Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imanza zadindiraga zigiye kwihutishwa n’ubutabera butangwe mu gihe gito

Imanza zadindiraga zigiye kwihutishwa n’ubutabera butangwe mu gihe gito

Abunganira abantu mu mategeko( Abavoka) bateraniye hamwe harebwa uko imanza zakwihutishwa hanatangwa ubutabera mu gihe gito

Ni  amahugurwa agamije  guha ubumenyi buhagije abavoka ku bijyanye n’amasezerano akorwa hagati y’ umuntu wemera icyaha n’ umushinjacyaha yunganiwe n’ umwavoka amadosiye akayageza imbere y’ umucamanza ngo ayemeze.

Iyo byakozwe bityo haba inyungu ku mpande zombi arizo kugabanuka kw’ ibihano kuwemeye icyaha kuko bimufasha kumara igihe gito muri ibyo bihano hakaza n’ ikindi cy’ uko uwakorewe icyaha abona ubutabera mu gihe cyihuse akaba yabona n’ indishyi zisabwa n’amategeko, bigatuma ubutabera bwihuta, nk’urubanza rwagombaga kumara nk’ imyaka 10  rugakorwa nko mu cyumweru kimwe ugasanga ibi  byihutisha imanza abantu bakabona ubutabera mu gihe cyihuse.

Ibi ni murwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’ ubutabera mpanabyaha yemejwe na Leta y’u Rwanda

Ruzindaza Eric ushinzwe ikurikiranabikorwa muri RWANDA BRIDGES TO JUSTICE avuga ko abafitanye amakimbirane bakwiye  kujya bumvikana hatabayeho gufungwa kuko bigira ingaruka ku gihugu no ku muryango wa wawundi ufunze.

Ati” Leta yashyizeho amategeko n’amabwiriza ariko byose bigamije  kubaka kugabanya ifungwa hagashyirwa imbere ko abafitanye amakimbirane bumvikana, ubu buryo rero bufite akamaro kanini ku rwego rw’ igihugu  kuko uko abantu bagenda bafungwa ari benshi cyane bigira ingaruka ku gihugu muri rusange.”

Yanakomeje anagaragaza ko uretse n’umjutungo w’igihugu uhagendera ahubwo  binahungabanya sosiyeti kuko hari nkufungwa ariwe warufite icyo amariye urugo bikaviramo abana guta ishuri n’ umuryango ugasenyuka.

Umuyobozi w’urugaga  rw’abavoka mu Rwanda Maitre Moise Nkundabarashi avuga ko bafite intego yo kugabanya imanza ziri mu nkiko no gutanga ubutabera mu gihe cyihuse.

Ati”Haracyarimo imbogamizi kuko imibare turi kuvuga ugereranije n’ imibare y’ imanza dufite mu nkiko ntabwo bihuye, ariko nibura iyi gahunda yaratangiye, niba mu mwaka umwe bishobora kuzashoboka kuba twakoze amadosiye agera ku bihumbi icumi, mu myaka iri mbere bishoboka ko hazakorwa nk’amadosiye arenze ibihumbi makumyabiri, bikazagira uruhare rukomeye cyane mu kugabanya imanza ziri mu nkiko no gutuma abantu babona ubutabera mu gihe cyihuse”.

Kuva iyi gahunda yatangira hamaze gukorwa imanza n’amadosiye arenga ibihumbi bitanu ariko uyu mwaka w’ ubutabera ukazarangira byibura bigeze ku madosiye ibihumbi icumi.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here