Umunyamakuru Umukunzi Mediatrice yasezeranye n’umukunzi we Gashabizi Jean Claude, bashima Imana, banagira urubyiruko inama.
Umukunzi Mediatrice ni Umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru wa The Bridge Magazine, yasezeranye n’umukunzi we Gashabizi Jean Claude, Kuri uyu wa kane Tariki 16 Gashyantare aba bageni basezeraniye ku Murenge wa Kimihurura ,mu birori byitabiriwe n’inshuti, ababyeyi n’abavandimwe .
Aba bageni bombi bagaragaza ibyishimo ndetse bashima Imana ko yabagejeje kuri uwo munsi wo kurahirira imbere y’amategeko ko babaye umugabo n’umugore.
Ubwo bari mu birori byo kwiyakira no kwakira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe babagaragarije akanyamuneza n’umunezero wabo.
Gashabizi mu magambo ye yagize ati” Ntimushobora kwibaza umunezero dufite kuri uyu munsi wacu, twabaye umugabo n’umugore. Ni umunsi natwe ubwacu twari dufitiye amatsiko ariko biragaragara ko Imana yari iduhishiye umunezero nk’uyu.”
Gashabizi yakomeje avuga ko bari kwiga amasomo y’abitegura kurushinga( ecole de fiances) aho yagaragaje ko ari amasomo meza kuko bigishwa n’abarimu batandukanye bafite inararibonye, ndetse banabatoza kuragiza urukundo n’urugo rwabo Nyagasani. Aho yahereye agira inama abandi bose bifuza kurushinga ko bajya biga aya masomo mbere yo gufata umwanzuro wo kubana akaramata.
Gashabizi yakomeje ashimira abaje kwifatanya nabo Yaba abo ku ruhande rwe ndetse n’uruhande rw’umugore we Umukunzi.
Umukunzi nawe yagaragaje umunezero kuri uwo munsi wabo, aho yunze mury’umugabo we ati” Turabashimiye mwese kuba mwabanye natwe. Turashima Nyagasani cyane kuko yabanye natwe .”
Gashabizi n’umugore we Umukunzi, bose ni abakirisitu bo mu idini gaturika, akaba ari naho bahuriraga kenshi mu bikorwa bitandukanye, ari naho urukundo rwabo bombi rwavukiye.
Batangaje ko ubu bagikomeje amasomo kuko batarasoza. Gusa batangaza ko mu mezi ari imbere bazaba basoje, aho bazaba babonye uburenganzira bwo kuba bakomeza n’ubundi bukwe. Baboneyeho no gutangaza ko mu kwezi kwa Gicurasi bazakora ubukwe bwo gusaba no gukwa, naho muri Kamena bagasezerana imbere y’Imana, aho bazasezerana kubana akaramata.
Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho, ukande na subscribe uraba uduteye inkunga
Ubumwe.com