Home AMAKURU ACUKUMBUYE IMPAMVU ABAKOBWA BENSHI BAKUNDA KWAMBARA AMAKARISO ADATWIKIRIYE INYUMA (STRING)

IMPAMVU ABAKOBWA BENSHI BAKUNDA KWAMBARA AMAKARISO ADATWIKIRIYE INYUMA (STRING)

Utwenda tw’imbere(amakariso) dukundwa n’abagore benshi tuzwi ku izina rya string, ubushakashatsi bwagaragaye ko kuva ku mwaduko watwo abagore badatana natwo mu bubiko bw’imyenda yabo kandi baturata ibyiza byinshi.

Mu myaka yaza 70, nibwo iyi myambaro yadutse ndetse itangira kugaragaza ko ikunzwe cyane n’igitsina gore. Iyi myenda y’imbere ntiyigeze itakara kuko imyaka yagiye isimburanwa abantu bo muri icyo gihe bagaragazaga nabo kuyikunda. Ni muri urwo rwego muri za 90 n’2000 yari mu myenda yambarwa n’abagore cyane mu ma pantaro y’ikoboyi.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga lemoncurve bwabateguriye impamvu 7 uyu mwambaro ukundwa n’abagore benshi.

Ntibishidikanywaho ko ukambaye agaragara neza

kuva string yakwaduka byagiye byemezwa n’abantu benshi ko uyambaye agaragara aryoheye ijisho ndetse ubona ari n’umusirimu. Ibi kandi byagiye bigaragazwa n’abagore ubwabo ndetse n’abagabo, aho bagiye bagaragaza ko bakunda kureba abakunzi babo bambaye string.

Ndetse abenshi bagiye bayiha akabyiniro ko string ari umwami w’ubwiza ku mugore. Ibi byagiye bifata indi ntera kugera aho umugore wambaye string nubwo ntawaba amubonye we agenda yiyumvamo ubusirimu ndetse no kuberwa, noneho byagera ku bagabo bakagaragaza ko babikunda cyane kubona umugore uyambaye.

Ziraboneka mu bwoko bwose

Inganda nyinshi zikora imyambaro y’abagore zitabiriye gukora iyi myambaro kuko ibinjiriza cyane, ibi bigatuma n’abaguzi babona ubwoko bwinshi butandukanye yaba mu bijyane no gukunda ndetse n’ubushobozi bwabo. Inganda zikomeye nka Calvin Klein,Gossard,Aubade na Implicite zagize amasoko manini cyane kubera string.

Ntiyishushanya mu mwenda.

Iki kiza ku isonga mu byiza bya string. Ntabwo igaragaza imirongo yayindi igaragara mu yindi myenda y’imbere. Ikundwa cyane n’abagore bakunda imyenda ibegereye, bituma hagaragara imiterere yabo ariko ntihagaragare imirongo cyangwa aho umwenda bambariyemo imbere unyura.

Iyi ni inama igirwa n’undi wese wahisemo kwambara umwenda cyane cyane ikanzu imwegereye, Kuko bigaragara neza ndetse bikanaha umutekano umugore ubyambaye.

Itanga umutekano usesuye 

Ingano ya string ituma umuntu uyambaye ahumeka neza, nawe ubwe mu myenda imbere akumva afite umutuzo n’ubwisanzure.  Ubu ni ubuhamya bw’abagore bose bambara string ndetse bakanagira inama undi mugore utarabigerageza, kugira ngo azumve uko umuntu ahumeka neza imbere mu myenda ndetse bakumva banoroshye.

Umuntu wambaye string ntabwo agira ibyuya nka wawundi wambaye imyenda y’imbere minini, ndetse yumva ahumeka neza n’imyenda itagenda ikururana ku kibuno kuburyo ubona byabangamiye umuntu, kubera kwambara imyenda iremereye cyangwa ikomeye.

Ziboneka mu ngano zose

Hari imyambaro imwe iza ikiharirwa ku ngano runaka kuburyo undi ashobora kuza akabura imukwira. Ariko string ziboneka mu ngano zose, amabara yose,ndetse n’izindi mpamvu zose zigiye zitandukanye.  Ikindi cyiza cya string abagore bose bisangamo bakanabona izijyana n’imiterere n’ingano yabo. Yaba abatoya ndetse n’abanini.

Ituma ikibuno kigaragara neza

Kubera ko idafata ikibuno cyawe ngo ikirundanye hamwe nk’uko indi myenda y’imbere ibikora, ituma ikibuno cyawe kigaragara neza uko giteye, ntakugihambira.

Itanga umunezero

Ntakintu cyaruta kuba wumva nta biguhambiriye iriya hepfo kandi wumva wambaye neza, uhumeka neza. Wumva wirekeye kuburyo nibyo ukora byose wumva utekanye unatuje. String ni umwambaro ufasha umuntu kumererwa neza akumva umunsi we waranzwe n’umunezero no kutibangamira, ndetse akumva ubwe ko anaberewe.

N. Aimee

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here