Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ishime wigiye umwuga kuri Youtube arishimira aho ageze.

Ishime wigiye umwuga kuri Youtube arishimira aho ageze.

Ishime Irene Ines mu gihe cya Guma murugo mu mwaka wa 2020 yize kuboha imyambaro abyigiye kuri youtube, none arishimira aho ageze n’ubwo yabitangiye yumva ari imikino.

Ishime utuye mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo mu Mudugudu wa Kiruhura, avuga ko yari asanzwe azi kuboha gakeya, kuko mukuru we yari yaramwigishije iby’ibanze, mu gihe cya guma mu rugo kubera Covid-19, yaje kujya kuri youtube hanyuma akahigira modeli n’ukuntu bazidoda ni uko nawe akabyigana, umwenda ashoje yawushyira ku mbuga nkoranyambaga ze akabona abantu barabikunze.

Mu magambo ye yagize ati »nabitangiye mu mwaka wa 2020 ubwo twari muri Guma mu rugo. Kuko nari nsanzwe nfiteho ubumenyi buto, kandi narinfite ubudodo na koroshi, naje kujya kuri Youtube nigaho utumodeli two kuboha mbitangira gutyo.Utwonkoze nadushyira kuri status yanjye ya WhatsApp nkabona abantu baradukunze, mpita nkomerezaho. »

Imwe mu myenda Ishime abohwa ikondwa n’abakobwa

Ishimwe avuga ko nta handi yagiye mu ishuri ngo ariga kuboha, uretse kuri youtube, kandi abona abizi neza kuko abantu benshi bahora bishimira ibyo yakoze.

Yakomeje agira ati”Urebye ibyo nkora byose navuga ko nabyigiye kuri Youtube, kuko ubwo mukuru wanjye utuntu yari yaranyigishije ni utwo tuntu tworoheje harimo nko kuboka udusogisi cyangwa utunapero, ibindi byose nabyigiye kuri Youtube.”

Kugeza ubu niko kazi Ishime akora gusa

Ishime avuga ko mbere yabanje kuba afite akandi kazi, cyane ko avuga ko yabitekereje ko yabikora ubwo yari muri Guma murugo n’abandi bose bari muri Guma mu rugo, Ubu avuga ko nta kazi kandi abibangikanyije, umunsi ku wundi aba afite umwenda w’umuntu aba ari kudoda.

Ishime avuga ko kugeza ubu nta gihe aba adafite umwenda aboha

Yagize ati”Ndumva guhera ubwo, mukwa Gatandatu kwa 2020 ntabwo ndicara gutyo ntafite umwenda w’umuntu ndi kumudodera. Ibintu ndoda, harimo amakazu, imipira,amafurari, ingofero, utwenda tw’abana, udusengeri tw’abakobwa, amajipo, amasogisi…Ni byinshi cyane.”

Ishime acururiza ku mbuga nkoranyambaga

Ishime ubundi warangije amashuri ye ya Kaminuza mu bijyanye na Telecommunication,afite ikirango cyitwa SINE ashyira ku bihangano bye, kuko yumvaga ashaka ikirango kizerekana ko ari ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko ntahandi acururiza uretse ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse n’inshuti ze.

Yagize ati “Nfite page kuri Instagram niho mbyamamariza, kuko ubu sinfite ahantu nkorera, ndacyabikorera mu rugo umuntu yatanga komande, iyo maze kumudodera turavugana nkareba aho twahurira nkabimuha.”

umyenda ya Ishime ifite ikirango

Ishime avuga ko ariko afite intumbero z’uko azagira ububiko bunini ndetse n’abandi bantu bakorana, bakazajya badoda babika kuburyo umuntu wese wazajya aza, agasanga ibyo ashaka birahari.

Ishime avuga ko nubwo agifite imbogamizi z’uko abantu bamwe bavuga ko ibyo adoda bihenze, ariko atabura ababyumva ko aba ari byiza ndetse ko biba byamutwaye n’umwanya munini, kuko byose abikoresha intoki nta mashini akoresha, kuko uretse ingofero yavuze ko imutwara isaha imwe n’igice, ibindi byinshi bimutwara igihe kinini harimo nk’amakanzu n’ibiringiti ibi bifubika mu ntebe hakonje, bimutwara iminsi itari munsi y’itanu abidoda.

Gusa avuga ko ubu nta kandi kazi afite, ibyo bimukemurira ibibazo by’ingenzi ndetse akanasagura,

Yakomeje agira ati »Ubu utuntu twose twingenzi nkenera gukora ntabyikemurira ndetse nkabasha no kugira ayo nizigamira.”

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi iteganya kongera umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bakava kuri 31% bariho mu 2018 bakagera kuri 60% mu 2024, ab’igitsinagore by’umwihariko bakaba bashishikarizwa kwiga imyuga.

src: Agasaro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here