Home IMYIDAGADURO Imibare y’Amavubi yivanze n’ibihekane nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Libya

Imibare y’Amavubi yivanze n’ibihekane nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Libya

Kuri uyu wa Kane ku isaha y’isaa Kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro, nibwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakiriye iya Libya (Mediterranean Knights) mu mukino w’umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda D usize u Rwanda amahirwe yarwo yo gukina Igikombe cya Afurika mu 2025 muri Marocco ayoyotse.

Ni umukino urangiye ikipe y’u Rwanda, Amavubi atsinzwe na Libye igitego 1-0 n’ubwo umukino watangiye ubona ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo gutsinda kuko yagiye abura amahirwe kenshi yo kubonaza mu izamu ariko nk’uko abanyarwanda babivuga “Nyir’inkota ni uyifashe ikirindi “.

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten
Nasser Al-Hadhiri utoza Ikipe y’Igihugu ya Libya

Umukino uheruka guhuza ibi bihugu, wabereye muri Libya, warangiye ibihugu byombi binganyije ubusa ku busa, akaba ari nawo mukino wonyine ikipe y’igihugu ya Libya yabonyemo inota rimwe ifite mu itsinda D.

Ibihugu byombi bikaba biri mu itsinda D aho biri kumwe na Nigeria, Benin; muri iri tsinda mbere y’uko imikino ya Gatanu itangira, Nigeria ni iya mbere n’amanota 10, Benin ni iya Kabiri n’amanota atandatu, u Rwanda ni urwa Gatatu n’amanota atanu naho Libya ni iya nyuma n’inota rimwe.

Mu mukino amakipe yombi aheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, u Rwanda rwatsinze Benin ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro, ikipe y’igihugu ya Libya yo iterwa mpaga kubera ko bashinjwaga gufata nabi ikipe ya Nigeria ubwo yari igeze muri Libya bakayiraza ku kibuga cy’indege banayicishije inzara.

Ikipe ya Libya

Uyu mukino wari uyobowe n’Umunya-Mozambique Celso Armindo Alvacao, Abanyarwanda bari bawitezeho ikintu kinini mu gihe waba uwutsinze u Rwanda rukayakuramo amanota atatu kuko Amavubi ari aya gatatu mu Itsinda D ku manota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Ibi byari bivuze ko iyo Amavubi atsinda Libya, Nigeria igatsindira Bénin muri Côte d’Ivoire mu mukino utangira saa Tatu z’ijoro, Ikipe y’Igihugu yari burare ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani ndetse icyo gihe gukina Igikombe cya Afurika bikaba bishoboka ariko bigashimangirwa ku mukino wa Nigeria kuko amakipe abiri ya mbere ari yo azakomeza.

Abafana bari benshi,bari baje gushyigikira Amavubi

Iminota y’ingenzi yaranze umukino…

2′ Mutsinzi Ange yari azamuye umupira mwiza ashakisha Kwizera Jojea ariko abakinnyi b’ikipe ya Libya baba ibamba igitego gipfuba gityo.

5′ Umuzamu Murad Abu yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Bizimana Djihard nyuma y’uko u Rwanda rutangiranye imbaraga zidasanzwe imbere y’ikipe y’igihugfu ya Libya.

9′ Murad Abu uri mu izamu rya Libya yongeye gukuramo ishoti ritari rikanganye ryari ritewe na Nshuti Innocent.

14′ Mu izamu ry’u Rwanda Ntwali Fiacre yakoze akazi gakomeye ubwo yafataga umupira wari uzamukanywe na Nouraidin Elgelaib.

17′ U Rwanda rwahushije igitego cyari cyabazwe n’abafana nyuma y’uko Kwizera Jojea yari arekuye ishoti ryiza imbere y’izamu rya Libya ukanyura imbere y’abakinnyi batatu bakananirwa kuwushyira mu izamu.

20′ Nshuti Innocent nawe yahushije igitego nyuma yo gutera umupira ku ruhande yari ahawe neza na kapiteni Bizimana Djihard.

21′ Umuzamu wa Libya Murad Abu Bakar wari wagowe yongeye gufata umupira wari uzamuwe na Mugisha Gilbert, Abu awufata utaragera kwa Kwizera Jojea.

23′ Mugisha Gilbert yari azamukanye umupira na Imanishimwe Emmanuel ariko umupira Subhi awushira muri koruneli, itewe na Samuel Guelette ariko umuzamu wa libya aba ibamba.

25′ Byari bikomeye imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko umupira Omborenga Fitina awushira muri koruneli yatewe na Nouraidin Elgelaib ariko ntigire icyo imarira Libya.

35′ Ntwali Fiacre wabaye ibamba ubwo yakuragamo umupira n’umutwe inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo yari asigaranye na Abudullah Elmehoub.

42′ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’umupira wari uzamukanywe na Imanishimwe Emmanuel. koruneli yatewe na Samuel Guelette ariko Mutsinzi ange Jimmy ananirwa kuwushyira mu izamu ubwo yari wenyine.

45’ hongeweho iminota 2 gusa kugira ngo igice cya mbere kirangire kuko umukino waranzwe n’umuvuduko uri hejuru ubona ko ku mpande zombi hari ubushake bwose bwo kuboneza mu izamu rya mukeba ariko ku bw’amahirwe make kirangira ari 0-0 amakipe ajya kuruhuka.

46′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri hinjiramo Muhire Kevin na Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu, havamo Samuel Guirette na Kwizera Jojea.

47′ Nshuti Innocent wari uzamukanye umupira amaze gucenga abakinnyi ba Libya mu bwugarizi ariko ashatse kuroba umuzamu Murad Abu Bakar umupira unyura ku ruhande.

50″ Murad Abu Bakar umunyezamu wa Libya yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Mugisha Gilbert.

52′ Ntwali fiacre yabaye umucunguzi ubwo yarokoraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’umupira yari atewe na Bader Hassan.

57′ U Rwanda rwongeye kubura amahirwe imbere y’izamu rya Libya nyuma yuko umupira wari uri kwisirisimba imbere y’izamu ariko ugeze kwa Manzi Thiery arawamurura.

79′ Ikipe y’igihugu ya Libya nayo yakoze impinduka maze hajyamo Fadh Mohamed Osamah Al Shalaifna, abakinnyi bavuye mu kibuga ni Nouraidin Elgelain na Ezzeidin Elmeremi.

80′ ku ruhande rw’u Rwanda naho basimbuje maze Iraguha Hadji asimbura Mugisha Gilbert.

81, Ikipe y’igihugu ya libya yahise itaha mu mazamu y’u Rwanda isiga inyeganyije urushundura igitego kibarwa gityo gitsinzwe na Fadh mohamed, ahandikwa ibitego Libya iyobora umukino n’igitego kimwe ku busa bw’u Rwanda.

90′ Ikipe y’igihugu ya Libya wabonaga ko iri gutinza umukino ishaka ko urangira ikiyoboye n’igitego kimwe ku busa bw’u Rwanda, Imanishimwe Emmanuel yari ahaye umupira Rubanguka Steve maze umukino urangira nta minota yongeweho ku gitego kimwe cya Libya k’ubusa bw’Amavubi.

U Rwanda rwari rumaze imyaka 20 rudakina igikombe cya Afurika kuko rwagiyemo inshuro imwe gusa mu mwaka wa 2004, naho Libya rwakiriye  yo ikaba itarabona intsinzi n’imwe muri uru rugendo rugana muri Maroc.

Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Tripoli, byaje no kuba impamvu yatumye Libya ihita yirukana umutoza Milutin Srejodovic Micho wasimbujwe Nasser Al-Hadhiri.

 

Ufitinema A. Gérard 

NO COMMENTS