Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inama z’umumaro zagufasha kubana n’abandi n’imibereho ya gikristu.

Inama z’umumaro zagufasha kubana n’abandi n’imibereho ya gikristu.

Dore inama zo muri bibiliya zizagufasha kubaho neza wowe ubwawe,kubana neza n’abandi ndetse cyane cyane kubana n’Imana  mubuzima bwawe bwa burimunsi

Ntugakore ibidafite umumaro,ibyo wifuza ko Yesu atabona . Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu( Abakolosayi 3 :23
Ntukavuge ibitanezeza umukiza wawe. Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, Rinda umuryango w’iminwa yanjye( Zaburi 141 :3). Umuntu w’umukristu agomba kurinda ururimi rwe kuko mugitabo cya Yakobo 1 :26 handitse ngo : « Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa ».
Ntukandike ikintu ikintu gishobora kugutera ikimwaro kucyerekana imbere y’Imana.  Mugitabo cy’Abakorinto 10 :31 haranditse ngo :  « Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.

Ntukajye ahantu utatinyuka kubwira Imana ngo ijyane nawe. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose. (Zaburi 139 :3

Ntukaririmbe ibidafite umumaro ibyo utashobora kuririmba imbere y’Umuremyi wawe. Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu( Abakolosayi 3 :16).
 

Ntugatakaze umwanya wawe ukora ubusa,kuburyo utakwifuza ko Imana ikubaza icyo wakoresheje icyo gihe. (1 Timoteo 4 :12)  Haranditse ngo : « Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye » kandi  Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose ( 1 Tesalonike 4 :15).

Ntugakorere mugenzi wawe icyo utifuza ko wowe bakukorera. “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. ( Matayo 7 :12).

Jya uhora wibaza uti “Ese ari Yesu ubu uri mumwanya wanjye yakora iki ?” Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. (Abafiipi 2 :5)

Ntukemere ubukristu bwawe bugengwa n’abandi bakristu.  Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira.

N. Aimee

NO COMMENTS