Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ingo zigera kuri miliyoni 2 mu Rwanda zimaze kugezwaho amashanyarazi

Ingo zigera kuri miliyoni 2 mu Rwanda zimaze kugezwaho amashanyarazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG cyagaragaje ko ingo zigera kuri miliyoni 200 zimaze kugerwaho n’amashanyarazi, bigatanga ikizere ko mu myaka 2 iri imbere ingo zose mu Rwanda zizaba zifite umuriro.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST1 ni uko ingo zose zizaba zifite umuriro w’ amashamyarazi ku kigero cy’i 100%, u Rwanda rukaba rwarihaye intego yo  kuzaba rwabigezeho mu mwaka wa 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Ugushyingo, 2022 habaye umuhango wo kwizihiza intambwe u Rwanda rwateye yo kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga miliyoni 2,kuko amashanyarazi ari  nk’inkingi ya mwamba mu kuzamura iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.  Guteza imbere urwego rw’ingufu, cyane cyane hakwirakwiza amashanyarazi kuri buri muturage, biri mu ntego z’ingenzi Leta yihaye.

Yankurije Jeannette utuye mu Kagali ka Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge, ni umuturage wacaniwe ku rugo rwa miliyoni ebyiri,.

Yagize ati” Turanezerewe, turashima igihugu cyacu na REG yashyizeho iki gikorwa cyo gutombora, nabonye bingwaho,  ndishimye cyane kuko bizajya bidufasha gukora umukoro bahaye abana ku ishuri umwanya uwariwo wose, ubundi byadusabaga kuwukora hakiri kare”.

Yankurije Jeannette utuye mu Kagali ka Nyabugogo avuga ko bishimiye cyane kuba bahawe amashanyarazi.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG RON Weiss, avuga ko kugeza ku ngo 100% mu mwaka w’2024 ari ibintu bishoboka.

Yagize ati” Turishimira igikorwa cy’iterambere ry’u Rwanda, mukugeza amashanyarazi mu miryango igera kuri miliyoni 2. Nubwo hari byinshi byagezweho, hari ibigikenewe gukorwa kugirango ingo zose zibone umuriro w’amashanyarari, 25% bakeneye kubona umuriro mu myaka ibiri gusa ni umubare munini, ariko twizera neza ko ari ikintu tuzageraho. Tuzongera guhura mu 2024 twishimira ibyo twagezeho”.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG RON Weiss.

Abimana Fidele Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo avugako kugira amashanyarazi ku muturarwanda ari inkingi y’iterambere.

Yagize ati” Nka Leta y’u Rwanda tuzirikana ko amashanyarazi ari inkingi ikomeye mu iterambere, ni inkingi izamura ubuzima ndetse n’imibereho y’abaturage.”

Abimana yakomeje agaragaza ko uyu munsi kuba bageze kuri miliyoni 2 z’ingo zifite amashanyarazi, ni ibyerekana ko ufashe abantu 5 kuri buri rugo mukigereranyo, byaba bimaze kugera hafi kuri miliyoni 10 z’abanyarwanda byibuze bashobora kugira amashanyarazi. Ibintu avuga ko bijyana mu cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repeburika cy’imyaka 7 cyo kuba u Rwanda rwose rucaniwe 100%  muri 2024″.

Abimana Fidele Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, arishimira imbaraga ziri gushyirwa muri iki gikorwa.

Kuva mu mwaka wa 2000 kugeza ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% zigera kuri 74.5%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).

Kuva mu myaka ya 1937 ubwo sosiyete ya REGIDESO yatangiraga gukorera mu Rwanda ndetse no mu myaka ya 1957 ubwo uruganda rw’amashanyarazi rwa mbere rwubakwaga mu Rwanda, ukagera yewe no mu myaka ya 2000, amashanyarazi yasaga nk’ahariwe gusa abatuye mu bice by’imijyi, icyo gihe ingo zari zifite amashanyarazi zabarirwaga mu bihumbi 46 gusa. Mu mwaka wa 2009, Leta yatangije gahunda yihariye yo gukwirakwiza amashanyarazi hose, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Iyi gahunda yafashije cyane kugeza henshi amashanyarazi, bituma ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ziyongera zigera 492,641 mu 2014 ndetse ubu zirabarirwa hafi kuri miliyoni 1,4.

Uru nirwo rugo rwa miliyoni 2 rwahawe amashanyarazi.

N’ubwo hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwagura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, byagaragaye ko kugeza imiyoboro kuri buri rugo bizatwara igihe kinini. Niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kwifashisha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange,  cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba, agahabwa abatuye mu bice biherereye kure y’imiyoboro isanzwe.  Ubu ingo zirenga ibihumbi 640 zahawe amashanyarazi muri ubu buryo kandi ziracana.

Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda iganisha ku ntego y’amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu mwaka wa  2024 ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange hanyuma izisaga 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here