Home AMAKURU ACUKUMBUYE Isimbi nyuma yo kwitaba RIB yashyize hanze andi mafoto

Isimbi nyuma yo kwitaba RIB yashyize hanze andi mafoto

Umunyarwandakazi umaze kwamamara cyane Isimbi Noeline wiyamamazaga muri Miss Rwanda 2019 nyuma yo kwitaba RIB  yashyize andi mafoto hanze yambaye ubusa.

Isimbi  yamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu majonjora yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, akaba  ari naho yagarukiye, nyuma yaje kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye ubusa.

Isimbi  akimara gusezererwa muri Miss Rwanda 2019 yahise ashyira hanze amafoto yambaye ubusa buriburi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ayo mafoto yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga cyane, byatumye abantu banenga uburyo uyu mukobwa yitwaye binyuranyije n’umuco nyarwanda.  N’ubwo hatabuze abandi bakeya bamushyigikiye bagaragaza ko yaba ari uburenganzira bwe, harimo n’umuhanzikazi Miss Channel.

Nyuma y’uko aya mafoto yakwirakwizwaga hirya no hino Byabaye ngobwa ko uyu mukobwa Isimbi ahamagazwa n’urwego rushinzwe ubushinja cyaha RIB abazwa ibijyanye n’amafoto yifotoye yambaye ubusa akayashyira hanze ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munsi nibwo Tariki 04 Mata 2019 nibwo byagaragaye ko yongeye gushyira ku rukutarwe rwa Instagram andi mafoto yambaye ubusa.

 

N. Aimee

1 COMMENT

Leave a Reply to Aime Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here