Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imiryango iharanira amahoro isaba u Rwanda gusinya amasezerano yo guca intwaro kirimbuzi.

Imiryango iharanira amahoro isaba u Rwanda gusinya amasezerano yo guca intwaro kirimbuzi.

Imiryango nyarwanda  iharanira amahoro irashishikariza  leta y’u Rwanda gusinya amasezerano yo guca intwaro kirimbuzi, kugira ngo batange umusanzu mu kugira isi itekanye.

Iyi miryango  itanu irimo Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga( AJECL), Pax Press, La Galope Rwanda( LGR),Ejo Youth Echo (EYE) na Vision Jeunesse Nouvelle( VJN) igaragaza ko aya masezerano yo guca intwaro kirimbuzi ari ingenzi cyane, kuko izi ntwaro zangiza cyane birenze, akaba ariyo mpamvu bashishikariza u Rwanda ko nubwo rudafite izi ntwaro kirimbuzi, ariko gusinya byaba ari umusanzu ukomeye cyane mu kuzica ku isi.

Padiri Theogene IYAKAREMYE washinze umuryango wa AJECL  akaba ari nawo wafashe iya mbere mu kumenyekanisha aya masezerano mu Rwanda ndetse banasaba ko u Rwanda rwasinya aya masezerano, agaragaza ko kuba u Rwanda rwasinya aya masezerano ari umusanzu ukomeye cyane, ndetse ko abanyarwanda bahuye n’ibyago byo kubona Genocide, bityo uko kubura abantu n’ibintu mu maherere bazi uko bibabaza, bakaba batanga umusanzu wo guharananira amahoro ku isi.

Agaragaza ko aya masezerano yemejwe mu mwaka wa 2017, atangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021, aho yasabaga ko ibihugu byinshi biyasinya, kugeza igihe ibihugu nabyo bifite izi ntwaro nazo zazagera aho zisinya ayo masezerano. Aha akaba arinaho yatangiye gukorana n’umuryango mpuzamahanga w’ Ubukangurambaga bwo gukuraho intwaro za kirimbuzi (ICAN), mu gushishikariza u Rwanda gusinya aya masezerano.

Padiri Theogene IYAKAREMYE washinze umuryango wa AJECL .

Padiri  IYAKAREMYE  mu magambo ye yagize ati” Twifuzaga ko ikinyejana cya 21 cyaba icy’amahoro kurusha icya 20, kuko cyo cyaranzwe n’amahoro make, ari naho mu Rwanda habaye Jenoside. Tumaze kumenya aya masezerano twiyemeje kuyamenyesha mu gihugu cyacu dufatanyije na ICAN kugira ngo nabo basinye aya masezerano, tube muri ibyo bihugu byifuza Isi, itarimo intwaro za Kirimbuzi.”

Nk’u Rwanda rero wagize ibygo bya Jenoside igatwara abantu barenga Miliyoni mu gihe kitarenze amezi atatu, Turi mu bantu ba mbere twumva ibi bintu, kuburyo twumva natwe twaba mu bihugu bya mbere byasinya aya masezerano, tukagaragaza ko turi kumwe na ba bantu bake bafite ubushake bwo kubwira isi ngo nyamuneka nimusenye ibyo bitwaro, Isi yacu izire ibyo bitwaro bya kirimbuzi.

Padiri IYAKAREMYE agaragaza ko aho urugendo rugeze Atari habi, kuko ukurikije aho byari biri ubwo bakoraga inama ya mbere yabaye mu Kwezi kwa mbere k’umwaka ushize, bitandukanye n’ibyabaye muri iyi nama ya kabiri yabaye ku Itariki ya 03, Gashyantare 2023.

Yakomeje agira ati” Inama ya mbere iba, aya masezerano ntabwo yari azwi mu Rwanda. Nyuma yayo nibwo abantu bamenye ko aya masezerano ahari , na Leta ntabwo yari izi ko hari abantu bashishikariza u Rwanda kuba basinya aya masezerano. Muri iyo nama nibwo abantu bamenye, ibisabwa n’urugendo igihugu gikora ngo ruzasinye ayo masezerano.  Twatangiye turi umuryango umwe gusa wa AJECL dutangira tukora inama ngo tmenyeshe indi miryango itandukanye. None ubu mu nama ya kabiri tumaze kuba imiryango itanu yiyemeje gukorera hamwe, kugira ngo ijwi ryacu ribashe kumvikana birushijeho.”

U Rwanda gusinya ruzasinya, ahubwo ryari?

Umukozi  muri Ministeri y’ububanyi  n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya LONI n’imiryango mpuzamahanga,  Robert RWAGASANA aganira n’abagize iyi miryango, yabagaragarije ko ikibazo kitakagombye kuba bibaza niba koko u Rwanda ruzasinya aya masezerano, aho yababwiye ko kuyasinya byo bazayasinya, ahubwo icyo bakwibaza ari igihe bazabikorera, kuko akamaro k’aya masezerano Leta y’u Rwanda ruyumva n’akamaro kayo.

Mu magambo ye yagize ati” Kuba u Rwanda rutarasinya ayo masezerano si uko rutabyifuza, ahubwo ni uko hari ibicyigwaho n’inzego zitandukanye z’Igihugu, bityo byamara kunoga rukaba rwayasinya. Leta ishyigikiye isinywa ry’ayo masezerano, ubu hari ibyo twatangiye gukora nka Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, byo kuganira n’izindi Minisiteri bireba nk’iy’Ubutabera ku bijyanye n’amategeko. Hari ibyo twagejeje kuri Minisiteri y’Ingabo ari na yo ifite uruhare runini muri iki gikorwa kuko ari yo ireba cyane iby’intwaro, igatanga ubwunganizi kuri iyo gahunda, turacyategereje rero kubona ibiva muri izo nzego zose ubundi bigakomeza, amasezerano akaba yasinywa”.

Akomeza avuga  kandi ko barimo kubikurukirana kugira ngo byihutishwe n’ubwo izo ntwaro mu Rwanda ntazo batunze, ariko kugaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda , intwaro kirimbuzi zacika ku Isi, abayituye bakumva batekanye.

Ibi kandi byashimangiwe na Seth SHELDER uhagarariye uyu muryango ICAN (The International Campaign to Abolish Nuclear Weapons, agaragaza ko ibihugu byose byagakwiye kwumva no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuko ibitwaro kirimbuzi byangiza ku rwengo ndenga kamere, aho anagaragaza ko ubu bitewe n’ikoranabuhanga, ubukana bwazo burenze cyane izabayeho.

Yagize ati” Intwaro za kirimbuzi zangiza byinshi ako kanya,ndetse iyo zituritse zigera kure cyane utatekereza. Nta kintu na kimwe wakora ngo ugarure ibyangiritse n’ingaruka byateje.  Murebye ibyakozwe ku bitwaro byatewe muri Hiroshima na Nagasaki, intwaro zihari ubu zikubye inshuro Magana atatu ubukana izi ntwaro zakoreshejwe icyo gihe. Intwaro za kirimbuzi zihari ubu ziteye ubwoba cyane kuburyo zakora byinshi bibi..”

Seth SHELDER uhagarariye uyu muryango ICAN

Kugeza ubu hari ibihugu bitanu ku Isi bitunze mu intwaro kirimbuzi ku buryo buzwi na UN. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaranda n’u Burusiya.

Iyi miryango uko ari itanu nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse ishishikariza Leta y’u Rwanda ko yasinya  mbere  y’inama yindi izaba mu kwezi  kw’Ugushyingo uyu mwaka wa 2023 izabera I New York, kugira ngo abanyarwanda nabo bazayitabire, kuko  ijyamo ibihugu byamaze gusinya aya masezerano.

 

Mukazayire Youyou

 

 

 

2 COMMENTS

  1. Iyi nkuru wayikoze neza nk’umuntu wari uhari kabisa. Dukomeze dushishikarize umuryango nyarwanda n’isi yose ububi bw’intwaro za nucleaires kandi dufatanye kuyirwanya

  2. Iyi nkuru wayikoze neza nk’umuntu wari uhari kabisa. Dukomeze dushishikarize umuryango nyarwanda n’isi yose ububi bw’intwaro za nucleaires kandi dufatanye kuzirwanya

Leave a Reply to Denys Basile Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here