Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imiryango ku isonga mu bituma abakobwa biga amasiyansi bakomeza kuba bake muri...

Imiryango ku isonga mu bituma abakobwa biga amasiyansi bakomeza kuba bake muri Afurika

 Ibi byagarustweho mu nama y’iminsi itatu yabereye i Kigali,abashakashatsi b’abagore mu masiyansi baturutse mu bihugu 14 bya Afurika, hagaragajwe ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma abagore bakomeza kuba bake mu masiyansi ari ukubura gushyigikirwa n’imiryango yabo kuva bakiri bato.

Uru ruhare ruke rw’imiryango mu gufasha abana b’abakobwa kwigirira icyizere mu masiyansi rwagarutsweho n’abitabiriye iyi nama, bagaragaza ko ari ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti kugira ngo abakobwa bongere umubare mu masiyansi n’ikoranabuhanga.

Marie Chantal Cyurinyana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwandakazi b’aba enjeniyeri (AWC), yasobanuye ko ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abagore mu masiyansi gituruka ku miryango n’imyizerere ituma abakobwa bumva ko ibijyanye n’ubumenyi ari iby’abahungu.

Yagize ati: “Ari ababyeyi ari n’abarimu mu byiciro byose bakwiye gushyigikira abana b’abakobwa kimwe n’abahungu, kugira ngo bakure bafite icyizere ko bashoboye kandi bave mu myumvire yo kwiheza mu masiyansi.”

Cyurinyana, unakora mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Bumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), yagaragaje ko kutabona gushyigikirwa  ku bakobwa bituma benshi batinya guhitamo amasomo arebana n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Yashimangiye ko igihe cyose abakobwa bateguwe neza kandi bagafashwa kwinjira muri aya masomo kuva bakiri bato, bashobora kugera kure mu iterambere rishingiye ku bumenyi.

Yagize ati“ Igihe abakobwa bumva inkuru z’abantu bamaze kugira aho bagera mu masiyansi, bituma nabo bigirira icyizere kandi bagashishikarira kuba abayobozi no gukora ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.”

Cyurinyana yakomeje avuga ati “Ni ingenzi kwita ku gushyira abagore n’abakobwa mu cyerekezo kimwe n’abahungu mu masiyansi, kandi gutinyura abakobwa bakiri bato bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’igihugu muri rusange.”

Mu banyeshuri b’abakobwa bitabiriye iyi nama harimo Mutuyeyezu Benny Gaella, umwe mu biga muri Kaminuza y’u Rwanda, wagaragaje ko urugendo rw’abakobwa mu masiyansi rukunze kuba rukomeye kubera kwitinya.

Yagize ati: “Mu ishuri ndimo turi abakobwa batatu gusa; akenshi usanga abakobwa bumva ko amasiyansi akomeye yaharirwa abahungu. Gusa icyizere nahawe muri iyi nama kiranyemeza ko nanjye nzagera ku nzozi zanjye zo kwiga ibijyanye no gutwara indege.”

Uwihirwe Grace, wiga ubugenge (Physics) muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga inama nk’iyi ari ingenzi kuko ishyiraho uburyo bwo gutinyura abakobwa kwiga amasiyansi kuva mu mashuri abanza.

Ati: “Dukwiye gushyiraho inama nk’izi tugatangira gukangurira abakobwa kwiga siyansi kuva bakiri bato, kugira ngo bagire icyizere cyuzuye mu masiyansi kugeza bageze muri kaminuza.”

Abitabiriye bagaragaje ko iyi nama ari ingirakamaro cyane.

Abitabiriye iyi nama basanze imiryango ari imwe mu nzitizi ikomeye kuri benshi mu bakobwa biga amasiyansi muri Afurika, kandi ko kubaka ubufatanye n’imiryango no kuyishyigikira mu guhindura imyumvire byafasha abagore n’abakobwa guharanira umwanya mu masiyansi.

Imibare yerekana ko mu Rwanda abagore ari 31% mu bashakashatsi bakora mu bijyanye n’amasiyansi, kandi igihugu gifite intego yo kugera ku iterambere rishingiye ku bumenyi mu 2050.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

1 COMMENT

  1. Mary
    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwandakazi b’aba scientifique na abenjeniyeri (RAWISE): Rwandan Association for Women in Science and Engineering : https://rawise.org.rw/