Umukinnyi wamamaye cyane muri basiketi, Lamar Odom akaba yaranahoze ari umugabo w’icyamamare Khloé Kardashian yahishuye ko yaryamanye n’abagore barenga 2000. Iri rari rye ngo ryatumye yishora mu biyobyabwenge bityo bisenya urugo rwe, binamugeza kure habi hashoboka.
Lamar akaba yatangaje ibyo ubu buzima bwe mu gitabo cye gishya cyitwa “Darkness to Light” cyasohowe na “People Magazine.”
Mu magambo ye, Lamar yagize ati: “nari narabaswe n’ubusambanyi mburambamo igihe kirekire ntakibuka. Nabaswe n’imibonano mpuzabitsina . Naryamanye n’abagore barenga 2000. Ni benshi cyane ntibyari byoroshye kubabara. Sinabifataga nk’ ibintu bikomeye. Hari igihe nabishyuraga amafaranga.”
Lamar yakomeje asobanura uburyo yaciye inyuma umugore we, ari na byo byamuviriyemo kwisenyera.
Yakomeje agira ati:”nacaga inyuma Khloe Kardashian kandi twarashakanye. Amaze kuvumbura ko ntamubereye indahemuka, narasebye nkorwa n’ikimwaro. ”
Uyu mukinnyi kandi wabaye icyamamare mu mukino wa basiketi akomeza avuga uburyo yashakaga kureka ingeso ye yo guca inyuma uwo bashakanye ariko bikamunanira. Ngo yifuzaga kubihisha ngo bitagaragara ariko bikanga. Kuri we, ngo yumvaga afite ikibazo kimukomereye.
Irari rikabije ry’imibonano mpuzabitsina ryamushoye mu biyobyabwenge. Iyo yabaga yafashe ibibyobwenge, yishimiraga imibonano mpuzabitsina byikubye kabiri.
Mu nzira zo kubireka, yatangiye kugabanya filimi z’ubusambanyi, maze agenda ahinduka buhoro buhoro. Yigeze kandi kunywa ibiyobyabwenge byinshi kugeza ubwo yari hafi gupfira i Las Vegas maze arokotse urupfu yigira inama yo kubihagarika burundu.
Lamar Odom yemeza ko yaretse ubusambanyi n’ ibiyobyabwenge burundu nubwo ngo akibaswe na byo.
Yagize ati:”Ndacyari imbata yabyo. Ndacyahangana nabyo mu rugamba rwo kubireka. Gusa sinzigera na rimwe nsubira mu mwijima.”
Lamar Odom ufite uburebure bwa metero 2.08 yatandukanye na Khloé Kardashian mu mwaka wa 2013 bamaranye imyaka ine babana, akaba yarabaye umukinnyi ukomeye cyane muri basiketi wanatwaye ibihembo bitandukanye mu myaka ya za 2009, 2010 na 2011.
Twiringiyimana Valentin