Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ikoranabuhanga, inkingi ya mwamba mu bihugu bigize COMESA

Ikoranabuhanga, inkingi ya mwamba mu bihugu bigize COMESA

Inama y’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo(COMESA) yagaragaje ko ikoranabuhanga ari bwo bwizewe bwo gutera imbere, no kugera ku ntego.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ishoramari mu bucuruzi bw’Afurika bizihutishwa cyane n’iterambere ry’ikoranabuhanga, ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) ku buryo bafasha banafatanya n’ibigo by’ikoranabuhanga mu bihugu 21 bakoreramo kugirango Afrika yigire, ibihugu bidategereje gutumiza ibyo bakenera byose mu mahanga.

Kuri uyu wa gatatu umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) bagiranye inama n’abayobozi mu bigo bigenzura ibikorwa by’ikoranabuhanga mu bihugu 21 uyu muryango ukoreramo.

Ronald Chitundu Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu bunyamabanga bw’Umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA avuga ko bagamije gufasha ibi bigo  mu kuramba n’iterambere.

Yagize ati “ibi bigo biva mu burasirazuba n’uburengerazuba bwa Afrika, twahuje abayobozi bakora mu nzego z’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi, ndetse n’abarikoresha. Muri macye COMESA yaje gushyigikira ibi bigo kugirango tubashe kubafasha kuramba mubyo bakora”.

Ronald Chitundu Umuyobozi ushinzwe utumanaho muri COMESA

Ikigamijwe ni uguhuza imikoranire y’ibi bigo by’ikoranabuhanga kugirango hihutishwe iterambere ry’ubucuruzi nk’uko Munezero Angelus, Umukozi ushinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi za leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo abigarukaho.

Yagize ati “Mu bintu byambere ikoranabuhanga rigomba gufasha harimo, ubucuruzi butagira imipaka. Kuri ubungubu umucuruzi wo mu kindi gihugu ashobora gushyira ibintu ku mbuga ariko bwa buryo bwo kugira ngo duhuze imiyoboro abe yakohereza ibintu habe harimo cya cyizere, habe harimo uburyo ibigo byo muri ibyo bihugu bitandukanye bikorana kugirango tumenye ko umuntu yaguze ikintu cyiza kikamugeraho, haramutse harimo ikibazo tumenye uko dukurikirana uwagitanze”.

Akomeza avuga ku nyungu ibihugu bihuriye muri COMESA byagira habayeho ubu bufatanye.

Yakomeje ati “ni ibintu bizatuma duteza imbere ibikorerwa mu bihugu byacu ariko noneho tunafatanye nk’ibihugu bya Afrika kugira ngo turusheho natwe kwiteza imbere buri gihe tudategereje ku bintu bituruka hanze ya Afrika ahubwo natwe tubashe kwihaza kuko usanga ibiri mu gihugu kimwe bitandukanye n’ibiri mu kindi gihugu kandi ari ibintu dushobora guhuza bikadufasha twese mu iterambere”.

Munezero Angelus Umukozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo

Ubufatanye mu mikoranire y’ibigo by’Afurika bitanga serivisi mu ikoranabuhanga, itumanaho, ishoramari n’ubucuruzi bigaragazwa nk’intambwe ikomeye yazamura ubucuruzi muri Afrika kuko bizagabanya amafaranga acibwa mu ihererekanywa rikorwa mu bucuruzi.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here