Home AMAKURU ACUKUMBUYE Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo  cyashyizeho ugikururiye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, ni umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda.

Bwana Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu myanya y’ubuyobozi bukuru, mu bihugu nka Ubushinwa, Kenya na Uganda.

Madamu Lina Caro, Umuvugizi wa Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye  mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’ikigo Huawei.

“URwanda ni isoko rikomeye kuri twe, ruri ku isonga mu guhanga udushya kandi rukaba rugana inzira y’igicumbi cy’ikoranabuhanga muri aka Karere. Kubera imiterere y’isoko ryarwo, inshingano ya mbere yacu nka Sosiyete ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, nka gahunda y’u Rwanda mu gushyigikira ikoranabuhanga, gutanga akazi, guteza imbere impano zerecyeranye n’ikoranabuhanga.”

Madamu Lina Cao yakomeje agira ati: “Kuba hari ubu buhanga n’ubunararibonye, turizera ko Bwana Yang azashobora kuzuza neza inshingano zacu, inzozi n’icyerekezo mu rwego rwo kwegereza ikoranabuhanga buri muntu, urugo, n’ibigo byose bigamije gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda”

Mu myaka  11 ishize mu Rwanda, Huawei yiyemeje kunoza ibikorwaremezo  mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga, ikabikora yohereza abanyarwanda mu Bushinwa mu rwego rwo kwihugura mu bijyanye na tekinike.

Ku birebana na Sosiyete  Huawei

Huawei ni ikigo kiri ku isonga ku rwego mpuzamahanga mu ibikorwaremezo ,ikoranabuhanga ,itumanaho n’ibikoresho byabyo. Mu rwego rwo gukemura, ibibazo mu ikoranabuhanga  Dushishikajwe no kuziba icyuho hagati y’abantu, ingo n’ibigo kugirango hanozwe ihanahana ry’amakuru mu isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibikoresho bya Huawei aho biva bikagera ndetse na za serivise bikora neza kandi birizewe. Nubwo hari imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, duha abakiliya bacu ibikoresho byiza by’agaciro bakoresha mu guha ubushobozi abantu, guteza imbere ingo no gushyigikira guhanga udushya mu bigo binyuranye.

Muri Huawei, ihanga ry’udushya ryibanda ku byifuzo by’ abakiliya ndetse bagashora cyane mu bushakashatsi hibandwa ku kuvumbura ibishyashya biteza imbere isi. bafite  abakozi basaga 180.000, kandi bakorera mu bihugu bisaga 170 mu bice byose bigize isi. Huawei ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1987, ikaba ari isosiyete yigenga banyirayo bakaba ari abakozi bayo.

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here