Home AMAKURU ACUKUMBUYE ” Ikimenyetso cyo mu Ibyahishuwe ntabwo kizaba gishaka abikingije cyangwa abatikingije ”...

” Ikimenyetso cyo mu Ibyahishuwe ntabwo kizaba gishaka abikingije cyangwa abatikingije ” Pastor Basebya asobanura abitiranya inkingo za Covid-19 n’imperuka

Basomyi bacu dukunda reka dutangire tubifuriza kugira ubuzima buzira Covid 19 no kuzasoza neza uyu mwaka w’2021. Imyaka ibaye ibiri yose duhanganye n’icyorezo ariko turashimira Imana yakomeje kuturinda no  gukoresha ubuyobozi bw’igihugu cyacu  bukora budacogora ngo bubungabunge imibereho myiza y’abaturage babwo. Nk’uko umugani w’Ikinyarwanda uvuga “umwana w’umunyabwenge bamusiga nawe yinogereza.” Ni muri uru rwego natwe abaturage dusabwa gushyiramo imbaraga mu kwirinda kwandura no kurinda ikwirakwiza ry’ubwandu. Ubuyobozi bubishinzwe buratubwira ko ubwandu bushya bwa Covid 19 bwiswe “Omicron” (soma omikoroni) bukwiragira vuba vuba akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwacu budusaba kwitwararika cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza n’itangira umwaka twimirije.

Bamwe mubakristo bizera cyane ibyo Bibiliya ivuga bafite ubwoba bushingiye kungamba zikaze zigenda zifatwa kubwo kwirinda bakibaza ko ahari ibiri kuba byaba ari imikorere ya Antikristo (urwanya Kristo) yaba yatangiye gukora k’umugaragaro. Umuntu asomye Bibiliya adafite ubusobanuro buhagije ntakundi yabisobanukirwa keretse kugerageza guhuza ibyo asomye n’ibiri kuba. Ijambo ry’Imana dusoma mugitabo cy’Ibyahishuwe niryo kwitondera cyane mukuriha ubusobanuro. Ibivugwa muri iki gitabo byinshi bikoresha imvugo izimije, imvugo ikoresha ibimenyetso n’ibigereranyo. Icyo twamenya nuko byinshi muri ibyo bigereranyo bikoreshwa bishingiye k’umuco, igihe n’ubumenyi bw’uwanditse icyo gitabo kimwe n’abo yandikiraga. Byashoboka rero ko uko abandikiwe basobanukiwe ibyo babwirwaga cyangwa uko babyumvaga atari ko twabisobanukirwa  twe turi mu muco n’igihe bitandukanye cyane n’igihe umwanditsi yari arimo. Igitabo cy’Ibyahishuwe n’igitabo cyo kwitondera mukugiha ubusobanuro kuko buri wese ashobora kukivuga uko abyumva hakurikijwe urugero rw’ubumenyi bwe n’imyizerere ye.

Ndashaka kugerageza kwerekana uburyo bworoshye bwo gusobanukirwa Ibyahishuwe bitaguteye impagarara z’umutima. Ibikubiye mugitabo cy’Ibyahishuwe bifite uburyo butatu wabyumvamo. Ubwa mbere ni ukumenya cyangwa kugenzura niba ibivugwa n’icyo byerekezaho atari ibintu byarangije kubaho (byari bigenewe abantu bo mugihe umwanditsi yandikagamo). Aha ndakwibutsa ko ibyo dusoma bijyanye n’inyamaswa akenshi biba byerekeza k’ubwami bwagiye bukurikirana butegeka isi. Hari aho baba bashaka kwerekana uko ubwo bwami bwari bukomeye cyangwa bworoshye n’uko bwubahaga Imana cyangwa ntacyo bwari bwitayeho mubyo kubaha Imana. Urumva ko kugira ngo ugire icyo usobanukirwa kuri bimwe mubyanditswe ukwiye kuba usobanukiwe ubwami bwagiye gutegeka isi mubihe byashize mbere y’uko ibihugu bigenda byigobotora ingoyi yagikoronize bikagira ubwigenge.

Bamwe basanisha umurongo wo mu byahishuwe  n’iby’ingamba ziri gushyirwaho zo gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Covid 19.

Uburyo bwa kabiri bwo kugerageza kwiyumvisha Ibyahishuwe ni ukugenzura no gusanisha ibivugwa n’ibiri kuba muri icyo gihe urimo. Ngirango aha niho bamwe bafata nk’urugero rw’imirongo y’Ibyahishuwe 13: 16-18 bakabisanisha n’iby’ingamba ziri gushyirwaho zo gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Covid 19. Kubwanjye simbona ko iyo mirongo ifitanye isano n’ingamba zo kwirinda kwandura icyorezo. Amagambo avuga ngo “kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo” (Ibyahishuwe 13:17) yerekeza kumikorere y’igihe Antikristo azaba ari gukora kuburyo bweruye agira ngo ananize abera bemeye kunamba kuri Kristo. Byashoboka ko ibi bizabaho Kristo yarajyanye Itorero rye (umugeni cyangwa abamwizeye) ritakiri ku isi.

Bamwe bitiranya inkingo za Covid-19 n’ibyandistwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Kuko kubazwa niba warakingiwe cyangwa utarakingiwe ndumva bidahura no kubazwa niba ufite ikimenyetso k’inyamaswa (cy’Antikristo) cyangwa utagifite. Kuko ibyo turi gusabwa birasabwa buri muntu wese yaba umukristo, umuyisiramu n’undi uwari wese naho yaba adafite ukwemera runaka. Ikigenderewe si ukumenya niba twizera Kristo Yesu cyangwa tutamwizera ahubwo ni ukumenya niba twaririnze kwandura cyangwa kwanduza icyorero. Ikimenyetso cyo mu Ibyahishuwe ntabwo kizaba gishaka abikingije cyangwa abatikingije ahubwo kizaba kigendereye kumenya niba wemera Kristo Yesu cyangwa utamwemera. Muri icyo gihe (mpamya ko ari nyuma y’uko abizera bazaba baragiye kubana na Yesu) uwemeye kunamba ku kwemera kwe ko muri Yesu hari serivise nyinshi azaba atemerewe guhabwa hagamijwe kumunaniza no kumugora kugira ngo ahakane ukwemera kwe akurikire iyo nyamaswa ifite akanwa gatuka Imana.

Ibyo gukingirwa ubwandu bw’icyorezo no kugenzura ko ingamba z’ubwirinzi zikurikizwa ntaho bihuriye n’amagambo yo mugitabo cy’Ibyahishuwe

Niba kubazwa ikimenyetso cy’uko waba warakingiwe byaba bihuye no kurwanya Kristo (imikorere ya Antikristo) ntabwo icyo kimenyetso cyakwakwa abantu bose, barimo abagiye mu nsengero no mu isoko! Abagiye mu Kiriziya no mukabari! Abizera Kristo n’abatamwizera bose bari kucyakwa, kubw’ibyo ndumva ko ibyo gukingirwa ubwandu bw’icyorezo no kugenzura ko ingamba z’ubwirinzi zikurikizwa ntaho bihuriye n’amagambo yo mugitabo cy’Ibyahishuwe kuko intumbero ziratandukanye. Bamwe bagambiriye kubungabunga ubuzima bw’abaturage bose batarobanuye imyemerere naho ikimenyetso cyo mubyahishuwe kizaba kigamije kugenzura imyemerere. Ngirango rero muguhabwa urukingo ntawe babaza ibyo yizera cyangwa idini rye cyangwa ngo bamusabe kubanza kwihakana ibyo yemera mu misengere ye.

Ubundi buryo bwa gatatu bwo kugerageza kwiyumvisha igitabo cy’Ibyahishuwe ni ukugenzura niba ibyo usoma bitavuga iby’ibihe bizaza tutarageramo. Umuntu atagenzuye neza ashobora gufata ibintu bizaba mubihe bizaza akabifata nk’ibiri kuba muri kino gihe cyacu. Birumvikana ko umuntu afashe ibizaba mu bihe bizaza akabisobanura nk’ibyamaze kuba cyangwa ibiri kuba ubu haba hajemo urujijo rukomeye. Kugira ngo utagira urujijo ni byiza kugerageza gushishoza ukamenya neza ibyo usoma niba bivuga iby’igihe cya hise, iby’iki gihe cyangwa biri kuvuga iby’igihe kizaza. Nta mpamvu yo guhagarika umutima wibaza ibirenze ubushobozi bwawe bw’imitekerereze kuko nkuko nigeze kubisobanura mu nimero z’ibyigisho ntanga muri iki kinyamakuru, nta muntu uzahabwa ikimenyetso cy’Antikristo muburyo bw’amayeri cyangwa mu ibanga. Igihe bizakorera uzasabwa kwihakana Yesu kugira ngo uhabwe icyo kimenyetso. Bizasaba kubyemera k’ubushake cyangwa kubihana ukajya mukaga uhorwa ukwemera kwawe muri Kristo.

Wowe uri gusoma ibi, ndagushishikariza kutarangazwa n’abasobanura Bibiliya mu myuvire yabo idashingiye ku kuri nyakuri. Niba warizeye Yesu waramwizeye ntabwo gukingirwa cyangwa gusabwa ikarita y’uko wakingiwe bikubuza kuba uwo uriwe muri Kristo. Niba utarizera Kristo Yesu, ntuterwe ubwoba nibivugwa cyangwa ibiri kuba kuko haracyaza n’ibindi birenze ibyo uri kubona ubu, icyakubera kiza ubu nuko nawe wafata umugambi wo kwemerera Yesu akayobora imibereho yawe, bityo igihe azaza kujyana abamwizeye ntuzasigare muri iyi si ucunaguzwa n’imikorere y’inyamaswa n’Antikristo. Muzagire Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana. Akaba umwanditsi w’iki cyigisho

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here