Matsiko ni inkuru izajya ibagezaho ibisubizo by’ibibazo bitandukanye abana bibaza, ndetse ni inkuru n’ababyeyi benshi bazajya bifashisha basubiza abana ibibazo bitandukanye bibaza, ndetse ikanabashishikariza umuco mwiza wo gukunda gusoma.
Matsiko ni umwana ugira amatsiko nk’uko wumva izina rye. Ni umwana uba ushaka kumenya utuntu twose, maze yamara kutumenya akadusangiza abana bagenzi be. Inkuru za Matsiko muzajya muzibona kabiri mu cyumweru kuri Ubumwe.com.
Ni inkuru izajya igaruka ku bibazo bitandukanye byo mu buzima bwa buri munsi ku nsanganya matsiko zitandukanye. Ni inkuru ngufiya ifasha umwana kutarambirwa gusoma ahubwo ikamutera umwete wo gukunda gusoma.Ababyeyi nabo rimwe na rimwe abana bababaza ibibazo bitandukanye, bakabura igisubizo cyiza babaha, bazajya babaha inkuru bisomere.
Turasaba abana bakuru bazi gusoma kujya bafasha barumuna babo bataramenya gusoma neza babasomera, ndetse n’ababyeyi bakorohereza abana kubona uko bazajya basoma inkuru MATSIKO.
Bana mushire amatsiko kubyo mwajyaga mwibaza bitandukanye, mubifashijwemo n’intwari yanyu umwana ubakunda MATSIKO
Inkuru muzajya muyitegurirwa n’umunyamakuru wa Ubumwe.com « Titi Leopold »
Turamutegereje Matsiko natwe atumare amatsiko!!