Home IMYIDAGADURO Andi makuru Inama y’Abaminisitiri yashinze Tom Close kuyobora ikigo gitanga amaraso ishami rya Kigali.

Inama y’Abaminisitiri yashinze Tom Close kuyobora ikigo gitanga amaraso ishami rya Kigali.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019, yagize Dr Muyombo Thomas uzwi ku mazina ya Tom Close, umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Dr Muyombo ni umuganga w’umwuga kuko yize mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, asoza amasomo ye ari dogiteri ‘Medecin Generaliste’.

Mu buvuzi, Dr Muyombo yatangiriye akazi ke k’ubuganga mu byahoze ari ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, ari nako abifatanya n’indi mirimo itandukanye akora nk’ubuhanzi bw’indirimbo ndetse no kwandika ibitabo by’abana.

Ashinzwe iyi mirimo mishya yo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, ishami rya Kigali yari asanzwe ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Tom Close kandi  ni umwe mu bahanzi bazwi kandi bafite ibigwi mu Rwanda kuko yegukanye ibihembo byinshi birimo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere mu 2011, yegukana Salax awards nk’umuhanzi w’umwaka mu 2009,2010 na 2011. Akaba yaratangiye ku menyekana mu muziki kuva mu myaka ya za 2007.

 

N. Aimee.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here