo, bafashijwe gukomeza kohereza ibicuruzwa hanze ku masoko bari bahafite, hifashishijwe indege za RwandAir. Ikindi ni uko ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda babashije kugaragaza umuhate mu kwigobotora ingaruka za Covid-19, aho gufunga burundu nkuko bamwe babitekerezaga”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye

Ministiri Soraya yakomeje agaragaza ko iyi nkunga izagira akamaro kanini cyane mu kugera ku ntego zo guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Aho yagize ati: “Iyi nkunga izafasha Leta kuzahura ubukungu bwazahaye cyane cyane ubucuruzi buto. Iyi nkunga ihabwa aba bacuruzi ni gahunda nziza yo gufasha Guverinoma mu bijyanye n’ubukungu. Gufasha abacuruzi bazahaye kubera Covid-19 kwongera gukora no guhangana n’ingaruka zayo, ndetse bigafasha inganda z’imbere mu gihugu gukomeza urugendo rw’amajyambere mu by’ukungu.”

Abatanze ibiganiro muri iyi nama harimo: Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyanya byahariwe inganda no gutanga ubufasha ku byoherezwa mu mahanga mu rwego rw’igihugu rw’Iterambere, RDB, Sayinzoga Diane, Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, Umuyobozi Mukuru w’Inkomoko mu Rwanda Nathalie Niyonzima …Aho baganiraga ku iterambere ry’ubukungu nyuma ya Civid-19

Inkomoko iheruka gutangaza mu minsi ya vuba ko yahawe inkunga ingana na Miliyoni 2.3 z’amadorari y’amanyamerika yo gufasha abacuruzi bato bo mu Rwanda. Ku Itariki ya 19 Kamena umunzi mpuzamahanga w’Impunzi, nibwo Inkomoko yatanze inkunga yabo ya mbere ku mpunzi 1000 aho batangizaga ubucuruzi. Ubu bari kwitegura icyiciro cya kabiri cyo guha abacuruzi bato inkunga.

Mu Rwanda, ibigo bito n’ibiciriritse byihariye 98% by’ubucuruzi, bwose kandi butanga 41% y’akazi kaboneka mu bikorera. 50% y’inkunga ya Inkomoko ihabwa nibura abagore, naho hafi 90% zihabwa abacuruzi bakorera hanze y’umujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ko tugerageza kugera mu bice byose by’igihugu.

Ibigenderwaho kugirango hatangwe iyi nkunga:

 

  • Kuba banditse muri RDB cyangwa muri RCA
  • Kuba baratanze umusoro w’ipatanti wa 2020
  • Kugaragaza ko ibyo binjiza byagabanutse bitewe n’icyorezo cya Covid-19
  • Kugaragaza ubushobozi bwo kongera kugeza ku byo binjizaga mbere y’icyorezo cya COVID-19 mbere y’uko umwaka urangira
  • Kugaragaza ubushobozi bwo guhanga imirimo mishya cyangwa kugumana abakozi
  • Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti kuva mu Kuboza 2019 kugeza muri Gicurasi 2020
  • Raporo y’imikoreshereze y’amafaranga kuva mu Kuboza 2019 kugeza mu Kuboza 2020
  • Raporo y’itubyamutungo n’iyongeramutungo
  • Ifoto y’umutungo

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here