Home AMAKURU ACUKUMBUYE HASOHOTSE INDI KARITA YIFASHISHWA MU KWISHYURA URUGENDO

HASOHOTSE INDI KARITA YIFASHISHWA MU KWISHYURA URUGENDO

Ikarita nshya izifashishwa mu kwishyura urugendo ndetse n’ibindi bitandukanye ya SafariBus yatangiye gukoreshwa. Ibi bije nyuma y’uko imodoka zikora ingendo hagati mu mugi wa Kigali no mu nkengero zayo, ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kibonye ko abagenzi ari benshi kurusha izo modoka, maze kigasaba ko abafite imodoka zishobora kubunganira bazizana.

Mu zatanze ubwunganizi rero, harimo n’ikigo ubundi cyari gisanzwe gitwara abagenzi mu ntara kikanabazana mu mugi wa Kigali kizwi nka YAHOO CAR. Izi karita uzikoza ku mashini iri modoka z’icyo kigo zitandukanye n’izari zisanzwe zimenyerewe wakozagaho Tap and Go, maze amafaranga akavaho ukigendera. Ariko iza Tap and Go nazo uzikozaho bigakunda, gusa bitwara umwanya ushobora kugera ku munota kugirango amafaranga aveho, mu gihe izi karita zindi nshya bisaba amasegonda gusa.

Mu bindi wakoresha iyo karita nk’uko twabitangarijwe n’abashinzwe kuzitanga kandi binagaragara kuri izo karita, ushobora gushyiraho amafaranga ukaba wahaha ukoresheje murandasi (online shopping), ukaba wayihahisha mu masoko afite imashini zabo atandukanye nka za super markets zitandukanye, kwishyura muri resitora, esanse kuri sitasiyo zitandukanye, kwishyura ingendo zo mu kirere n’ibindi. Ushobora ndetse no kuyibikurizaho kuri ATM (Automated Teller Machine) z’amabanki atandukanye nk’uko twabitangarijwe n’abazitanga.

Iyi karita kugirango uyihabwe nta kindi bisaba, uretse kujya ku bashinzwe kuzitanga bari ahantu hatandukanye, ubundi ukabaha indangamuntu yawe bakakwandika, ugatanga na numero zawe za telefone, ikarita igasohoka yanditseho izina ryawe. Ifite kandi ububiko bw’ikoranabuhanga bubika amakuru yose washyizeho ku buryo uyitaye nta wakoresha amafaranga yawe, ahubwo ubegera bakagukorera indi iyisimbura (swap), kuko igira umubare w’ibanga iyo washyizeho amafaranga yo gukoresha ibyo bikorwa twavuze haruguru.

Ibi byose birerekana intambwe igihugu cyacu kiri kugenda gitera mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga muri rusange, ndetse no kugabanya kugendana ibipfurumba by’amafaranga mu mufuka cyanga mu ma kotomoni (porte monnaie) maze amafaranga yose ukayatwara ku ikarita, uburyo bwiswe kashiresi (cashless).

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here