Home INGO ZITEKANYE Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame

Ku wa 23 Ukwakira mu 1957 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arizihiza isabukuru y’imyaka 62 y’amavuko. Yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Uretse kuba ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame niwe uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri ikigihe akaba azwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, kugeza ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Abanyarwanda bari mu gihugu ndetse n’abandi bari hanze y’u Rwanda, tutibagiwe n’abandi batuye mu bice bitandukanye by’Isi bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ubumwe.com natwe tumwifurije umunsi mwiza w’amavuko kuramba no guhirwa.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here