Home Uncategorized Inyubako za Gisozi zihagaritse ivugabutumwa ry'amakorali amwe n'amwe

Inyubako za Gisozi zihagaritse ivugabutumwa ry'amakorali amwe n'amwe

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rimaze imyaka 75 rikora ivugabutumwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo . Kugeza ubu iri torero rifite abakirisitu basaga miriyoni ebyiri mu ntara zitandukanye z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.
ADEPR ni rimwe mu matorero manini ari mu gihugu cy’u Rwanda , Urebeye ku mateka yaryo haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ubona ko rifite umuvuduko mu nshingano zo kwagura ivugabutumwa kandi hari impinduka nyinshi zagiye zigaragara cyane cyane nyuma ya Jenoside bishingiye mu kuzamura umubare munini w’abantu bize bakanagaragara mu nzego z’ubuyobozi , kubaka ibikorwa bifitiye itorero akamaro kandi bibyara inyungu , gushyigikira gahunda y’uburezi kuri bose , kwanga no kwamagana amacakubiri na munyangire yagiye ivugwa mur’iri torero ,…
Inyubako za Gisozi nk’umusaraba ukomeye ku bakiristu.
Nubwo izi nyubako zifitiye umumaro abanhyarwanda muri Rusange ndetse n’abakiristu b’iri torero by’umwihariko,ariko amwe mu makorali ararira ayo kwarika kubwo kubuzwa gukora umurimo w’Imana,aho bangirwa gusohoka bataratanga ayo mafaranga kandi akenshi baba banatumiwe ndetse n’ababatumiye bakabategera bakanabaha ibyangombwa byose kugira ngo bajye gukora umurimo w’Imana.

Inyubako za Gisozi
Inyubako za Gisozi

Mu gicamunsi cy’uyu munsi nibwo umuyobozi w’umwe mu makorali yo muri Adepr yatangarije umunyamakuru w’Ubumwe.Com n’agahinda kenshi akamubwira ko bababaye cyane kuba bari baratumiwe n’imwe mu makorali yo mu karere ka Muhanga bakabamenyesha mbere yaho ho ukwezi ariko  bakangirwa kujyayo ngo buri wese n’abanze atange amafaranga ibihumbi mirongo itatu kugiora ngo korali isohoke
Mu magambo ye umuperezida utashatse ko izina rye rijya ahagaragara,yagize ati:”Twebwe iriya korali yadutumiye mbere yaho ho ukwezi kose,twe twumvaga tunabifitiye ubushake kuko yari umurimo w’Imana,ariko  nyuma twaje kubimenyesha umushumba atubwira ko muri iyi minsi korali yose igiye gusohoka igomba kubanza gutanga amafaranga ya Gisozi bityo buri muntu wese muri iyo korali agatanga ibihumbi mirongo itatu.benshi muri twe nta kazi tugira bityo amafranga turayabura nyine dufata umwanzuro wo kutajyayo.”
Akababaro ni kenshi kuri Korali yo mu karere ka Muhanga
Ubwo umunyamakuru yageregezaga kuganira na korali yo mu karere ka Muhanga ari nayo yari yatumiye iyo korali,umuyobozi wayo yatangaje ko bafite agahinda gakomeye kuko bagize icyizere cyaraje amasinde kuko bari bizeye iyo korali nyuma bikaza guhinduka,ariko nyuma bakabahakanira.ndetse bakanababwira habura igihe gito botyo batekereza gufata umuhanzi nawe baramubura kuko basanze bose bari barafashwe.
Gusa ubwo umunyamakuru w’Ubumwe.Com yageregezaga guhamagara umuvugizi w’itorero ry’Adepr ngo amubaze ku bijyanye nicyo kibazo,ntabwo yabashije kumusubiza neza ahubwo yamusobanuriye byinshi binyuranye.Amwereka ko ari ngombwa ndetse ari n’ishema kuri bose
Inyubako za ADEPR ziri ku Gisozi zivugwa ko ari ishema ry’itorero n’abanyarwanda muri rusange.
Hari bamwe mu bakristu batishimiye amafaranga bakwa n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda , hakaba n’abandi bashimangira ko badatewe ipfunwe no gutanga ayo mafaranga . Aba bakristu bose bagasobanurirwa n’ubuyobozi ko umwenda wafashwe n’Itorero hagamijwe kubaka inyubako z’Itorero kandi zizarifasha kugira ibikorwa byinshi bibyarira inyungu Itorero , bityo buri mukristu wa ADEPR cyangwa Umunyarwanda muri rusange akabasha kugira uruhare ruziguye n’urutaziguye kuri ibi bikorwa remezo by’Itorero.
Ubuyobozi bwa ADEPR bushimangira ko uretse no kugira inyubako zihenze kandi zizanira inyungu Itorero n’Abakristu baryo , ntawakwanga no kubaka ibitaro bihenze kandi bitanga serivisi nziza zigezweho akorera Imana .
Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Rev. Pasiteri Jean Sibomana ati :”Ni kenshi itorero ryifuje ibikorwa bifatika mu myaka ya nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kandi twebwe nka ADEPR igihe kirageze ngo ubwinshi n’imbaraga ziri muri twe abanyetorero zigaragarire abantu n’Imana mu bikorwa by’iterambere nkuko ntawe uyobewe uruhare rwacu nk’abana b’Imana mu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu . Ibikorwa byacu bizajya bivuga cyane cyane ko inzego z’ubuyobozi mu cyerekezo zihaye cy’imyaka 10 ubu dufite ivugabutumwa ry’ibikorwa bivuga. Ibi birakorwa mu gihe abakirisitu nk’uko aribo Torero kandi ari nabo banyiribikorwa barimo gukusanya imisanzu yo kwishyura ideni rya BRD byibuza mu gihe cy’umwaka umwe. Twifuje ko ideni dusabwa kwishyura mu myaka icumi twaryishyura mu mwaka umwe kandi banki iratwemerera . Maze dusanga iri deni ryishyuwe mu mwaka umwe inyungu twasabwaga kuzishyura banki muri iyo myaka yose zaba zigabanyutse . Ntago twari kubyanga kuko hari ibikorwa byinshi twimirije gukora mu gihe kir’imbere kandi tuzi neza ko bizagirira akamaro haba umukristu wa Adepr cyangwa umunyarwanda n’umunyamahanga .”
Umuvugizi w'Itorero ry'Adepr Sibomana Jean
Umuvugizi w’Itorero ry’Adepr Sibomana Jean

N’izihe nyungu Abakristo ba ADEPR bafite muri’ibi bikorwa by’Itorero ?
Asubiza iki kibazo , Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda yagize ati :” Imana ntabwo ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo wakoze . Iyi mirimo ijambo ry’Imana ritubwira n’imirimo myiza twakoze tukiri mu isi . Ikindi amafaranga azava muri ziriya nyubako azajya afasha mu bikorwa bimwe by’iterambere mu Itorero rya ADEPR , inyungu yindi ni agaciro k’Itorero ryacu mu kuvuga ubutumwa mu magambo no mubikorwa . Umukristu wa ADEPR aterwa ishema no kubona Itorero rifite ibikorwa remezo kandi n’ivugabutumwa rikorwa neza . Ibyo ndibwira ko ntawabyanga mu gihe abonye twese dusenyera umugozi umwe . Ubuse umukristu wacu arwaye akajya kwivuriza mu bitaro by’Itorero cyangwa yakenera aho gucumbika akaza gucumbika muri Hoteli z’Itorero ntiyabyishimira ? Ntago tuzasigara mu kwagura ibikorwa by’Iterambere .”
Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Rev. Pasiteri Jean Sibomana Abajijwe niba nya pfunwe batewe nuko izi nyubako zitaruzura ngo zitangire gukorerwamo , Umuvugizi wa ADEPR yasubije muri aya magambo ati :” Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryishimiye aho inyubako za ADEPR ziri ku Gisozi ( DOVE Hotel na Salle ) zigeze. Harifuzwa ko zatangira gukora muri uyu mwaka wa 2016 kugira ngo zibashe kubyara umusaruro. Urwego ruhagarariye abakristo n’Inteko rusange ya ADEPR yemeje ko umwenda wafashwe na ADEPR muri BRD ku mirimo y’inyubako za Gisozi, uzishyurwa mu gihe cy’umwaka umwe ( 2016 ) , aho kuba mu gihe cy’imyaka 10, hifashishijwe umusanzu uzatangwa n’abakristu. Nibura ibihumbi 2000 k’umukristo ubasha kuyabona ku kwezi kuko hari n’abatayabona , kandi nta ngaruka utayabonye ahura nazo nkuko bamwe babitangaza mu bitangazamakuru . Ndababwira ko ibyo ari ibinyoma abakristo badakwiye guha agaciro.”
DOVE Hotel ni umutungo w’ADEPR bwite nk’umunyamigabane wenyine rukumbi.
Mu myaka yashize hari amakuru yavugaga ko izi nyubako za ADEPR zaba zaragurishijwe k’umuntu utaravugwaga izina . Ibi byatumye ibyishimo.com tubaza Umuyobozi wa ADEPR niba koko izi nyubako ( DOVE Hotel ) zitaragurishijwe nkuko byagiye bivugwa , maze adusubiza muri aya magambo ati :” Dr NAHAYO Sylivere ni umuyobozi wa DOVE Hotel washyizweho na ADEPR ntabwo twayimugurishije nkuko bamwe babivuga, ndabwira Abakristo n’Abanyarwanda ko ibyo nta shingiro bifite ahubwo ari ikinyoma gikomeye cyane cyaje kigamije kubaca intege . Muri uyu mwaka wa 2016 kandi biteganijwe ko ari bwo izi nyubako zizatahwa zitwaye akayabo ka miliyari zigera kuri esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000,000 Frw).”
Ubumwe.com bwagerageje kuvugana na Dr NAHAYO Sylivere ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko bwamuhaye kuyobora DOVE Hotel. Atubwira ko aribyo koko kandi ari umupasiteri mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga. Yatubwiye ko ari umukozi w’ADEPR ushinzwe Managment ya Dove Hotel , ahakana yivuye inyuma ibyamuvugagaho ko yaguze DOVE HOTEL ati :” Ntabwo nijyeze ngura Dove Hotel nkuko bivugwa, ayo makuru nikinyoma. Ndahari uzakenera amakuru azanshake nyamuhe neza aho kumbeshyera . Nanjye natunguwe no kubyumba , ndi umukozi nk’abandi bose b’Itorero rya ADEPR .”
Iringaniza ry’Imishahara igisubizo ku bakozi b’Itorero ADEPR
Mu kiganiro Ubumwe.com twagiranye n’umuvugizi w’ungirije kubyerekeye kuringaniza imishahara,cyane ko nabyo byateye ikibazo gikomeye mu bakiristu. Rev. Pasiteri Tom Rwagasana ,yasobanuye ko kuringaniza imishaha mu Itorero ar’intambwe nziza yatewe kandi byacyemuye ibibazo byinshi mu Itorero . Uyu muyobozi ahamya ko byakozwe bishingiye ku mategeko ati :” Ubusanzwe itegeko ry’umurimo rivuga ko abantu bakora umurimo bari ku rwego rumwe baba banganya ibyo bagenerwa birimo no kuba bari ku rugero rumwe rw’imishahara. Mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR hakunze kurangwa ubwumvikane bucye ahanini biturutse ku busumbane bw’imishahara bwagaragaraga . ”
Rev.Past Tom Rwagasana
Rev.Past Tom Rwagasana

Umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev. Tom Rwagasana abona ko icyo cyemezo kizatanga umusaruro kandi gishimishije ati :” Ibyo byemezo kandi tukabona ko bizatanga umusaruro kuko twahembaga dukurikije imbaraga za paruwasi cyangwa iz’akarere umuntu akoramo. Twasanze mu by’ukuri iyo hari ubusumbane kandi mufite imirimo imwe mukora, bitera amakimbirane mu bantu. Ayo makimbirane tuvuga aboneka iyo ushatse kwimura umuntu umwe ngo umujyane ahandi, usanga bibyara amakimbirane hagati y’umushumba n’umwimuye . Ndahamya rero ko aho bigeze bimeze neza kandi n’ibindi bizamera neza ndabyizeye ku kigero cya 90% bikaba bishimishije.”
Umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev. Tom Rwagasana ,Abajijwe impamvu hadakorwa igenzura ngo hagaragazwe uko amafaranga y’Itorero akoreshwa ndetse bibwirwe n’Abakristu b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda , Umuvugizi w’iri torero Rev. Pasiteri Jean Sibomana yasubije ati ” Hifashishijwe BRD inguzanyo yatswe yishyuye BK amafaranga atari make y’ideni . Biro nshya yasanzemo asigaye akomeza inyubako kandi n’ubwo haburaga ho gato ngo zirangire ariko imirimo ubwayo irivugira, ikindi ni uko inzego zishinzwe umutungo zibikurikirana umunsi k’umunsi, hamwe na Ingenier wa BRD tumare impungenge Abakristo ko amafaranga nta handi ajya usibye kunyubako. Ibitabo birahari , raporo za Audit ( z’igenzura ) zirahari ufite ikibazo azagane finance bamusobanurire kurushaho. Raporo tuba twazitanze ahubwo wasanga amakuru abageraho ari macye , abandi ntibayahabwe . Ubwo natwe tugiye kubishyiramo imbaraga kugirango Abakristu bamenye uko amafaranga batanga akoreshwa . ”
Ahagana muri wa 2005 , insengero za ADEPR zatangiye kuvugururwa kugeza ubwo ADEPR yubatse insengero kugeza ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu . Uyu munsi henshi mu maparuwasi ya ADEPR uhasanga insengero zijyanye n’igihe zubatswe abakristu babigizemo uruhare runini.
Uku kwiyubaka ntabwo kwarangiriye ku nsengero gusa kuko itorero ritigeze rihwema gutekereza ku bikorwa by’amajyambere, doreko aricyo cyasaga nk’icyakererewe , maze hatekerezwa ku mashuri , amavuriro ndetse ninabwo hizwe n’inyigo zo kubaka Ibiro bikuru hamwe na Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ishobora kuzajya yakira abashyitsi ku rwego mpuzamahanga nk’Itorero rifite icyerecyezo.
Mu 2010 nibwo izi nyubako zatangijwe n’ubuyobozi bwariho , icyogihe ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi bwitabiriye iki gikorwa kuko bwafashe iki gikorwa nk’igisubizo mu mugi wa Kigali.
By Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here