Home AMAKURU ACUKUMBUYE Indonesia: Umurambo w’umugore wasanzwe mu nda y’uruziramire

Indonesia: Umurambo w’umugore wasanzwe mu nda y’uruziramire

Umugore wo mu ntara ya Jambi muri Indonesia yishwe anamirwa bunguri (nta guhekenya) n’inzoka y’uruziramire, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga.

Jahrah, wakoraga umurimo wo komora ku biti igishishwa gikorwamo caoutchouc (rubber), amakuru avuga ko yari ari mu kigero cy’imyaka 50.

Mu gitondo cyo ku cyumweru yari yerekeje ku murimo we, mu murima urimo ibyo biti bivamo caoutchouc.

Yatangajwe ko yaburiwe irengero nyuma yuko adatashye mu ijoro ryo kuri uwo munsi, nuko hoherezwa abantu bo kumushakisha. Bucyeye bwaho, abaturage bo muri icyo cyaro batahuye uruziramire rwasaga nk’urufite inda nini. Abahatuye nyuma bishe iyo nzoka bayisangamo umurambo we.

AKP S Harefa, umukuru wa polisi mu ntara ya Betara Jambi, yabwiye ibitangazamakuru byaho ati: “Uwapfuye yasanzwe mu nda y’inzoka”.

Yongeyeho ko umurambo we ahanini wasaga nkaho nta kintu wahindutseho ubwo watahurwaga.

Yavuze ko ku cyumweru nijoro umugabo w’uwo mugore yabonye imwe mu myenda ye n’ibikoresho yari yakoresheje muri uwo murima urimo ibyo biti, bituma yiyambaza abantu bo kumushakisha.

Nyuma yuko iyo nzoka – yari ifite uburebure butari munsi ya metero 5 – ibonetse ku wa mbere, abatuye muri icyo cyaro bahise bayifata barayica kugira ngo bagenzure umwirondoro w’uwo mugore.

Harefa yabwiye CNN Indonesia ati: “Bamaze gusatura inda, basanze ari Jahrah urimo imbere”.

Nubwo ibintu nk’ibi bidakunze kubaho, ubu si bwo bwa mbere umuntu wo muri Indonesia yishwe akaribwa n’uruziramire.

Izindi mpfu ebyiri nk’izi zatangajwe muri iki gihugu hagati y’umwaka wa 2017 n’uwa 2018.

Inziramire zimira bunguri ibiryo byazo. Inzasaya (urwasaya) zazo zihuzwa n’inyama zorohereye cyane kuburyo zishobora gukweduka zikamira ikintu kinini izo nzoka ziriye.

Mbere, inzobere yabwiye BBC ko inziramire ubusanzwe zirya imbeba n’izindi nyamaswa, “ariko iyo zimaze kugira ingano runaka ni nkaho zitongera kureba ku mbeba kuko ibitanga ingufu [calories] biba bitazihagije”.

Mary-Ruth Low, ushinzwe kubungabunga inyamaswa akaba n’umushakashatsi mu kigo Wildlife Reserves Singapore, yagize ati:

“Urebye zishobora kuba nini zikangana n’icyo zihiga”.

Ibyo bishobora kuba ibisimba binini nk’ingurube cyangwa n’inka.

src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here