Home AMAKURU ACUKUMBUYE Indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu mavuriro atandukanyeyo mu Rwanda, hagaragaye indwara y’umuriro mwinshiiterwa na Virusi ya Marburg.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku rubuga rwayorwa X (yahoze ari twitter) aho yavuze ko ibimenyetso by’iyondwara ari umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kuribwamu mitsi, kuribwa mu nda no kuruka. Yongeyeho kandi ko iyindwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuziy’abantu bayirwaye, ikaba idakwirakwizwa binyuze mu mwuka.

Minisiteri y’ubuzima yakomeje ivuga ko harimo gukorwaiperereza ku cyaba gitera iyi ndwara, ndetse no gushakisha uwoari we wese waba yahuye n’urwaye iyi ndwara ngo yitabwehon’abaganga, ndetse banasaba buri wese wagaragarwahon’ibimenyetso by’iyi ndwara, kugana ivuriro rimwegereyecyangwa se agahamagara ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzimaRBC ku 114.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’ababa bamazekwandura cyangwa kugaragarwaho n’iyo ndwara, cyangwa se niba hari abo yari yahitana, n’ubwo hamwe na hamwe ku mbugankoranyambaga hari abavuga ko iyi ndwara hari abo yabayamaze guhitana, gusa ayo makuru akaba ntawe agomba gukuraumutima kuko nta rwego rwa Leta rurabitangaza.

Igisabwa rero ni ukwirinda dukurikije amabwiriza yashyizwehona Minisiteri y”Ubuzima (MINISANTE), kandi uwagaragazaibimenyetso byavuzwe haruguru akihutira kugera ku bitarobimwegereye agahabwa ubufasha, cyangwa agahamagaranumero za RBC kuri 114.

Nyamuna twirinde dore ko kwirinda biruta kwivuza.

 

Titi Leopold

NO COMMENTS