Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imana Data, Yesu, njyewe nawe bamwe mu bagize uruhare mu iyicwa rya...

Imana Data, Yesu, njyewe nawe bamwe mu bagize uruhare mu iyicwa rya Yesu by Pastor Basebya Nicodème

Twongeye kubaramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umucunguzi wacu. Igihe tukizirikana umurimo ukomeye Yesu yakoze ariwo wo kwishyiraho ibyaha by’abari mu isi bose akemera guhanwa mu cyimbo cyabo k’umusaraba, ndifuza ko muri iyi ngingo twatekereza k’ubagize uruhare mu iyicwa rya Yesu.  Nubwo tutari abashinjacyaha cyangwa abagenzacyaha ariko reka tugerageze kureba abagize uruhare m’urupfu rwe.

Ntabwo uko tugiye kubatondeka bikurikije uburemere bw’uruhare rwagizwe ariko reka dutangirire kubitwa Abakuru b’idini ya Kiyahudi aribo bitwaga “Abatambyi bakuru n’abanditsi.” Ndibaza ko umugambi wo gufata Yesu bakamwica bawucuze bitewe n’uko Yesu yari amaze kwigarurira abantu benshi kubarusha. Aba bayobozi b’idini babonye abantu bari kubashiraho bagira ishyari rikomeye bituma bacura umugambi mubisha wo kwica Yesu. Matayo 26:3-4 handitswe ngo “Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.” Zirikana ko abakuru b’idini  aribo bakabaye bashishikariza rubanda kuyoboka Yesu Kristo, ariko ibiri amambu nibo bafashe iya mbere mukumwicisha.

Mubandi bagize uruhare m’urupfu rwa Yesu Kristo harimo abigishwa be. Urugero twavuga ni nka Yuda umwe mubari barizewe bahabwa gucunga umutungo w’itsinda ryamukurikiraga. “Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikaryota, asanga abatambyi bakuru arababaza ati ‘Mwampa iki nkamubagenzereza?’ Bamugerera ibice by’ifeza mirongo itatu” (Matayo 26:14-15). Yuda yagurishije sebuja kubwo gukunda indamu mbi. Undi wagize uruhare rutaziguye ni Patero. Uyu yari yagerageje gukurikira abafashe Yesu ngo bajye kumucira urubanza, ariko igihe yabazwaga niba yari kumwe nawe yahise ahakana ko no kumumenya atamuzi na mba! “Hashize umwanya muto abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati ‘Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse n’imvugo yawe irakumenyekanishije. Maze atangira kwivuma no kurahira ati ‘Uwo muntu simuzi’” (Matayo 26:73-74). Ahari iyo Petero aza kwemera ko amuzi akagerageza kuba umwe mubatanga buhamya bashinjura Yesu yenda urubanza ntiruba rwaragenze uko rwagenze. Si aba gusa kuko n’abandi bigishwa bose bari bamutereranye nta numwe tubona wahingutse aho bamuciraga urubanza.

ishusho igaragaza Yuda wagambaniye Yesu ubwo yaramaze guhabwa ibiceri yahawe

Ubutegetsi bwaba ubw’Abayuda buhagarariwe n’Umwami Herode wari uyoboye intara y’Abaroma yitwa Yudaya na Pilato wari uhagarariye umwami w’abami w’Abaroma muri iyo ntara bose nta numwe wakoresheje ububasha bwe ngo arenganure inzirakarengane Yesu. “Ababaza ubwa gatatu ati ‘Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha…. Ariko baramukoranira basakuza n’amajwi arenga, bahata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza. Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe” (Luka 23:22-24). Umutegetsi w’Umuroma mububasha bwe yari afite ubushobozi bwo kurekura Yesu ariko aganzwa n’amajwi ya rubanda rw’Abayuda bari aho m’urukiko bituma afata umwanzuro ubogamye. Rubanda rw’Abayuda narwo rwagize uruhare rukomeye mu iyicwa rya Yesu kuko igihe babazwaga igikwiye Yesu basubirije icyarimwe bati “Nabambwe!” (Matayo 27:22).

Abasirikare b’Abaroma nabo ntabwo basimbuka uru rubanza. “Maze abasirikare b’umutegeka bamujyana  mu rukiko, bamuteranirizaho ingabo zose. Baramucuza, bamwambika umwenda w’umuhemba, baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe….” (Matayo 27:27-31). Abasirikare nibo bamubambye ndetse baramuhorahoza.

 

Amashusho agaragaza igihe Yesu bamushyiraga Pirato bamusaba ko abambwa

Urundi ruhare rukomeye rwagizwe n’Imana Data. Ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana Data kubw’urukundo rwayo rwinshi yakunze abanyabyaha, imaze kubona ko uburyo bwose yari yaragerageje ngo Icungure umuntu ntacyo bwatanze mukugeza umuntu ku kwera kwayo, Ihaswe n’urukundo rwayo ikunda umuntu yiremeye, Yemeye kwihekura itanga Yesu ngo apfire k’umusaraba hanyuma uzamwizera wese abarweho gukiranuka kwayo amaze kwezwa n’amaraso y’umwana wayo. “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Urukundo rw’Imana Data rwayiteye kwikora mu nda ariko uwizeye uwo Mwana akabona ubugingo. Ntabwo rero Imana Data yahunga uruhare rwayo nta nubwo yabigerageza kuko yabikoze ibizi kandi ibigambiriye ngo ikize urupfu rw’iteka umuntu yaremye.

Yesu Kristo ubwe nawe mbona afite uruhare m’urupfu rwe. Ntabwo Imana Data yamutanze kugahato ngo imusunike kubambwa ku ngufu. Yesu ubwe ahamya ko yatanze ubuzima bwe ku bwende bwe ngo acungure bene Se. Ubwe yarivugiye ati “Ntawubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye bwanjye…” (Yohana 10:18). Kubwo kubaha Se, Yesu Kristo yatanze ubugingo bwe k’ubushake ngo uzamwizera wese acungurwe igihano cy’urupfu rw’iteka.

Kugira ngo Yesu abambwe habayemo uruhare rw’abantu benshi.

Ntabwo twarangiza uru rubanza tutavuze k’uruhare simusiga rwanjye na we muri uru rupfu! Yesu yazize ibicumuro byacu twe abari mu isi. Iyo abantu Imana yaremye bagendera mu mategeko yo gukiranuka no kwera kwayo, ntabwo Yesu yari kwirirwa aza kugorerwa ku isi kugeza apfiriye k’umusaraba. Yesu yatanze ubugingo bwe ngo acungure ubwacu bwari kurimburwa n’ibyaha twakoze. “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Ibyaha byacu abari mu isi nibyo byamwicishije ariko anezezwa no kubona twemera ku mwakira mu mitima yacu tukihana ibyaha twakoze bityo amaraso Ye akatwezaho gukiranirwa kose kugira ngo tuzashobore kubana na Se ariwe Data wa twese mu bwami bwe bwo mu ijuru turi abera bazira nenge. Uburyo bwo kwivana ho urubanza rw’urupfu rwa Yesu ni ukwemera igikorwa cye cyo kugupfira, ukicuza kandi ukihana ibyaha wakoze, ukizera ko amaraso ye abikwezaho byose.  Hanyuma umaze kwizera no kwihana, ugasigara uyoborwa n’Ijambo ry’Imana n’Umwuka Wera utegereje umunsi wo kugaruka kwa Yesu ubwo azaza kujyana abamwizeye ngo babane na Se ari we Data mu Ijuru ubuzira herezo

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here