Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nta muntu uri kwemererwa kwambuka imipaka ihuza Gisenyi na Goma hagati y’u Rwanda na Kongo nk’uko byemezwa n’abahatuye basanzwe banahakorera.
Byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo abaturage bakorera akazi mu mujyi wa Goma bahageraga, bagatungurwa no gusanga imipaka ifunze nubwo batabwiwe impamvu yo kuhafunga, ariko abenshi bemeza ko byatewe n’indwara ya Ebola iri muri Goma.
Jean Paul Ngendahayo, usanzwe ahakorera, yavuze ko bimutunguye ariko yabikekaga. Mu magambo ye yagize ati: ” Nabyutse mu gitondo nje mu kazi nk’uko bisanzwe, nkorera hakurya i Goma ndacuruza. Ngeze hano nsanga ngo ntamuntu wemerewe kuva hakurya muri Congo aza mu Rwanda bityo kandi ngo ntamuntu wemerewe kuva mu Rwanda ajya hakurya. Nubwo nahageze ariko bikantungura,narimaze iminsi mbivugana nabagenzi banjye dukorana ko amaherezo Ebola ikomeje buriya imipaka bazayifunga tu”
Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Iyo ndwara yaje no kumuhitana nyuma y’amasaha atarenze 24.
Umugabo watahuweho indwara ya Ebola kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Goma, na we yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu uwa Gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi ndwara kuva yakwaduka muri Congo imaze guhitana abasaga 1700.
Ntacyo ubuyobozi buratangaza kubijyanye n’iri fungwa ry’imipaka, arikoturacyategereje igihe cyose hagize igitangazwa.
N. Aimee