Home AMAKURU ACUKUMBUYE Impamvu dukwiye kugira amasengesho ahoraho – Apostle Sarah

Impamvu dukwiye kugira amasengesho ahoraho – Apostle Sarah

Iyo witegereje imico n’imyumvire y’abakristu mu gusenga usanga harimo ikibazo; nk’uko Apostle Sarah Speciose Muhongerwa abivuga. Ati bamwe bumva ko gusenga ari ukujya mu nsengero ku cyumweru; abandi bakumva ko ari ugufata amasengesho y’iminsi runaka mu cyumweru; abandi bagatekereza ko ari ugusenga ubyutse, cyangwa ugiye kuryama, ariko ibi bitandukanye cyane n’icyo twita  «kugira amasengesho ahoraho». Hari imwe mu mirongo ya Bibiliya itwereka impamvu dukwiye gusenga ubudasiba: « Abaroma 12 :6-13 » bituma ubuntu n’urukundo byiyongera mu Itorero ry’Imana, «Abefeso 6 :10-18 » hatwibutsa ko dukwiriye gusengesha Umwuka iteka bituma turindwa ibitero by’umwanzi Satani kandi bituma Ubutumwa Bwiza buvugwa hari ugushira amanga.

« Abafilipi 4 :6-7 » Mu isengesho, usengera buri kintu cyose ukeneye maze bigatuma utiganyira ahubwo ukuzura amahoro y’Imana ndetse ugahorana umutima ushima. « Abakorosayi 4 :2 » bizana kuba maso mu Mwuka ndetse ugahora ushimira ubuntu Imana ikugirira buri munsi.

Imana yaremye umuntu mu buryo avoma ubuzima bwe mw’isoko y’umwuka (spritual source). Umuntu ashobora guhitamo kuvoma ubuzima bwe mu Mana cyangwa agahitamo indi soko. Isengesho ni bwo buryo Imana yashyizeho kugirango umuntu asabane nayo.

Niba uri umwizera, ukaba ushaka kubaho ubuzima bwuzuye, ibanga nta rindi ni uko ukwiye kugira amasengesho ahoraho muri wowe! Ariko ntibisobanuye ko ugomba guhora mu rusengero, ahubwo ni uguhora mu busabane n’Imana buri munsi, buri saha, buri segonda ukabigira ubuzima.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here