Home AMAKURU ACUKUMBUYE Incamake y’ikimenyetso cy’uwitwa “ANTIKRISTO “ gitera abantu benshi ubwoba by Pastor...

Incamake y’ikimenyetso cy’uwitwa “ANTIKRISTO “ gitera abantu benshi ubwoba by Pastor Basebya Nicodème

Twongeye kubaramutsa basomyi bacu dukunda. Dukomeje kwizera ko Imana ibarindiye m’ubuntu bwayo naho imibereho ya hano ku isi igenda irushaho kugorana ntabwo abizera dukwiye gucika intege cyangwa ngo dukangarane tumere nk’abatunguwe n’imperuka y’ibihe. Havuzwe byinshi bizaranga imperuka birimo intambara n’impuha zayo, indwara z’ibyorezo, ibishyitsi hirya no hino, inzara, gusubira inyuma kwa benshi mubari barizeye Kristo n’ibindi n’ibindi (nk’uko bimwe bisomwa muri Matayo 24:1-31).

Ndashaka ko twavugana mu ncamake ku kimenyetso abizera bakunda kuganiraho ndetse kikabatera ubwoba kuko bagisanisha n’ibigenda byaduka ku isi cyane cyane nk’ikoranabuhanga. Icyo ni ikimenyetso cy’uwitwa ANTIKRISTO. Iby’antikristo bikunda kuvugwaho ndetse abantu bagasa n’abatinye kuko baba bibwira ko bashobora kuba barashyizweho ikimenyetso cye cyangwa bakoresha gahunda ze (systems) batabizi. Intumwa Yohana niyo yakoresheje iri zina mu nyandiko ze nk’aho muri 1 Yohana 2:18 agira ati “Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye.” Muri uyu murongo, Yohana yumvikanisha ko igihe k’imperuka bamaze kukigeramo. Biratangaje ko ba Yohana bo mukinyejana cya mbere nabo babonaga ibihe by’imperuka babisohoyemo.  Biragaragara rero ko Antikristo dutinya uyu munsi, yatangiye gukora kuva kera uhereye no mukinyejana cya mbere mugihe cy’intumwa. Yohana yahamije ko no mugihe cye hari hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse bamwe basohotse mubari basanzwe bagaragara nk’abakurikiye Yesu Kristo, “hamaze kawaduka ba Antikristo benshi…” (1 Yohana 2:18).

Antikristo ntidukwiye kumutegereza nk’uzaza mugihe kizaza, ahubwo yatangiye gukora kuva kera mugihe cy’intumwa za Yesu (hagati ya 33-100 nyuma y’ivuka rya Yesu) kugeza ubu agikora. Ikintu cyo kwitondera nuko muri iki gihe akora mu buryo bw’uburiganya butigaragaza ariko hakaba hari igihe kizagera agakorera k’umugaragaro nk’uko Intumwa Pawulo yabivuzeho ati “Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.”

Nk’uko nabivuze Antikristo ni umuntu wese cyangwa gahunda iyo ari yo yose y’imyemerere, imikorere n’imitekerereze itemera Kristo n’ibikorwa bye. Izina “Antikristo” tubwaryo wasobanura ko ari urwanya cyangwa unyuranya na Kristo. Kubw’ibyo rero nk’uko mugihe cya Yohana intumwa hari ba Antikristo benshi, ndahamya ko n’uyu munsi dufite umubare munini wab’Antikristo. Aha ndavuga abantu bafite imyemerere, imikorere n’imitekerereze binyuranya n’amahame ya Kristo. Urugero n’urwo Yohana yanditse agira ati “Mbese umunyabinyoma ninde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo.” (Yohana 2:22). Ntidukwiye guterwa ubwoba na Antikristo uzaduka mu minsi y’imperuka ahubwo twari dukwiye no kubanza kwisuzuma ubwacu niba ibyo twizera cyangwa ibyo dukora bitanyuranya n’ubushake bwe. Nk’uko Bibiliya ibivuze bigaragara ko kimwe mubiranga Antikristo ari ukutemera ko Kristo ari Imana yigize umuntu ngo Ibone uko Iducungura.

Ikindi nuko Antikristo ari abantu bose bakora ibikorwa birwanya cyangwa binyuranye nibyo Kristo ashaka. Aha niho navuze ko Antikristo ashobora no kutaba abantu ahubwo ikaba imikorere (system) y’abantu b’inzego zinyuranye ishobora kubangamira imyizerere n’imigirire ya Kristo. Urugero: umuntu wese ukora ibyaha akanga kwihana naho yaba ahamya ko ari Umukristo yaba yibeshya ahubwo nawe ni Antikristo (bisobanuye “unyuranya na Kristo”). Imikorere yose itubahisha Kristo kimwe n’ibangamira kwizera kwa Gikristo iyo ni imikorere y’Antikristo nubwo akenshi ababikora tutamenya ko twagiye mu nzira y’abarwanya Kristo.

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana.

Mu minsi ya nyuma yegereje imperuka, Antikristo azakora ku mugaragaro ndetse abuze ibyo kwizera Kristo no kumuramya ategeke ko ari we ukwiye kuramywa (2 Abatesaloniki 2:4). Abakristo ntabwo dukwiye gushya ubwoba kuko Antikristo si imikorere umuntu azajyamo atabizi cyangwa atabyemera. Si inshinge tuzaterwa zitiriwe ikindi kintu cyangwa amakarita y’ikoranabuhanga duhabwa ngo tuyakoreshe muri serivise zitandukanye. Ntabwo tuzashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa mu buryo bw’uburiganya bw’amayeri ahubwo ni ibintu bizakorwa kuko wemeye kwihakana Kristo k’umugaragaro bitewe n’inyungu cyangwa serivise ukeneye. Uzasabwa kwihakana Kristo kugira ngo ushyirweho ikimenyetso mu ruhanga cyangwa ku kiganza k’iburyo (Ibyahishuwe 13:16-17), icyo kimenyetso nicyo kizajya kiguhesha serivise abizera Kristo bazaba batemerewe. Ni ukuvuga ko niwemera kumwihakana icyo gihe niho uzashyirwaho ikimenyetso ariko utabyemeye ntakimenyetso uzashyirwaho icyo utazahabwa ni serivise zihabwa abafite icyo kimenyetso.  Ikimenyetso cy’Antikristo rero ntikigutere ubwoba kuko ntuzagishyirwaho mu ibanga cyangwa babanje kukujijisha. Ikintu wakorerwa utabizi cyangwa wahabwa utabyemeye cyangwa utazi igihe wagishyiriweho ntangaruka cyakugiraho imbere y’Imana. Twibukiranye ko  Antikristo kuri ubu ari gukora mu ibanga kuko ari umuntu cyangwa gahunda iyo ariyo yose binyuranya n’ubushake bwa Kristo, ariko igihe kiraje ubwo Antikristo azaba ari umuntu utegeka isi yose kumuramya (muyandi magambo gukurikiza gahunda ze) cyangwa imikorere y’umuntu (worldwide system) irwanya gahunda zose z’Imana.

Abizeye by’ukuri bazahabwa imbaraga n’Uwabacunguye babashe kuneshesha amaraso ye kuko amazina yabo yanditswe mugitabo cy’ubugingo (Ibyahishuwe 12:11). Igikwiye si ugutinya Antikristo n’ikimenyetso k’inyamaswa ahubwo igikuru ni ukwisuzuma ukamenya uruhande urimo. Niba warizeye Kristo by’ukuri ibikorwa byawe bikaba bitanyuranya n’ubushake bwe urahirwa. Ariko niba utarizera Kristo Yesu nawe uracyafite amahirwe uyu munsi yo kumwegurira umutima wawe bityo uraba uvuye mu mubare wabazashyirwaho ikimenyetso k’inyamaswa ahubwo urashyirwaho icy’amaraso ya Yesu.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

1 COMMENT

Leave a Reply to iç mimarlık firmaları Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here