Home AMAKURU ACUKUMBUYE IMPANUKA Y’INDEGE YAHITANYE ABANTU 18

IMPANUKA Y’INDEGE YAHITANYE ABANTU 18

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri impanuka y’indege nto ya gisiriakare yabereye mu gace kitwa  Rawalpindi,  mu mujyi  wa  Islamabad, yahitanye 18 ni mugihe 12 bakomeretse

Mu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka harimo 5 bari muri iyi ndege na 13 babasivile bari mu mazu yabo

Farooq Butt umuvugizi wa guverinoma ya Pakistan yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko ababuze ubuzima bigoranye kubamenya kuko bangiritse .  yagize ati “kumenya muby’ukuri umubiri na nyirawo biragoranye byadusabye gutwara imirambo ku bitaro bya gisirikare gupima ibizamini by’amaraso bakunze kwita ADN nibura ngo dufashe kumenya ba nyir’imirambo”

Impanuka y’indege yaherukaga kuba muri iki gihugu mu kuboza kwa  2016 aho indege ya companyi y’iki gihugu pia yakoraga impanuka mu majyaruguru y’iki gihugu igahitana 47

Impanuka yahitanye abantu benshi niyabaye mu mwaka wa  2010 aho Airbus 321 ya kompanyi  Airblue, yavaga I Karachi ijya  Islamabad, yahitanye  abarenga 152

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here