Categories: Ubuzima

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara ko bazishyize mu mwanya zidakwiriye, ahubwo bakita ku bindi byabubaka, kuko inzoga ari mbi haba ku buzima no ku gihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye ‘Youth Meet The President’, ikiganiro gihuza Perezida wa Repubulika n’urubyiruko, icy’uyu munsi kikaba cyahuje abagera ku 10,000 baturutse mu bice byose by’Igihugu.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba umuryango nyarwanda warahaye inzoga agaciro zidakwiriye ari ikibazo gikomeye, bigatuma bamwe mu rubyiruko bumva ko kuzinywa ari ishema mu gihe abandi bumva ko hari ikindi kintu byabungura kandi mu by’ukuri ari ukubahombya gusa.

Yagize ati “Inzoga zahawe agaciro kadakwiriye mu muco wacu no mu muryango nyarwanda, tugomba kuzambura ako gaciro tukagaha ibikwiriye. Nta kindi kintu kiba mu nzoga uretse kwangiza ubuzima bw’urubyiruko, kurwicira inzozi no kudindiza iterambere ry’Igihugu.”

Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko umuntu iyo akimara gusoma ku nzoga, bitwara amasegonda 50 gusa ngo zibe zageze mu bice byose by’umubiri, ndetse iyo zimaze kugera mu bwonko zibangamira itumanaho bigatuma umuntu akora ibidakorwa.

Ati “Ibyemezo wari gufata uri muzima birahinduka, utavugaga agasakuza, utarwanaga agatangira gukubita n’abamubyaye, umugore agakubita umugabo. Reka inzoga tuziteshe agaciro. Buri musinzi aho ari hose haba uwo mu cyaro, uwo mu mujyi ako gaciro k’inzoga tuzikambure.”

Yavuze kandi ko ibiryo ari na byo bifite akamaro, bitagera mu mubiri wose mu kanya gato k’amasegonda 50 nk’inzoga, ndetse ko hari n’aho bitarenga bigana mu bwonko.

Aha ngo hari akugi karinda ubwonko kugira ngo butinjirwamo n’ibintu byabwangiza, ariko inzoga zo ngo zinyura muri ako kugi nk’aho gakinguye muri ayo masegonda 50, noneho zagera mu bwonko zigahita zitangira kubangamira itumanaho ryabwo, umuntu agatangira gukora ibyo atatekerejeho.

Yunzemo ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu banywa inzoga n’ibiyobyabwenge, 50% ari bo bashobora kugera ku nzozi zabo naho abandi 50% bikarangirira mu businzi.

Jean Claude Munyantore

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

4 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago

Abafite ubumuga bwo kutabona baracyabangamiwe n’igiciro cy’inkoni yera no kuba zitaboneka hafi

Inkoni yera ni igikoresho gikenerwa n'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugira ngo abone uko atera…

2 weeks ago