Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inkomoko y’izina “Abakristo” Iyo Pawulo aba akiraho twari kumubaza ibijyanye na Covid-19

Inkomoko y’izina “Abakristo” Iyo Pawulo aba akiraho twari kumubaza ibijyanye na Covid-19

Basomyi bacu, tubashimira ko muba muhisemo gusoma inkuru zitangazwa n’ikinyamakuru cyacu cyane cyane iki gice k’Iyobokamana.

Kuva kera kose abantu bo mumoko atandukanya bagiye bagerageza uburyo bunyuranye bwo kubana neza n’Imana haba muburyo bwo kuyiramya, kuyitura amaturo no kuyisenga.  Hagiye habaho rero uburyo bunyuranye bwo gushakamo Imana ariko amayobokamana yamamaye cyane ni Ubukristo n’Ubuyisilamu.

Hashize imyaka isaga 2000 Yesu Kristo avukiye hano ku isi. Ikintu nyamukuru cyatumye Yesu aza ku isi kwari kurushaho gutuma abantu bahishukirwa Imana nk’uko byanditswe ngo “Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije” (Yohana 1:18). Abizera Yesu Kristo bamwemera nk’Umwana w’Imana waje ku isi yigize umuntu agamije kwamamaza inkuru nziza y’agakiza no gutanga ubugingo bwe k’umusaraba ngo acungure abazamwizera bose.

Abantu benshi bamwumvise baramukurikiye bamwe bishimiye Inkuru nziza ariko abenshi muri bo bari abashaka gukorerwa ibitangaza gusa. Nyuma y’urupfu rwe intumwa ze zakomeje umurimo w’iyogeza butumwa abantu benshi barizera baba abaturutse mu Bayuda kimwe n’abanyamahanga barimo Abagiriki.  Mu gihe cy’intumwa nibwo abemeye gukurikira inyigisho z’ibya Yesu baje kwitwa Abakristo nk’uko tubisoma mu Ibyakozwe n’intumwa 11:26 “…Bamarayo umwaka wose baterana nab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.” Amagambo yo muri uyu murongo aduhishurira inkomoko y’izina “Abakristo” ko ari izina mbere na mbere ryiswe abakurikiye Kristo b’ahitwa Antiyokiya. Aba bari abantu bumvise inyigisho z’ibya Yesu Kristo hanyuma bemera kuzikurikiza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abemeye kugendera kumyizerere n’inyigisho bya Gikristo, babihamishaga ikimenyetso cyo kubatizwa mu mazi menshi hanyuma imibereho yabo ikarangwa n’ihinduka ry’imyitwarire n’ingeso zabo mbi.

 

Bimwe mubyarangaga abizeye Kristo bo mugihe k’Intumwa

 

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira bike mubyarangaga abizeye Kristo bo mugihe k’Intumwa aho kigira kiti “Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa” (Ibyakozwe n’Intumwa 2:44-47).    Abakristo bo mugihe cy’intumwa bari abantu bashishikarira kumva ijambo ry’Imana nk’uko intumwa zaryigishaga, bagasangira ibyabo, bagafashanya ntibagire uwo muribo ugira icyo akennye kandi bagenzi be bagifite. Abakristo bo hambere kandi bagiraga umwete wo guterana basenga m’urusengero kimwe n’iwabo mu ngo (Ibyakozwe n’Intumwa 2:42). Intumwa Pawulo yandikira abizera Yesu bo mu matorero atandukanye yagiye abaha amabwiriza n’imirongo ngenderwaho bibereka uburyo bwo kwitwaramo mu mibanire yabo n’Imana, imibanire yabo ubwabo n’imibanire yabo n’abandi bantu batizera nk’uko bo bizera. Pawulo yerekanye uburyo ubukristo bukwiye kugira ikinyuranyo n’indi myemerere. Yavuze k’ubintu binyuranye byo muri ubu buzima ndetse yerekana n’uko abantu bazaba bameze mubihe by’imperuka aho asoza avuga ati “…Abameze batyo uge ubatera umugongo” (2 Timoteyo 3:1-3).

Kuva mugihe cya ba Pawulo kugeza muri iyi minsi yacu hagiye hahinduka ibintu byinshi haba mu mibanire y’abantu n’abandi, m’ubukungu, mu ikoranabuhanga, muri politike n’ibindi. Hari ibyo Yesu Kristo yigishije arangije arigendera, intumwa na Pawulo nabo hari ibyo bigishije bijyanye n’ibyo babonaga mugihe cyabo ndetse n’ihishurirwa bari bafite, bimwe barabitwandikira barangije baritahira. Ubukristo bwakomeje gukwiragira buva m’uburasirazuba bw’isi, bujya i Burayi, bujya muri Amerika no kuyindi migabane y’isi bugera muri Afurika nuko butugeraho hano mu Rwanda aho bumaze imyaka isaga ijana.

 Iyo Pawulo aba akiriho twamubaza uko twakwitwara mugihe cya Covid 19…

Nk’uko Pawulo yavuze ko hari ibyo dukwiye gutera umugongo, kwizera Yesu Kristo Umwana w’Imana bifite ihinduka bizana mu mitekerereze, imikorere n’imyitwarire y’uwemeye kugendera kunyigisho ze. Ikintera impungenge muri iki gihe nuko hari ibyo twandikiwe muri Bibiliya ariko kuva iki gitabo cyakwandikwa hagiye haba inzaduka nyinshi n’impinduka nyinshi. Uyu munsi twakwibaza uko dukwiye kwitwara imbere y’isi n’impinduka za politike zitandukanye. Iyo Pawulo aba akiriho twamubaza uko twakwitwara mugihe cya Covid 19 n’amabwiriza y’ubwirinzi ajyanye nayo. Twamubaza uko abantu bakwitwara igihe insengero zikinzwe n’amateraniro akabuzanywa. Twamubaza uko twakwifata imbere y’iyaduka ry’ibishya mu ikoranabuhanga ridufasha mu buzima bwacu bwa minsi yose tukarikoresha tutanyuranya n’amahame y’ukwemera kwacu. Twamubaza kandi uko Abakristo bakwitwara mu ikoreshwa ry’imiti, inkingo, amakarita y’ikoranabuhanga, imbugankoranyambaga n’ibindi bishya bizaduka mubihe biri imbere.

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana.

Abakirsto rero dukwiye kwitegurira guhangana n’isi yacu kimwe n’impinduka igenda izana. Ukwemera kwacu dufite muri Yesu Kristo, kudutere gukomera mubihe bigoye, dushakashake mu Byanditswe byera, tubaze Umwuka Wera adufashe kubona ibisubizo by’isi ya none. Abizera Imana dukwiye gusenga cyane, tugashaka inama z’Umwuka Wera mu bihe bitoroshye by’iminsi ya nyuma kugira ngo tubone uko twifata imbere y’impinduka nyinshi isi na Satani bazakomeza kutuzanira. Ni byiza kandi kwegera abayobozi bacu mubijyanye n’iby’iyobokamana niby’umwuka tukabasaba inama zuko dukwiye kwitwara imbere y’ibidasobanutse neza muri Bibiliya kuko ntiyavuze kuri buri kantu kose. Si igihe cyo kwiheba no gushya ubwoba ahubwo Ubukristo ni budutere ibyiringiro n’imbaraga zo guhamya Imana twizeye kandi tugaragaze ubudasa cyangwa ikinyuranyo hagati yacu n’abandi batizera nkatwe cyangwa se abamenye Imana ariko ntibayubahirize nk’Imana. Ndahamya ko hari n’igihe guhamya no gutsimbatara k’ubukristo bwacu hari aho byadusaba no kugirirwa nabi (kurenganywa) kugera no ku kwicwa.

Ni uko rero dukwiye kuzirikana iherezo ry’abahanuzi n’intumwa batubanjirije muri iyi nzira y’Imana. Abenshi basoje ubuzima bwabo batotezwa harimo no kwicwa. Uko twitwara mu bigenda bitubaho ku isi ni igipimo cy’uburyo ukwemera k’ubukristo bwacu gushinze imizi kandi guhamye.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here