Home AMAKURU ACUKUMBUYE Impaka mu mukino waranze Rayon Sports na Rutsiro

Impaka mu mukino waranze Rayon Sports na Rutsiro

Ikipe ya Rayon sports yikuye imbere ya Rutsiro irara ku mwanya wa mbere.

Mu karere ka Rubavu niho habereye umukino wishyiraniro wahuzaga ikipe ya Rutsiro yari yakiriye ikipe ya Rayon sports, mu mukino utari ufite ubwitabire bukabije nk’uko bisanzwe bigenda aho ikipe ya Rayon sports yakiniye.

Ikipe ya Rayon sports iri guhatanira igikombe , mu gihe ikipe ya Rutsiro iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, dore ko ibarizwa ku mwanya wa 14 ikurikiwe na Marine fc na Espoir zifitanye umukino kuri icyi cyumweru.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon sports cyatsinzwe na Musa Esenu ku munota wa 43′.
Ikipe ya Rutsiro yagarutse mu gice cya 2 ishaka kwishyura, ibi byatumye umukino ukomera ndetse uzamo amahane menshi, aho ikipe ya Rutsiro yatsinze igitego cyo kwishyura ariko umusifizi wo ku ruhande yemeza ko habanje kubaho kurarira ibi byakuruye impaka, bidatinze umukinnyi wa Rutsiro agwa mu rubuga ry’umunyezamu wa Rayon sports, ntibatanga penaliti nabyo byazamuye impaka nyinshi.

Rutsiro yakomeje kwataka ikipe ya Rayon sports, ariko Rayon sports nk’ikipe nkuru iza gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 89′ cyatsinzwe na Joachim Ojera.
Ibi byatumye Rayon sports irara ku mwanya wa mbere n’amanota 42, igategereza ibizava mu mukino wa Apr FC na Musanze kuri icyi cyumweru.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here