Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inzira y’umusaraba abagore babyaye mu gihe cya Covid-19 banyuzemo.

Inzira y’umusaraba abagore babyaye mu gihe cya Covid-19 banyuzemo.

Abantu bose bagiye banyura mu bihe bigoye mu gihe cya Covid-19, kuva tariki ya 8 z’ukwezi kwa gatatu,ubwo hari hamaze gutangazwa ko umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya coronavirus yagaragaye mu Rwanda. Abagore bari batwite n’ababyaye icyo gihe bavuze ko byababereye inzira y’umusaraba.

Aba bagore bose bavuga ko byabaye ibihe bitari biboroheye namba, y aba abari babyaye ubwambere, yaba abari babyaye inshuro irenze imwe. Bose bahuriza ku kuba barabyaye muri iki gihe cya Covid-19, byarabaye kimwe mu bigeragezo by’ubuzima.

Mireille Sano wari ubyaye ku nshuro ye yambere we yavuze ko byageze aho bikamuyobera kuburyo yumvaga yabuze umwanzuro, kuko byanabaye umugabo we ari hanze y’igihugu.

Mu magambo ye yagize ati” Ikintu cyari gikomeye cyane ni ukubona uko ugera kwa muganga udafite imodoka yawe. Ariko Za taxi iyo wayibwiraga ko utwite yazaga kugufata. Ikibazo ahubwo kikaba umuntu wundi watanga ubusobanuro ngo aje kukureba. Kuko nageze kwa muganga mbura umuntu ungeraho kuko umugabo wanjye ntabwo yari ahari ngo tujyane.”

Sano avuga ko yari yabuze ahantu agurira imyenda y’umwana, kuko amaduka yose yari afunze, yaje kugura utwo kwifashisha ari uko ageze ku bitaro bamubwiye ngo bagiye kumubaga.

Akomeza agira ati” Ubumdi ibyo kwitegura nabuze icyo nkora ndituriza pe. Nkajya nibuka uko abandi babyeyi nabonaga bitegura utuntu twose njyewe nkabura icyo nkora nkajya mu buriri nkigunga nkumva nashobewe. Ngeze kwa muganga bamaze kwanzura ko ngiye kubagwa nibwo abaganga babonye nta kintu na kimwe nifitiye bansaba amafaranga ngo bajye kureba kori butike yo ku Bitaro. Nibuka ko nabahaye ibihumbi ijana banzanira udukoresho dutandukanye two kwifashisha, harimo utwenda tutarenze 4.”

Ibi kandi babihurizaho na Marie Anne Dushimimana wabyaye muri ibyo bihe bitari byoroshye.

Mu magambo ye yagize ati” Njyewe nabyaye kuri 23/04. Kwa muganga kuhagera ntabwo byari byoroshye kuberako uburyo bwa taransiporo ntabwo bwari bworoshye, kuko imodoka zari zemerewe gukora zari Yego Cabs ariko nazo zemeraga kuza kugufata ari uko ubanje gusaba uruhushya ukerekana aho ugiye ko ari mu ngendo za ngombwa.”

Dushimimana avuga ko yatabawe no kuba yari akurikije umwana mutoya naho ubundi yari kubura n’icyo ateruriramo umwana wari uvutse.

Akomeza agira ati” Amaduka yari afunze, urabyumva njyewe nagiye kubyara haciye hafi ukwezi n’igice amaduka afunze, no kubona aho ugura imyenda y’abana byari ingora bahizi. Amahirwe narinfite niko nari nkurikije umwana muto, naringifite ibyo namufatiyemo (imyenda n’ibigoma nakoresheje ibye).”

Yakomeje agaragaza ko gusurwa nabyo byari ikibazo gikomeye, kandi yarabyariye ku Bitaro baba bagomba kugemura ahubwo bituma bakoresha amafaranga menshi cyane kugira ngo abo murugo bamugereho kuko aribo bonyine bari bemerewe.

Mu magambo ye ati” Hari hemerewe umurwaza umwe, kuko bamuhaga icyangombwa cyanditseho amazina ye na nomero z’indangamuntu.Twebwe iwacu twakoreshaka nk’ibihumbi mirongo itatu by’ingendo buri munsi kubera icyari cyemewe byari izo modoka za tagisi ntoya.”

Yakomeje avuga ko uretse nabo bitoroheye kandi nyamara bo bavuga ko bari baturiye I Bitaro kuko byari mu Mujyi wa Kigali. Hari abazaga bavuye mu Ntara zitandukanye, bakaza bazanywe n’imodoka z’indembe bamara kubyara no gukira bakabasezerera bakabura uko bataha kuko nta modoka ngo basubire iwabo.

Avuga ko muri ibyo bihe hari ababyeyi benshi bahungabanye, baramaze gukira n’abana babo bameze neza ariko bakabura uko bataha. Aba babaga bategereje ko bagira amahirwe bakabona nk’imodoka itwara indembe iza izanye umurwayi iturutse mu gace kabo, bakayimusabira ko yamutwara ikamugeza iyo akomoka, ariko ibi byabaga gake.

Aba babyeyi babyaye muri ibi bihe bagaragaje ko no murugo bamaze gutaha ingaruka zarakomeje, kuko nta muntu ubasura, nk’uko byari bisanzwe umuntu yarabyaraga inshuti n’abavandimwe bakamusura bamuzaniye n’impano zitandukanye ndetse bakanamuhemba. Ariko muri Covid-19 nta bihembo Kugeza na nubu.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here