Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inshingano zo kwita ku bana ni uruziga rudakwiye kugira icyuho

Inshingano zo kwita ku bana ni uruziga rudakwiye kugira icyuho

Akarere ka Rwamagana kongeye kwibutsa ko uruhare rwa buri muntu rukenewe kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana ricike burundu. Mu bukangurambaga  bise Tujyanemo mu kurengera abana.
Iyi ni intero y’akarere ka Rwamagana intara y’iburasirazuba mu bukangurambaga bwo kurengera abana cyane cyane abakobwa baterwa inda zitateganyijwe kandi bakiri abana, umunsi wabereye mu murenge wa Fumbwe umwe mu mirenge igize akarere ka Rwamagana ku wa 14 Nzeri 2021.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Gasana Emmanuel yabwiye abari aho ko buri wese agomba kugira uruhare rufatika mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana.  Yaba umubyeyi, umuyobozi, umwarimu, uwikorera ku giti cye, abanyamakuru n’abandi.
Mu magambo ye yagize  ati ”  Buri wese afite uburenganzira  bungana,amahirwe angana, abaturage bose bagomba kugira umutekano n’imibereho myiza. Nta kuntu rero abana barerwa aribo batakwitabwaho. Ni inshingano rero z’ababyeyi n’ibindi byiciro byose, n’abafatanyabikorwa, ni uruziga rudakwiye kugira icyuho. Twese dufatanye gutegura abana.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne, wavuze kuri ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 08 bukazarangira tariki 30 ukwezi kwa Nzeri, yagaragaje ko ubu bukangurambaga, babuteguye bibanze ku bice bitatu harimo Kurengera abana banabanrinda ubuzererezi,Kwirinda Covid-19 ndetse no kwikemurira ibibazo. Ibi byose bigakorwa mu rwego rwo kugira ngo harusheho gukomeza kurengera umwana mu bice byose.
Mu magambo ye yagize ati” Twafashe gahunda yo gufatanya twese kugirango turengere umwana. Iyi gahunda TUJYANEMO rero irakorwa hose mu masoko, ndetse no mu bikorwa bitandukanye, kuko umwana n’ubwo agira umuryango avukamo, ariko afite n’umuryango mugari ariwo muryango nyarwanda.”
Umuryango Empower Rwanda   akaba ari umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa. Mu bikorwa uyu muryango uri kwibandaho muri aka karere ka Rwamagana,ni  uguharanira ko abana batewe inda zidateganyijwe, batavutswa amahirwe yabo ndetse n’uburenganzira bwabo.  Uyu muryango wigisha aba bana b’abakobwa, ndetse ukanafasha ababyeyi b’aba bana kwiyakira ndetse no guha abana babo umudendezo bahoranye bataratwita.  Uyu muryango kandi ukorere ubuvugizi abana bahohotewe kugira ngo babone ubutabera.
Uwase  ( Izina twamuhimbye) umwe mu babyeyi bakiri bato kuko nawe yatewe inda akiri umwana, ubu akaba afite umwana ufite umwaka n’amezi atatu, ashimira ko bamwitayeho yaba we n’umwana we ndetse agahamya ko ubu afite icyizere cy’ejo hazaza ndetse ahamya ko ashaka kuzaba umuntu ukomeye mu buzima.
Agaragaza ko bikimara kumenyekana ko atwite bitamworoheye kuko ari abajyanama b’ubuzima bamujyanye ku musuzumisha, nyuma basanga aratwite urugendo rutamworoheye koko yari umwana w’impfura iwabo biba ibihe bikomeye ku babyeyi be bombi.
Ariko yakomeje avuga ko nyina yaje kumwumva akajya amujyana kumusuzumisha , hamwe n’ubuyobozi bose bakomeje kumwitaho, kugeza igihe yabyaye umwana muzima nawe ameze neza. Uwase akomeza avuga ko nubwo umuntu wamuteye inda yaje guhunga agashakishwa ntaboneke, bigatuma atabona ubutabera, ahamya ko ejo hazahe ari heza.
Mu magambo ye yagize ati “Ubu nize imyuga y’ubumenyi ngiro. Ubu nfite imashini ndakora. Ndashaka kuzajya ku ishuri, nibatangira mukwa 10. Ndashaka kuzaba umuntu ukomeye, nkafasha mu rugo nkafasha n’umwanna nabyaye. Kuko nawe akeneye kubaho neza.
Umurenge wa Fumbwe ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana ahagaragara abana b’abakobwa batewe inda zidateganyijwe batari bacye, bikaba biri no mu byatumye umushinga Empower Rwanda uza kuhakorera ngo ufashe unarengere abo bana.

 

Titi Leopold 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here