Home IYOBOKAMANA Imana yatwikirije igicu Abakristo ibarinda amahindu, n’Abayisilamu bari babagabyeho igitero.

Imana yatwikirije igicu Abakristo ibarinda amahindu, n’Abayisilamu bari babagabyeho igitero.

Mu cyumweru gishize ubwo  Ibn Yakoobi n’abandi Bayisilamu b’abahezanguni bagabaga igitero ku Bakristo, bakanasenya urusengero rwabo  mu gihugu cya Santrafrika (centre Afrique); mu gihe  biteguraga kubatera ngo banice Pasteri wabo Mustafa,  Uyu Ibn Yakoobi aravuga ko yiboneye Imana ikingiriza Abakristo igicu kibarinda imvura y’amahindu, mu gihe urubura rwinshi rwisukaga ku Bayisilamu bari babagabyeho igitero.
Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, mu gihe Abakristo bari mu muryango ukorera mw’ibanga Bibles for  Mideast, bari bageze ku munsi wa 3  w’amasengesho bateganyije gukora  mu minsi 21;igitero cy’Abayisilamu 25 kugera kuri 30 , bitwaje inkoni n’inkota , binjiye mu rusengero bavuga ko bagomba kwica Pasteri waho Mustafa, bakanasenya urusengero.
Nkuko Bibles Mideast ibivuga, ngo mu gihe bari bamaze gusenya urusengero n’igisenge cyarwo, umwe muri abo bahezanguni, Ibn Yakoobi yashatse kwicisha Pasteri Mustafa inkota, ariko ngo haboneka umumarayika aramukingira . Muri ako kanya , imvura y’inkubagahu  yari yamaze gukuba, Abakristo ntabundi buhungiro bafite cyangwa se ikindi cyabakingira, Igicu cyaraje kirabatwikira, ntihagira imvura ibageraho, mu gihe urubura rukaze rwisukaga ku Bayisilamu, kugeza ubwo bahunga bakava aho.
Bibles Mideast ikomeza itangaza ko Ibn Yakoobi, umwe mu bahezanguni  bari bakaze na bagenzi be b’Abayisilamu, batashidikanyije ko  Abakristo bakijijwe mu buryo  bw’igitangaza. Mu minsi 3 nyuma y’icyo gitangaza, benshi mu Bayisilamu batuye aho batangiye guhindura imyitwarire yabo ku Bakristo, batangira kubitwaraho neza, ndetse abagore bamwe b’Abayisilamukazi batangira gusanga Abakristo kwifatanya nabo mu masengesho yabo.
Ibyo rero ngo byaje kurakaza Imam , ku buryo mu masengesho yo kuwa gatanu, mu musigiti, ngo mu ijambo yavuze yarakaye, yabwiye Abayisilamu ko batagomba gukangwa n’ibyabaye ku bakristo, ko Atari Imana yabatabaye  ngo yavuze aya magambo ati” No mu gihe cya Farao na Mose, ba bapfumu ba Farawo bakoze ibitangaza, ariko ibitangaza bya Mose byahinduye ubusa iby’abo bapfumu.”
Ibn Yakoobi nawe ntiyihangana aramusubiza, kandi ubundi  yarazi neza ko bibujijwe kuvuga no kugira icyo umuntu  abaza mu gihe Imam afite ijambo (khutbah):” Nonese se ,Imam. Ko Mose yakoze icyo gitangaza kikaburizamo ibitangaza by’abapfumu ba Farawo, kuki wowe utagikora ngo kiburizemo icyakorewe bariya Bakristo ? Niba ntabyo washoboye, ntiwari ukwiye kugira icyo ubivugaho.”
Nkuko Yakoobi yaje kubitangamo ubuhamya, Imam ngo yazabiranyijwe n’umujinya, afatanyije n’abandi bayobozi b’idini, basohoye Yakoobi, bagenda bamukubita kugeza igihe bamujugunye mu muferege , bamusiga aho ku zuba rya saa sita.
Yakoobi rero ngo aho yari aryamye adashobora guhaguruka, bamumennye amagufwa,abandi bayisilamu, bamunyuragaho bavuye gusenga, babona avirirana bakamusekerera gusa bakikomereza.
Yesu abonekera Yakoobi mu gicu nk’icyatwikiriye  Abakristo ku rusengero
Bose ngo bamaze kugenda, nibwo Yakoobi ngo yabonye igicu gisa na kimwe  yabonye gitwikira Abakristo ku rusengero, kimanuka ngo kiraza kiramutwikira.Abona ngo umugabo urabagirana , ufite n’ububasha akibonekeyemo yicaye ku ntebe ya cyami. Ngo yamweretse ibiganza byatobowe, hamwe n’inkovu zabyo, abona kandi imivu y’amaraso yari yatembye ku maguru, no mu rubavu, imirasire imurika y’umutuku w’amaraso iva mu nkovu z’uwo mugabo  ngo imurasahor(Yakoobi). Yakoobi ngo yahise amenya ko ari Yesu
Yakoobi avuga ko Yesu  yamwibwiye, akamubwira aya magambo” Narakubiswe, ndakomeretswa, ndabambwa, nyuma mpfira ku musaraba.Nyuma yo gupfa bampfumuje icumu mu rubavu. Ariko naje kuzuka mu bapfuye.  Ibikomere byanjye biragukiza, urozwa n’amaraso yanjye, kandi urupfu rwanjye nirwo uboneramwo agakiza.Ukuzuka kwanjye kandi kuguhesha ubugingo buhoraho.Nguhaye umutima mushya n’ubuzima bushya, ube umwizerwa.”
Yakoobi nawe wari wamaze gukira ngo yarapfukamye agira ati: Mwami Yesu ndakwizeye, uri umukiza n’Umwami wanjye”
Kuva ubwo ngo cya gicu  cyahise kigenda, Yakoobi nawe ajya iwe imuhira aho yabwiye ibye ab’iwe mu rugo bose bahindukirira Yesu, ngo ntiyarekeye aho kandi ahubwo yarakommeje atangira kubwira n’abandi baturanyi barimo n’abo bafatanyije muri cya gitero cyashenye urusengero rw’Abakristo.
Abayisilamu 200 bakizwa, bajya gusana urusengero rw’Abakristo bashenye.
Kuwa gatandatu abayisilamu bagera kuri 200 ngo bafashe icyemezo cyo kujya gusana urusengero bari bashenye, aho niho Pasteri Mustapha yababwirije ubutumwa Bwiza,. Bose baza kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Ibyo ngo byarakaje Imam wavuze ko agiye kuzitabaza Abandi bayisilamu bo mu tundi turere ngo baze kumukiza icyo cyiza(plague, fleau) cy’Abakristo.  Magingo aya ariko ngo n’Abayisilamu batarahindukirira Kristo birinda kuvuga nabi Abakristo, ngo banabibujije abana babo.
Ku cyumweru ngo aho ku rusengero habaye iteraniro rigaragaramo ukubaho kw’Imana, ahateraniye abantu 350 mu gihe ubusanzwe batarajyaga barenga  abantu 40
Ngayo nguko.
 
MITALI Adolphe.

105 COMMENTS

  1. I’m really enjoying the design and layout of your blog. It’s a very easy on the eyes which makes it much more enjoyable for me to come here and visit more often. Did you hire out a designer to create your theme? Outstanding work!

  2. I¡¦ve read a few good stuff here. Definitely worth bookmarking for revisiting. I surprise how a lot effort you put to make such a great informative web site.

  3. Thank you for another great article. Where else could anybody get that type of information in such a perfect way of writing? I’ve a presentation next week, and I’m on the look for such information.

  4. “Thank you for sharing excellent informations. Your site is very cool. I am impressed by the details that you’ve on this blog. It reveals how nicely you perceive this subject. Bookmarked this web page, will come back for more articles. You, my friend, ROCK! I found simply the information I already searched all over the place and simply couldn’t come across. What a great web site.”

  5. I have learned a few important things by means of your post. I might also like to convey that there is a situation in which you will have a loan and never need a co-signer such as a Government Student Support Loan. However, if you are getting financing through a regular creditor then you need to be ready to have a co-signer ready to assist you. The lenders will probably base their own decision on the few issues but the main one will be your credit rating. There are some loan companies that will additionally look at your work history and determine based on this but in many instances it will hinge on your credit score.

  6. Do you mind if I quote a few of your articles as long as I provide credit and sources back to your site? My website is in the very same niche as yours and my users would definitely benefit from some of the information you present here. Please let me know if this alright with you. Many thanks!

  7. My husband and i were very ecstatic when Albert managed to carry out his analysis from your ideas he grabbed through your web site. It is now and again perplexing just to happen to be giving freely tips and tricks which usually the others may have been making money from. And we all fully grasp we have you to appreciate for that. All the illustrations you made, the simple blog menu, the friendships you can assist to create – it is many amazing, and it’s really leading our son in addition to us understand that concept is awesome, which is certainly exceptionally essential. Many thanks for the whole lot!

Leave a Reply to Designer Womens Apparel Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here