Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imipaka ihuza u Rwanda na Congo ubu iri gukora nk’ibisanzwe ntakibazo

Imipaka ihuza u Rwanda na Congo ubu iri gukora nk’ibisanzwe ntakibazo

Amakuru mashya ni ayemezako ubu imipaka ihuza u Rwanda na Congo ifunguye ikaba ikora nk’uko bisanzwe.

Imipaka ibiri ibarirwa mu karere ka Rubavu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019 yongeye irakora nkuko byari bisanzwe, nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi utari ukiri nyabagendwa ku bantu n’ibintu nk’uko bisanzwe.

Gashumba yavuze kugeza ubu imipaka ifunguwe, gusa yongeraho ko abanyarwanda bakwiriye kwigengesera.

Ibi Ministri Gashumba Dianne yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse ahakana ko uyu mupaka utigeze ufungwa,avuga ko icyabaye ari ugusobanurira abaturage ibyago byo kujya ahantu habonetse Ebola bigatinza urujya n’uruza ku mipaka.

Gashumba yavuze kugeza ubu imipaka ifunguwe, gusa yongeraho ko abanyarwanda bakwiriye kwigengesera.

Ati “Nta mupaka ufunze n’uyu mwanya ugiye urasanga abaturage bambuka. Ubutumwa bw’ingenzi ni uko iyo hari icyorezo. Nta mupaka ufunzwe, nta mupaka wafunzwe. Icyabaye twigishije abantu kandi turakomeza, n’ejo muzatubona tubwira abantu tuti nyabuneka mwijyayo.”

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko u Rwanda rumaze gukingira abarenga 3000, abo bakingirwa ngo ni abashobora gutabara bibaye ngombwa.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here