Home AMAKURU ACUKUMBUYE Impanuka zo mu muhanda kugera kuri 99% zishobora kwirindwa.

Impanuka zo mu muhanda kugera kuri 99% zishobora kwirindwa.

Mu gihe impanuka zo mu mihanda zikomeje guhitana umubare mwinshi w’abantu, Police ndetse n’izindi nzobere zitandukanye, bagaragaza ko impanuka zo mu muhanda atari ibiza bigwirira umuntu kuko  inyinshi muri zo, zakwirindwa.

Aba bayobozi bose, bahurira mu mpamvu zituma impanuka iba mu muhanda, hari ikosa cyangwa uburangare runaka biba byabaye. Bityo bakagaragaza ko byashoboka cyane ko zakwirindwa.

Imibare igaragazwa n’umuryango uharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda (Heathy People Rwanda) ivuga ko mu baturage 100.000, abagera kuri 30 bicwa n’impanuka, ikaba ari imibare u Rwanda rufite iri hejuru y’ikigereranyo rusange mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko bagera kuri 27%.

Dr, Nzeyimana Innocent Umuyobozi w’umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima (HPR) avuga ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa ku kigereranyo cya 99%.

Yagize ati” Birashoboka cyane ko impanuka zo mu muhanda zakwirindwa, Byaba ngombwa zikanashira; hari ababigerageje nka Suede bamara umwaka nta mfu zo mu muhanda, bivuze ko ari ikintu gishoboka abantu bashyize hamwe bashobora no kugira intego yo kuzikumira kugera kuri 0, rero nk’uko twabivuze ni ibintu byirindwa.”

CP Vincent Sano Umuyobozi wungirije wa Police ( RNP )avuga ko impanuka zo mu muhanda,zahungabanije umutekano w’abantu n’ibintu ariyo mpamvu hari gukorwa ibishoboka byose ngo izo mpanuka zibashe kwirindwa aho, ahamya ko bishoboka cyane.

Yagize ati” Hakomeretse abarenga 4000, murabyumva ko ari umubare munini cyane, nubwo yaba ari umuturage umwe gukomereka kwe uretse no gupfa, ni ibintu biteye igihombo igihugu, ni ibintu tutifuza. Rero tugomba gukora ibishoboka byose izi mpanuka zikirindwa.”

Niyingabira Julien, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yagaragaje ko izi mpanuka zigomba kwirindwa kuko hari inkomere nyinshi bakira mu mavuriro ya leta nyuma yo gukora impanuka.

Yagize ati” Mu mwaka wa 2020 amavuriro yose ya leta yo mu Rwanda yakiriye abantu barenga ku 7,400 bagejejwe ku mavuriro ngo bahabwe ubuvuzi nyuma yo gukora impanuka, 397 muribo bitabye Imana, bangana na 0,53%, uko imyaka yakurikiranaga imibare y’abazanwa kwa muganga yagiye izamuka, ariko ikiza kirimo, ni uko abitabaga Imana bagendaga bagabanuka”.

Buri mwaka ku Isi abantu 1,350.000 , bapfa bazize impanuka zo mu muhanda, zikaba ziza ku mwanya wa 8, mu bihitana ubuzima bw’abantu, no kumwanya wa 1 kubapfa bari hagati y’imyaka 15 na 29.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

MUKANYANDWI Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here