Home AMAKURU ACUKUMBUYE Israel Mbonyi mu gihirahiro cyo gutaramira ikotamasindi.

Israel Mbonyi mu gihirahiro cyo gutaramira ikotamasindi.

Mu gihe hashize iminsi itari mike mu Rwanda hasakara inkuru ivuga ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Gaby Irene Kamanzi,Aimee uwimana,Aline Gahongayire bazurira indege kuwa 31 Nyakanga bakajya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gukorerayo igitaramo,ndetse bakaba bari buzajyane na Israel Mbonyi ndetse na Patient Bizimana,Byamaze kugaragara ko Israel Mbonyi we amahirwe ari make cyane yo kujyayo.

Umuhanzi Israel Mbonyi
Umuhanzi Israel Mbonyi

Nkuko umwe mu bahanzi bazitabira iki gitaramo yatangarije ubumwe.com yavuze ko babahaye ubutumire ari batanu mu Rwanda,ariko bose ntibabashyire ku rupapuro rwo kwamamaza bitewe n’ikibazo Mbonyi yari afite kitari kiratungana ndetse na Patient Bizimana nawe bikaba ari uko ,ngo na n’iyi saha rero Israel Mbonyi arabona nta mahirwe afite yo kugenda kuko ngo icyo kibazo kiracyahari.
Aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com,Umuhanzi Israel Mbonyi yasobanuye ko na n’uyu munsi impamvu yatumye atajya kuri Post ari uko hari utuntu tutari turakemuka kandi ngo bakaba nta kizere bari bafite ko bizaba byakemutse kugera kuri 31 Nyakanga 2016,Ariko ngo aracyakomeje kubikurikirana, ngo Imana nimufasha bizakemuka nawe ajyane n’abandi.
Israel Mbonyi utyashatse kuvuga icyo kibazo yagize ati;”Nyine hari akabazo gato katari karakemuka ,bumva ko banshobora kunshyira kuri affiche ntigakemuke.ubu rero ndacyari kubikurikirana nibikemuka nzajyana n’abandi n’ibidakemuka ubwo nta kundi nyine.”.
Umunyamakuru w’Ubumwe.Com yagerageje guhamagara na Patient Bizimana ariko telefoni ye igendanwa ntiyacamo.
Gusa Nkuko tubikesha urubuga  www.rwandanchritiansconvetion.com rutangaza ko abahanzi nka Aline Gahongayire , Aime uwimana , Gaby Kamanzi  batumiwe n’ ubuyobozi bw’amatorero y’ abanyarwanda  yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada kubufanye  na Ambassade y’u Rwanda muri Amerika.
Dore uko byatangajwe
Dore uko byatangajwe

Igiterane Rwanda Christian Convention’ gihuza abanyarwanda b’ingeri zose baturutse muri Amerika, Canada ndetse no mu Rwanda bagahurira hamwe, bagasengera igihugu cy’ u Rwanda banarushaho kwimakaza umuco w’ubumwe, ubwiyunge n’urukundo mu banyarwanda barushaho guteza imbere u Rwababyaye .
‘Rwanda Christian Convention’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri, iyo muri uyu mwaka wa 2016 izamara  minsi itatu ifite insanganyamatsiko igira iti I” will bless you and make your descendants into a great nation” ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo ‘Nzaguha umugisha ngire abazagukomokaho ishyanga rikomeye.”iboneka muri Zaburi 33: 12 havuga ngo ‘Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu 
Gusa ibi bikaba bizaba nk’ibitungurana cyane Israel Mbonyi ikibazo cye gikemutse nawe akajyana n’abandi kuko atigeze agaragazwa ko yatumiwe.
By : Zarcy Christian

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here