Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imana imbabarire kwikunda,urukundo ruke,gushidikanya,kwirwanirira… n’ibindi byose nibagiwe Imana ibimbabarire : Icyita rusange...

Imana imbabarire kwikunda,urukundo ruke,gushidikanya,kwirwanirira… n’ibindi byose nibagiwe Imana ibimbabarire : Icyita rusange cyo kwihana kw’abarokore.

Mu matorero menshi aya twita aya barokore byagaragaye ko bafite icyita rusange cyo kwihana, Ugasanga ni ibintu hafi ya bose bahuriye ho akenshi bagira ibyaha bahuriraho nka: Imana imbabarire gushidikanya,Imana imbabarire urukundo ruke, Imana imbabarire gucirana imanza,…Hanyuma bagasoza bavuga bati Imana imbabarire n’ibindi byose nibagiwe hari n’abavuga ngo Imana imbabariye n’ibindi byose ntarondoye.
Ibi abantu benshi bagiye bavuga ko baba bihana bya nyirarubeshwa kugira ngo uwo mwanya utambuke kuko uba ari wo ugezweho,abandi bati ibi byaha tuba twabikoreye mu bwihisho ntibiba ari ngombwa ko tubyihanira mu ruhame ubwo ukabajijisha ngo n’ibindi ntarondoye cyangwa nibagiwe, Abandi bati umuntu avuga utwo hejuru hejuru tutagucisha umutwe ubundi ibindi ukabikubira mu kintu kimwe kivuga ngo Imana imbabarire n’ibyo n’ibagiwe cyangwa ibyo ntarondoye. Akenshi kandi ibi bigaragara mu byumba by’amasengesho ndetse ngo n’iyo bagiye gusenga mu butayu nabwo bagira uyu mwanya kandi nabo ni uko bigenda.

Ese koko uba wabyibagiwe cyangwa uba wanze kwivamo!
Ese koko uba wabyibagiwe cyangwa uba wanze kwivamo!

Nyuma yo kugenzura mu matorero menshi aho bakoresha icyita rusange cyo kwigana umunyamakuru w’ Ubumwe.com yifuje kuganira n’abantu batandukanye  maze bagerageza kudutangariza uko babyumva :
pasteri Mukurarinda Aimable  umushumba uhagarariye  amwe mu matorero ya kirokore agashami ka Nyamata utifuje ko itorero rye ritangazwa yagize ati:” Sindi bwemere ko ari icyita rusange kuko nanjye siko njya nihana ariko ndabyemera ko nanjye njya mbyumvana abantu benshi cyane mu gihe cyo kwihana.”
Ariko sinavaho ngo mpamye impamvu babivuga ahubwo utumye mbitekerezaho nanjye nzasanga abakristu cyane cyane ko mu mutwe wanjye hahise haza abantu bakunda kubikoresha. Ubutaha uzambaze nzagusobanurira narabanje kubabaza. Naho njyewe ku giti cyanjye ubwo numvaga ariko Umwuka w’Imana wabaga ubayoboye kubikora.”
pasteri Jean Paul  ni umwe muba pastori bo mu itorero rikorera hano mu mujyi wa Kigali( Nawe utifuje ko itorero rye ritangazwa) abajijwe n’umunyamakuru w’Ubumwe.com niba ayamagambo akoreshwa n’abarokore benshi bihana yaba ayazi nawe yemeye ko ayazi kandi nawe ayumva .
Abajijwe niba ataba ari ukwikiza abakristu baba bakora mu gihe cyo kwihana, yavuze ko atahamya neza ibiba imbere mu mutima w’umuntu kuko ari mugari cyane,ariko we avuga ko akeka ko ibyo bavuga byakagombye kuba ari ukuri.
Mumagambo ye Jean Paul yagize ati:” Ubundi njyewe nibwira ko iyo umuntu avuze ngo Imana imbabarire n’ibindi byose ntibuka,biba ari nk’ibyaha byaba byaramubayeho ariko yaba atibuka koko cyangwa icyaha atafashe ho umwanya munini ngo agitekerezeho ariko umunsi agikora ubwacyo byari icyaha.
Aha yatanze urugero rugira ruti: Hashobora gucaho umukobwa cyangwa umugore nkamwifuza ariko yagenda bikarangira sinzongere no kubifataho undi mwanya. Ubwo rero urwo numva ari urugero rwa byabindi bavugira hamwe ngo Imana imbabarire n’ibindi nibagiwe cyangwa ibindi ntarondoye.
Pasteri Jean Paul  abajijwe niba ibi aba batabivuga bagambiriye gukubira hamwe ibyaha nyamukuru bababakoze nk’ubusambanyi,ubwicanyi,ubujura,kugambanirana,…. Yasobanuye ko muby’ukuri ibi atabihagararaho ngo abihakane cyangwa ngo abyemeze kuko umutima w’umuntu ari mugari cyane.
Mukashyaka Benigne umukristukazi usengera nawe muri amwe mu matorero ya kirokore yatangarije Ubumwe.com ko ibyo nawe abyumva cyane abakristu babikoresha ariko abifata nko kujijisha.
Ati: “ Abakristu baba bajijisha kuko nyine uyu mwanya baba bawugezemo kandi pasteri cyangwa umuyobozi wayoboye gahunda avuze ngo tugeze mu mwanya wo kwihana no kwatura, agasaba buri muntu kwa tura. Ubwo rero  ntiwakwanga kwatura kandi babigusabye. Ubwo nawe uhita ureba ibitagutera kuba iciro ry’Imigani ibindi ukabikubira hamwe ngo Imana imbabarire n’ibindi ntavuze cyangwa nibagiwe.”
Nyuma yo kwumva ibitekerezo bigiye bitandukanye ndetse bamwe mu bahagarariye amatorero akomeye ya hano mu Rwanda ntitwabasha kubabona ngo badusobanurire byimbitse Ubumwe.com buzabagezaho icyo abashumba bahagarariye ayo matorero bavuga ku kijyanye n’uyu muhango wo kwihana. Mbese ningombwa gusaba abantu kwihana mu ruhame? Mbese kuvuga ngo Imana imbabarire n’ibindi byose nibagiwe cyangwa ntavuze koko Imana iba imubabariye? Ese koko ibyaha byakorewe mu ibanga nabyo ningombwa ko byaturwa mu ruhame mu mwanya wo kwatura? Ibi byose n’ibindi bifitanye isano tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
 
Mukazayire Immaculee.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here