Home INGO ZITEKANYE Imwe mu mirongo yo muri Bibiliya abashakanye bakwiye kumenya  no kwitaho “Apotle...

Imwe mu mirongo yo muri Bibiliya abashakanye bakwiye kumenya  no kwitaho “Apotle Sarah Speciose”

Apotre Sarah Speciose Muhongerwa, niwe watangije itorero Inkuge y’Amahoro (Ark of Peace) rifite icyicaro i Masizi mu mujyi wa Kigali, akaba ari nawe muyobozi waryo. yatangaje  imwe mu mirongo iboneka  muri Bibiliya abashakanye bakwiye kumenya  neza kuko yafasha kugira urugo rurimo umunezero wuzuye uruta cyane uwo basanganywe.

Ntukajye ugarura amakosa yo mu bihe byashize : Muri Luka 6:37 hagira hati : “ Kandi ntimugacire abandi urubanza kugirango namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarira

Ntimukaryame hari ibyo mutari mukirakaranije : mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafeso4:26 hagira hati : “ Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba nririkarenge mukirakaye
Geregeza byibuze rimwe ku munsi uvuge ijambo rishimagiza uwo mwashakanye : “Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo ariko urugoreka urugoreka rukomeretsa umutima’imigani15:4

Jya usuhuzanya urugwiro uwo mwashakanye : Ansome no gusoma ku munwa we kuko urukundo unkunda rundutira vino” Indirimbo za Salomo 1 : 2, munezerwe mu bukire no mu bukene : “ Kugaburirwa imboga mu rukundo biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango” imigani 15 : 17

Mujye muyoborwa n’urukundo : Urukundo rurihangana, rukagira neza,urukundo ntirugira ishyari, urukundi ntirwirarira, ntirwihimbaza,ntirukora ibiteye isoni, ntirushako ibyarwo,ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu 1 kor 13:4,5

Ayo ni amwe mu masomo yo muri Bibiliya yagufasha kugira urugo rufite umunezero bikaba byoza mugiye muyasoma muri kumwe n’abo mwashakanye nabo bakumva ko ibviri muri ayo masomo bibareba, bityo mugafataniriza hamwe kubaka urugo runezerewe.

 

Nd. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here